Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 50:1-46

50  Ijambo Yehova yavuze kuri Babuloni,+ igihugu cy’Abakaludaya,+ arinyujije ku muhanuzi Yeremiya ati  “nimubivuge mu mahanga kandi mubitangaze.+ Nimushinge ikimenyetso+ kandi mubitangaze. Ntimugire icyo muhisha, muvuge muti ‘Babuloni yafashwe.+ Beli yakojejwe isoni.+ Merodaki yahiye ubwoba. Ibishushanyo byayo byakojejwe isoni,+ kandi ibigirwamana byayo biteye ishozi* byahiye ubwoba.’  Kuko hari ishyanga ryayiteye riturutse mu majyaruguru.+ Ni ryo rihindura igihugu cyayo icyo gutangarirwa, ku buryo gisigara nta muntu ugituyemo.+ Abantu bahunganye n’amatungo;+ barigendeye.”+  “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,”+ ni ko Yehova avuga, “Abisirayeli bazazana n’Abayuda.+ Bazaza barira inzira yose,+ kandi bazashaka Yehova Imana yabo.+  Bazakomeza kuyoboza inzira igana i Siyoni, ari ho berekeje amaso,+ bavuga bati ‘nimuze twiyunge na Yehova, tugirane na we isezerano rihoraho ritazibagirana.’+  Abagize ubwoko bwanjye bahindutse nk’umukumbi w’amatungo agiye gushiraho.+ Abungeri babo barabayobeje+ babajyana ku musozi.+ Babavana ku musozi bakabajyana ku wundi. Kandi bibagiwe ikiraro cyabo.+  Abababonaga bose barabaryaga,+ kandi abanzi babo baravuze+ bati ‘ntituzabarwaho icyaha,+ kuko bacumuye kuri Yehova, we buturo bwo gukiranuka,+ Yehova we byiringiro bya ba sekuruza.’”+  “Muhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy’Abakaludaya+ mumere nk’amatungo agenda imbere y’umukumbi.+  Dore ngiye guhagurukiriza Babuloni iteraniro ry’amahanga akomeye, ayitere aturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru;+ azishyira hamwe ayitere+ maze ayifate.+ Imyambi yabo imeze nk’iy’umugabo w’umunyambaraga uhekura ababyeyi, utagaruka ubusa.+ 10  U Bukaludaya buzanyagwa,+ kandi abazabunyaga bose bazanyurwa,”+ ni ko Yehova avuga. 11  “Mwakomeje kwishima+ no kunezerwa igihe mwasahuraga umurage wanjye.+ Mwakomeje gukinagira nk’inyana iri mu bwatsi butoshye,+ mukomeza kwivuga nk’amafarashi.+ 12  Nyoko yakozwe n’isoni cyane.+ Nyoko wababyaye yaramanjiriwe.+ Dore abaye uw’inyuma mu mahanga yose, ni ikidaturwa kitagira amazi kandi ni ikibaya cy’ubutayu.+ 13  Ntizongera guturwa bitewe n’uburakari bwa Yehova,+ kandi izahinduka umwirare yose uko yakabaye.+ Uzanyura i Babuloni wese azayitegereza atangaye kandi ayikubitire ikivugirizo bitewe n’ibyago byayo byose.+ 14  “Mwese ababanga imiheto,+ nimwishyire hamwe mutere Babuloni muyiturutse impande zose.+ Muharase+ kandi mwe kugugumiriza imyambi kuko yacumuye kuri Yehova.+ 15  Nimuyivugirize urwamo rw’intambara muturutse impande zose,+ dore amaboko yayo yaratentebutse.+ Inkingi zayo zaraguye, inkuta zayo zirasenywa,+ kuko ari uguhora kwa Yehova.+ Nimuyihimureho muyikorere nk’ibyo yakoze.+ 16  Murimbure muri Babuloni umubibyi+ n’usaruza umuhoro. Kubera ko inkota izaba ibamereye nabi, bazahindukira buri wese asubire muri bene wabo, bahunge, buri wese asubire mu gihugu cye.+ 17  “Isirayeli ameze nk’intama yatannye.+ Intare ni zo zamushwiragije.+ Umwami wa Ashuri ni we wabanje kumushiha,+ hanyuma haza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aguguna amagufwa ye.+ 18  Ni yo mpamvu Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati ‘dore ngiye guhagurukira umwami w’i Babuloni mpagurukire n’igihugu cye nk’uko nahagurukiye umwami wa Ashuri.+ 19  Nzagarura Isirayeli mu rwuri rwe,+ arishe i Karumeli+ n’i Bashani,+ kandi ubugingo bwe buzahagira mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ na Gileyadi.’”+ 20  “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,”+ ni ko Yehova avuga, “ikosa rya Isirayeli rizashakishwa+ ariko ntirizaboneka; kandi ibyaha bya Yuda+ ntibizaboneka, kuko nzababarira abo naretse bagasigara.”+ 21  “Ibyerekeye igihugu cya Meratayimu: zamuka uhatere,+ utere n’abatuye i Pekodi.+ Ubatsembe kandi ubarimbure,” ni ko Yehova avuga, “kandi ubikore ukurikije ibyo nagutegetse byose.+ 22  Mu gihugu hari urwamo rw’intambara no kurimbura gukomeye.+ 23  Yoo, mbega ukuntu inyundo y’umucuzi+ yamenaguraga isi yose yacitsemo kabiri ikameneka!