Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 49:1-39

49  Ku byerekeye Abamoni,+ Yehova aravuga ati “mbese Isirayeli ntagira abana cyangwa umuragwa? None se kuki Malikamu+ yigaruriye i Gadi,+ n’abayoboke bayo bagatura mu migi ya Isirayeli?”+  “‘Ni yo mpamvu iminsi igiye kuza,’ ni ko Yehova avuga, ‘ubwo nzatuma ijwi ry’impanda y’intambara+ ryumvikanira i Raba+ y’Abamoni, hagahinduka ikirundo cy’amatongo,+ kandi imidugudu ihakikije+ yose igakongorwa n’umuriro.’+ “‘Isirayeli azigarurira abamwigaruriye,’+ ni ko Yehova avuga.  “‘Boroga+ Heshiboni we,+ kuko Ayi yanyazwe! Mwa midugudu ikikije Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira.+ Muboroge kandi muzerere mu ngo z’amatungo zubakishijwe amabuye, kuko Malikamu izajyanwa mu bunyage,+ ikajyananwa n’abatambyi bayo n’abatware bayo.+  Kuki wirata ibibaya byawe binese,+ wa mukobwa w’umuhemu we, wowe wiringira ubutunzi bwawe+ ukavuga uti “ni nde uzagera aho ndi?”’”+  “Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo aravuga ati ‘ngiye kuguteza igiteye ubwoba+ kizaturuka mu bagukikije bose. Muzatatana buri wese anyure inzira ye,+ kandi nta wuzakorakoranya abahunze.’”  “‘Ariko nyuma yaho nzakoranya imbohe z’Abamoni,’+ ni ko Yehova avuga.”  Ku byerekeye Edomu, Yehova nyir’ingabo aravuga ati “ese nta bwenge+ bukirangwa i Temani?+ Ese imigambi yashize mu bafite ubushishozi? Ese ubwenge bwabo bwaraboze?+  Muhunge!+ Musubire inyuma! Mwa baturage b’i Dedani+ mwe, mumanuke hasi mwihisheyo!+ Kuko igihe cyo guhagurukira Esawu nikigera, nzamuteza ibyago namugeneye.+  Ese abasarura imizabibu baramutse bageze iwanyu, ntibabasigira ibyo guhumba? Kandi iyo abajura baje nijoro bangiza ibyo bashaka byose.+ 10  Ariko jyewe nzakokora Esawu mumareho.+ Ubwihisho bwe bwose nzabushyira ahabona,+ ku buryo nta wuzashobora kwihisha.+ Urubyaro rwe n’abavandimwe be n’abaturanyi be bazanyagwa,+ kandi ntazaba akiriho.+ 11  Siga abana bawe b’imfubyi+ nzabarokora, kandi abapfakazi bawe bazanyiringira.”+ 12  Yehova aravuga ati “nubwo badafite akamenyero ko kunywera ku gikombe, bazakinyweraho nta kabuza.+ None se wowe uzabura guhanwa? Ntuzabura guhanwa, kuko uzakinyweraho nta kabuza.”+ 13  Yehova aravuga ati “jye ubwanjye nirahiye+ ko Bosira+ izahinduka iyo gutangarirwa,+ n’igitutsi n’amatongo n’umuvumo; kandi imigi yayo izahinduka amatongo kugeza ibihe bitarondoreka.”+ 14  Hari inkuru numvise iturutse kuri Yehova, kandi hari intumwa yatumwe ku mahanga ngo ivuge iti “nimukoranire hamwe mumutere, muhaguruke mujye kurwana.”+ 15  “Dore nakugize muto mu mahanga, nkugira insuzugurwa mu bantu.+ 16  Wowe utuye mu bwihugiko bwo mu rutare, ugatura mu mpinga y’umusozi, ubwoba wateraga abandi n’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse.+ Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru cyane nka kagoma,+ nzaguhanurayo,”+ ni ko Yehova avuga. 17  “Edomu izaba iyo gutangarirwa.+ Uzayinyuraho wese azayitegereza atangaye akubite ikivugirizo bitewe n’ibyago byose byayigezeho.+ 18  Nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora n’imigi yari ihakikije,”+ ni ko Yehova avuga, “nta muntu uzahatura kandi nta mwana w’umuntu uzahaba ari umwimukira.+ 19  “Dore umuntu azaza nk’intare+ ivumbutse mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani, aze agana mu rwuri ruhoraho,+ ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo.