Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 52:1-34

52  Sedekiya+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’umwe,+ amara imyaka cumi n’umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Hamutali+ akaba umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.+  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova,+ nk’ibyo Yehoyakimu+ yakoze byose.  Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda bitewe n’uko Yehova yabarakariye kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+  Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya,+ mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu,+ bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+  Uwo mugi wakomeje kugotwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’Umwami Sedekiya.+  Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane,+ inzara yacaga ibintu mu mugi, abaturage barabuze umugati wo kurya.+  Inkuta z’umugi zaciwemo icyuho,+ maze nijoro ingabo zose ziva mu mugi zihunga+ zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, mu nzira inyura mu busitani bw’umwami,+ bahunga berekeza muri Araba.+ Icyo gihe Abakaludaya bari bagose umugi.  Ingabo z’Abakaludaya zikurikira umwami Sedekiya,+ zimufatira+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana asigara wenyine.+  Nuko ziramufata zimushyira umwami w’i Babuloni+ i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ kugira ngo amucire urubanza.+ 10  Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye,+ n’abatware b’u Buyuda bose abicira i Ribula.+ 11  Umwami w’i Babuloni amena Sedekiya amaso,+ arangije amwambika imihama y’umuringa amujyana i Babuloni,+ amushyira mu nzu y’imbohe kugeza igihe yapfiriye. 12  Mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wako wa cumi, Nebuzaradani,+ umutware w’abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu, 13  maze atwika inzu ya Yehova+ n’inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu;+ amazu yose y’abanyacyubahiro na yo arayatwika.+ 14  Ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’umutware w’abarindaga umwami zisenya inkuta zose zari zikikije Yerusalemu.+ 15  Bamwe mu baturage bo muri rubanda rugufi, hamwe n’abari basigaye mu mugi+ n’abari bacitse bagasanga umwami w’i Babuloni n’abakozi b’abahanga, Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami abajyana mu bunyage.+ 16  Bamwe mu baturage bo muri rubanda rugufi, Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yabarekeye mu gihugu, abagira abakozi bakora mu ruzabibu n’indi mirimo y’ubuhinzi y’agahato.+ 17  Hanyuma Abakaludaya bacagagura inkingi zicuzwe mu muringa+ z’inzu ya Yehova, n’amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa+ byari mu nzu ya Yehova, umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 18  Bajyana n’ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo,+ ibyo kuzimya umuriro,+ amabakure,+ ibikombe n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero.+ 19  Umutware w’abarindaga umwami atwara+ amabesani,+ ibikoresho byo kurahuza amakara n’amabakure,+ ibikoresho byo gukuraho ivu n’ibitereko by’amatara,+ ibikombe n’andi mabakure byari bicuzwe muri zahabu itavangiye,+ n’ibyari bicuzwe mu ifeza y’umwimerere.+ 20  Umuringa+ wa za nkingi ebyiri+ na cya kigega cy’amazi+ na bya bimasa cumi na bibiri bicuzwe mu muringa+ byari biteretseho ikigega cy’amazi n’amagare, ibyo Umwami Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova,+ ntiwagiraga akagero. 21  Buri nkingi yari imeze nk’igitembo, ifite uburebure bw’imikono* cumi n’umunani,+ kandi yashoboraga kuzengurukwa n’urudodo rufite uburebure bw’imikono cumi n’ibiri.+ Umushyishyito wacyo wanganaga n’ubugari bw’intoki enye. 22  Buri nkingi yari ifite umutwe ucuzwe mu muringa,+ ukagira ubuhagarike bw’imikono itanu.+ Urushundura n’amakomamanga byari bizengurutse umutwe w’inkingi+ byari bicuzwe mu muringa; inkingi ya kabiri na yo yari imeze ityo, iriho n’amakomamanga.+ 23  Mu mpande za buri mutwe hari amakomamanga mirongo cyenda n’atandatu, buri rushundura rwari ruzengurutse umutwe rukaba rwariho amakomamanga ijana.+ 24  Nanone kandi, umutware w’abarindaga umwami ajyana umutambyi mukuru Seraya+ n’uwari umwungirije witwaga Zefaniya+ n’abarinzi b’amarembo batatu,+ 25  akura mu mugi umutware w’ibwami wayoboraga ingabo, abajyanama barindwi bihariye b’umwami+ bari aho mu mugi, umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo, n’abantu baho mirongo itandatu yasanze mu mugi.+ 26  Nuko Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami arabafata abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.+ 27  Umwami w’i Babuloni abicira+ i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati.+ Nguko uko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo bakajyanwa mu bunyage.+ 28  Uyu ni wo mubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye mu bunyage: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayahudi ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.+ 29  Mu mwaka wa cumi n’umunani Nebukadinezari+ yavanye i Yerusalemu abantu magana inani na mirongo itatu na babiri. 30  Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yajyanye mu bunyage Abayahudi magana arindwi na mirongo ine na batanu.+ Abajyanywe bose hamwe ni ibihumbi bine na magana atandatu. 31  Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’itanu, Evili-Merodaki umwami w’i Babuloni wari wimye ingoma muri uwo mwaka, avana Yehoyakini umwami w’u Buyuda mu nzu y’imbohe.+ 32  Nuko amubwira amagambo amuhumuriza, intebe ye y’ubwami ayiha icyubahiro kiruta icy’iz’abandi bami bari kumwe na we i Babuloni.+ 33  Yehoyakini yiyambura imyambaro yo mu nzu y’imbohe,+ akajya arira umugati+ imbere y’umwami mu minsi yose yo kubaho kwe.+ 34  Umwami w’ i Babuloni yamuhaga ibyokurya, akamuha ifunguro rye rya buri munsi mu minsi yose yo kubaho kwe, kugeza igihe yapfiriye.+

Ibisobanuro ahagana hasi