+ Mbega ukuntu Babuloni yabaye iyo gutangarirwa mu mahanga!+ 24  Babuloni we, naguteze umutego uwugwamo kandi ntiwabimenye.+ Warabonetse urafatwa kuko wari wahagurukiye kurwanya Yehova.+ 25  “Yehova yafunguye ikigega cye azana intwaro z’uburakari bwe.+ Kuko Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo afite umurimo agiye gukorera mu gihugu cy’Abakaludaya.+ 26  Muyinjiremo muturutse mu turere twa kure cyane.+ Mufungure ibigega byayo;+ muyitinde nk’abarunda ibirundo+ kandi muyirimbure rwose,+ ntihagire n’umwe isigarana.+ 27  Mutsembe ibimasa by’imishishe byaho byose.+ Nibimanuke bijya mu ibagiro.+ Bigushije ishyano kuko umunsi wabyo wageze; igihe cyo kubihagurukira kirageze!+ 28  “Nimwumve urusaku rw’abahunga n’abacitse bava mu gihugu cya Babuloni,+ bajya kubwira Siyoni ibyo guhora kwa Yehova Imana yacu,+ ahorera urusengero rwe.+ 29  “Mutumeho abarashi, abazi gufora umuheto bose, baze barwanye Babuloni,+ bayigote impande zose. Ntihagire urokoka.+ Muyiture ibihwanye n’imirimo yayo,+ muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze byose.+ Kuko yakoze iby’ubwibone, igasuzugura Yehova, ikirata ku Wera wa Isirayeli.+ 30  Ni yo mpamvu kuri uwo munsi abasore bayo bazagwa ku karubanda,+ n’abagabo bashobora kujya ku rugamba baho bose bagacecekeshwa,”+ ni ko Yehova avuga. 31  “Dore ngiye kukurwanya+ wa Mwibone we,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo avuga, “kuko umunsi wawe wageze; igihe cyo kuguhagurukira cyageze. 32  Uwo Mwibone azasitara agwe,+ kandi ntazabona umuhagurutsa.+ Nzakongeza umuriro mu migi ye ukongore inkengero ze zose.”+ 33  Yehova nyir’ingabo aravuga ati “Abisirayeli n’Abayuda barakandamizwa, kandi ababagize imbohe bose barabagundiriye+ banga kubarekura ngo bagende.+ 34  Umucunguzi wabo arakomeye;+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina rye.+ Azababuranira+ kugira ngo ahe igihugu ituze+ kandi ateze impagarara mu baturage b’i Babuloni.”+ 35  “Dore inkota iteye Abakaludaya,”+ ni ko Yehova avuga, “iteye abaturage b’i Babuloni+ n’abatware baho+ n’abanyabwenge baho.+ 36  Inkota izibasira abavuga ubusa+ bamere nk’abasazi.+ Inkota izibasira abanyambaraga+ bashye ubwoba.+ 37  Inkota izibasira amafarashi yabo+ n’amagare yabo y’intambara n’imbaga y’abantu b’amoko menshi baba muri Babuloni,+ bamere nk’abagore.+ Inkota izibasira ubutunzi bwayo,+ busahurwe. 38  Irimbuka rigeze ku mazi yaho, kandi azakama.+ Ni igihugu cy’ibishushanyo bibajwe,+ kandi bakomeza kwitwara nk’abasazi bitewe n’ibiteye ubwoba babona mu iyerekwa. 39  Ni yo mpamvu inyamaswa zo mu turere tutagira amazi zizahabana n’inyamaswa zihuma, kandi ni ho imbuni zizatura;+ ntizongera guturwa kandi nta muntu uzayibamo uko ibihe bizagenda bikurikirana.”+ 40  “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora+ n’imigi yari ihakikije,”+ ni ko Yehova avuga, “nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba ari umwimukira.+ 41  “Dore hari abantu baje baturuka mu majyaruguru, kandi ishyanga rikomeye+ n’abami bakomeye+ bazahaguruka baturutse mu turere twa kure tw’isi.+ 42  Bamenyereye kurwanisha umuheto n’icumu.+ Ni abagome batazagira imbabazi.+ Urusaku rwabo rumeze nk’urw’inyanja yarubiye,+ kandi bazaza bahetswe n’amafarashi.+ Yewe mukobwa w’i Babuloni we, bishyize hamwe nk’umuntu umwe ngo bagutere.+ 43  “Umwami w’i Babuloni yumvise ibyabo,+ amaboko ye aratentebuka.+ Yarihebye afatwa n’ububabare bukabije nk’ubw’umugore urimo abyara.+ 44  “Dore umuntu azaza nk’intare ivumbutse mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani, aze agana mu rwuri ruhoraho,+ ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo.+ Uwatoranyijwe ni we nzarugabira.+ Ni nde uhwanye nanjye,+ kandi se ni nde wahiga nanjye?+ None se ni uwuhe mushumba wampagarara imbere?+ 45  Ku bw’ibyo, nimwumve umugambi+ Yehova yacuriye Babuloni+ n’ibyo yatekereje kuzagirira igihugu cy’Abakaludaya:+ abana bo mu mukumbi bazakurubanwa.+ Urwuri rwabo azaruhindura umusaka kubera bo.+ 46  Urusaku rwo gufatwa kwa Babuloni ruzatigisa isi,+ kandi urusaku ruzumvikana mu mahanga.”+

Ibisobanuro ahagana hasi