Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 13:1-22

13  Ibyo Yesaya mwene Amotsi+ yabonye mu iyerekwa, birebana n’urubanza Babuloni yaciriwe:+  “nimushinge ikimenyetso+ ku musozi w’ibitare byambaye ubusa. Murangurure ijwi mubarembuze+ kugira ngo baze binjire mu marembo y’abatware.+  Jye ubwanjye nahaye itegeko abantu banjye bejejwe,+ kandi nahamagaye abanyambaraga banjye banezerewe bihebuje, kugira ngo basohoze uburakari bwanjye.+  Nimwumve! Mwumve ikiriri mu misozi, kimeze nk’icy’abantu benshi!+ Nimwumve! Mwumve urusaku rw’ibihugu, urusaku rw’amahanga yakoranyirijwe hamwe!+ Yehova nyir’ingabo arakoranya ingabo zambariye urugamba.+  Ziturutse mu gihugu cya kure,+ ku mpera z’ijuru; Yehova azanye intwaro zo gusohoza uburakari bwe kugira ngo arimbure isi yose.+  “Muboroge+ kuko umunsi wa Yehova wegereje!+ Uzaza umeze nko gusahura guturutse ku Ishoborabyose.+  Ni yo mpamvu amaboko yose azatentebuka, n’imitima y’abantu igashonga.+  Abantu bahagaritse imitima barazungera,+ bagira ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.+ Bararebana bumiwe, mu maso habo hasuherewe.+  “Dore umunsi wa Yehova uraje; uje ari umunsi w’amakuba n’umujinya n’uburakari bugurumana, kugira ngo uhindure igihugu kibe icyo gutangarirwa,+ kandi utsembe abanyabyaha muri icyo gihugu.+ 10  Inyenyeri zo mu ijuru n’amatsinda y’inyenyeri yitwa Kesili+ ntibizamurika; izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako. 11  Nzaryoza igihugu kirumbuka ububi bwacyo,+ ndyoze ababi amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru, kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abanyagitugu.+ 12  Nzatuma umuntu buntu aba ingume kurusha zahabu,+ n’umuntu wakuwe mu mukungugu abe ingume kurusha zahabu yo muri Ofiri.+ 13  Ni yo mpamvu nzatuma ijuru rivurungana,+ n’isi igatigita ikava ahayo bitewe n’umujinya wa Yehova nyir’ingabo+ wo ku munsi w’uburakari bwe bugurumana.+ 14  Buri wese azahindukira ajye mu bwoko bwe ameze nk’ingeragere ihigwa, cyangwa umukumbi utagira umwungeri wo kuwuhuriza hamwe;+ buri wese azahunga agana mu gihugu cye.+ 15  Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese azicishwa inkota;+ 16  abana babo bazajanjagurirwa imbere y’amaso yabo,+ amazu yabo asahurwe, n’abagore babo bafatwe ku ngufu.+ 17  “Dore mbahagurukirije Abamedi+ babona ifeza nk’aho nta cyo ivuze kandi ntibishimire zahabu. 18  Imiheto yabo izashwanyaguza abasore,+ kandi ntibazagirira impuhwe ibibondo;+ ijisho ryabo ntirizababarira abana. 19  Babuloni, umurimbo w’amahanga+ n’ubwiza n’ishema ry’Abakaludaya,+ izamera nk’igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora.+ 20  Ntizongera guturwa+ kandi ahayo ntihazongera kuboneka uko ibihe bizagenda bikurikirana.+ Abarabu ntibazongera kuhashinga amahema yabo, kandi abashumba ntibazongera kuhabyagiza imikumbi yabo. 21  Inyamaswa zo mu turere tutagira amazi ni ho zizaryama, kandi amazu yabo azuzuramo ibihunyira.+ Ni ho imbuni zizaba, kandi abadayimoni* bazajya bahakinagira.+ 22  Ingunzu zizajya zimokera mu minara yaho,+ kandi inzoka nini zizaba mu ngoro zayo z’akataraboneka. Igihe cyayo kiregereje, kandi iminsi yayo ntizongerwa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi