Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 6:1-30

6  Mwa Babenyamini mwe, nimuve muri Yerusalemu mushake aho mwikinga; muvugirize ihembe+ i Tekowa,+ mushyire ikimenyetso cy’umuriro i Beti-Hakeremu+ kuko ibyago birekereje biturutse mu majyaruguru, ndetse haje irimbuka rikomeye.+  Umukobwa w’i Siyoni yari mwiza cyane kandi ari umudabagizi.+  Abashumba bamuteye bari kumwe n’imikumbi yabo bamugotesha amahema yabo,+ buri wese afata agace ke aragiramo.+  Bejeje intambara kugira ngo bamutere,+ baravuga bati “muhaguruke tuzamuke ku manywa y’ihangu!”+ “Tugushije ishyano kuko umunsi uciye ikibu, kuko ibicucu bya nimugoroba bikomeje kuba birebire!”  “Muhaguruke tuzamuke nijoro turimbure iminara ye.”+  Yehova nyir’ingabo aravuga ati “muteme ibiti+ mwubake ibyo kuririraho muteye Yerusalemu.+ Ni umugi ufite ibyo uryozwa,+ wuzuye ibikorwa byo gukandamiza gusa.+  Nk’uko igitega kibika amazi agakomeza kuba afutse, ni ko na wo wakomeje kubungabunga ubugome bwawo.+ Urugomo no kunyaga byumvikana muri wo; indwara n’icyago bihora imbere yanjye.  Yerusalemu we, emera gukosorwa+ kugira ngo ubugingo bwanjye butakuzinukwa bukakureka,+ nkaguhindura umwirare, ukaba igihugu kidatuwe.”+  Yehova nyir’ingabo aravuga ati “bazahumba abasigaye bo muri Isirayeli nk’uko bahumba imizabibu.+ Garura ukuboko kwawe nk’umuntu usoroma imizabibu ku mashami y’umuzabibu.” 10  “Ni nde nabwira nkamuburira, kugira ngo bumve? Dore amatwi yabo ni amatwi atarakebwe, ku buryo badashobora kumva.+ Ijambo rya Yehova ryabaye igitutsi kuri bo,+ ntibaryishimira.+ 11  Uburakari bwa Yehova bungurumaniramo. Ndambiwe gukomeza kwifata.”+ “Busuke ku mwana uri mu muhanda+ no ku basore bafitanye ubucuti, kuko umugabo n’umugore we na bo bazafatwa, n’umusaza agafatanwa n’umusaza rukukuri.+ 12  Amazu yabo azigarurirwa n’abandi, bigarurire imirima yabo n’abagore babo icyarimwe.+ Kuko nzaramburira ukuboko kwanjye ku batuye muri icyo gihugu,” ni ko Yehova avuga.+ 13  “Buri wese muri bo, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye, yishakira indamu mbi;+ uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese akora iby’uburiganya.+ 14  Bagerageza komora uruguma rw’ubwoko bwanjye baruca hejuru,+ bavuga bati ‘ni amahoro! Ni amahoro!’ kandi nta mahoro ariho.+ 15  Mbese bigeze bagira isoni bitewe n’ibintu byangwa urunuka bakoze?+ Icya mbere, ntibigeze bagira isoni; ikindi kandi, ntibigeze bagira ipfunwe.+ Ni cyo kizatuma bagwa mu bagwa;+ igihe nzabaryoza ibyo bakoze, bazasitara,” ni ko Yehova avuga. 16  Yehova aravuga ati “muhagarare mu nzira, murebe kandi mubaririze inzira za kera, mubaze aho inzira nziza+ iri abe ari yo munyuramo,+ maze murebe ngo ubugingo bwanyu buragubwa neza.”+ Ariko bakomezaga kuvuga bati “ntituzayinyuramo.”+ 17  “Nabahagurukirije abarinzi,+ ndavuga nti ‘mwumve ijwi ry’ihembe!’”+ Ariko bakomezaga kuvuga bati “ntituzumva.”+ 18  “None rero mwa mahanga mwe, nimwumve! Nawe wa teraniro we, umenye ibigiye kuzababaho. 19  Wa si we, tega amatwi! Dore ngiye guteza ab’ubu bwoko ibyago+ mbahora ibitekerezo byabo,+ kuko batigeze bita ku magambo yanjye, kandi bakomeje kwanga amategeko yanjye.”+ 20  “Kuba munzanira ububani buturutse i Sheba+ n’urubingo ruhumura neza ruturutse mu gihugu cya kure, bimariye iki? Sinishimira ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro,+ kandi sinezezwa n’ibitambo byanyu.”+ 21  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati “dore ngiye gushyira ibisitaza imbere y’ubu bwoko,+ kandi abana na ba se bazabisitaraho nta kabuza; umuturanyi azarimbukana na mugenzi we.”+ 22  Yehova aravuga ati “dore hari ubwoko buje buturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, kandi hari ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z’isi.+ 23  Bazaza bitwaje umuheto n’icumu.+ Ni ishyanga ry’abagome, kandi nta we bazagirira impuhwe. Ikiriri cyabo kizaba kimeze nk’inyanja ihorera,+ kandi bazaza bagendera ku mafarashi.+ Biteguye urugamba nk’umugabo w’intwari kugira ngo bakurwanye, yewe mukobwa w’i Siyoni we.”+ 24  Twumvise inkuru yabyo, amaboko yacu aratentebuka.+ Agahinda karatweguye, dufatwa n’imibabaro nk’iy’umugore ubyara.+ 25  Ntimusohoke ngo mujye mu gasozi kandi ntimugende mu nzira, kuko hari inkota y’umwanzi n’ubwoba impande zose.+ 26  Yewe mukobwa w’ubwoko bwanjye we, ambara ikigunira+ wigaragure mu ivu.+ Rira nk’umuntu uririra umuhungu we w’ikinege, uboroge bitewe n’ishavu,+ kuko umunyazi azatugwa gitumo.+ 27  “Nakugize uwo gusuzuma ibyuma mu bantu banjye, kugira ngo ubigenzure neza. Uzamenye inzira yabo uyigenzure.+ 28  Bose barinangiye birengeje urugero,+ bagenda basebanya;+ bameze nk’umuringa n’icyuma. Bose ni abarimbuzi.+ 29  Imivuba+ yarahiye. Mu muriro wabo havamo icyuma cy’isasu.+ Umuntu akomeza gucenshura ariko ntibigire icyo bitanga, kandi ababi ntibigeze bajya ukwabo.+ 30  Abantu bazabita ifeza yanzwe,+ kuko Yehova yabanze.”+

Ibisobanuro ahagana hasi