+ Uwatoranyijwe ni we nzarugabira. Ni nde uhwanye nanjye,+ kandi se ni nde wahiga nanjye?+ None se ni uwuhe mushumba wampagarara imbere?+ 20  Ku bw’ibyo, nimwumve umugambi Yehova yacuriye Edomu+ n’ibyo yatekereje kuzagirira abaturage b’i Temani:+ abana bo mu mukumbi bazakurubanwa. Urwuri rwabo azaruhindura umusaka kubera bo.+ 21  Urusaku rwo kugwa kwabo ruzatuma isi itigita.+ Nimwumve urusaku!+ Rwarumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.+ 22  Dore umuntu azazamuka nka kagoma amanuke ahorera+ atanze amababa kuri Bosira;+ kandi kuri uwo munsi, umutima w’abagabo b’abanyambaraga bo muri Edomu uzamera nk’uw’umugore uri ku nda.”+ 23  Ibyavuzwe kuri Damasiko:+ “ab’i Hamati+ no muri Arupadi+ bakozwe n’isoni kuko bumvise inkuru mbi. Barashonze.+ Inyanja irahangayitse; ntishobora gutuza.+ 24  Damasiko yacitse intege. Yasubiye inyuma irahunga, icikamo igikuba.+ Yarahangayitse kandi ifatwa n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.+ 25  Byagenze bite ko umugi washimagizwaga kandi wahoragamo ibyishimo utatawe?+ 26  “Ni yo mpamvu kuri uwo munsi abasore bayo bazagwa ku karubanda, n’abagabo bashobora kujya ku rugamba bose bagacecekeshwa,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. 27  “Nzakongeza umuriro mu nkuta z’i Damasiko, kandi uzakongora iminara yo guturwamo ya Beni-Hadadi.”+ 28  Ku byerekeye Kedari+ n’ubwami bwa Hasori,+ ubwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yatsinze,+ Yehova yaravuze ati “muhaguruke mujye i Kedari kandi munyage ab’i Burasirazuba.+ 29  Amahema yabo+ n’imikumbi yabo+ byose bizanyagwa, ni ukuvuga imyenda y’amahema yabo+ n’ibyo batunze byose. Bazanyagwa ingamiya zabo.+ Bazabwirwa ngo ‘ubwoba buri impande zose.’”+ 30  “Nimuhunge mwa baturage b’i Hasori+ mwe, muhungire kure, mumanuke hasi mwihisheyo,” ni ko Yehova avuga. “Kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni+ yabacuriye umugambi, kandi yatekereje kuzabagirira nabi.” 31  “Nimuhaguruke mutere ishyanga ry’abantu baguwe neza+ kandi bibera mu mutekano!,”+ ni ko Yehova avuga. “Ntibagira inzugi n’ibihindizo, kandi batuye ukwabo.+ 32  Ingamiya zabo+ zizanyagwa, kandi amatungo yabo menshi na yo azanyagwa. Nzabatatanyiriza mu byerekezo byose by’imiyaga,+ bo bafite imisatsi ikatiye mu misaya;+ nzabateza ibyago biturutse mu turere twose tubakikije,” ni ko Yehova avuga. 33  “Hasori+ izahinduka ubuturo bw’ingunzu,+ ihinduke umwirare kugeza ibihe bitarondoreka. Nta muntu uzahatura kandi nta mwana w’umuntu uzahatura ari umwimukira.”+ 34  Iri ni ryo jambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Yeremiya mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, rivuga ibya Elamu+ riti 35  “Yehova nyir’ingabo aravuga ati ‘dore ngiye kuvuna umuheto wa Elamu,+ ari wo shingiro ry’imbaraga zabo. 36  Kandi nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu mpera enye z’ijuru.+ Nzabatatanyiriza muri ibyo byerekezo byose by’imiyaga,+ kandi nta shyanga abatatanyijwe+ bo muri Elamu batazageramo.’” 37  “Nzajanjagurira abo muri Elamu imbere y’abanzi babo n’abahiga ubugingo bwabo; nzabateza ibyago, ari bwo burakari bwanjye bukongora,”+ ni ko Yehova avuga. “Nzabakurikiza inkota kugeza igihe nzabatsemberaho.”+ 38  “Nzashyira intebe yanjye y’ubwami muri Elamu+ kandi nzarimbura umwami n’abatware baho,” ni ko Yehova avuga. 39  “Mu minsi ya nyuma+ nzakoranya imbohe zo muri Elamu,”+ ni ko Yehova avuga.

Ibisobanuro ahagana hasi