Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 48:1-47

48  Ku byerekeye Mowabu,+ Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga+ ati “Nebo+ igushije ishyano kuko yanyazwe! Kiriyatayimu+ yakojejwe isoni; yarafashwe. Igihome kirekire cyakojejwe isoni, gihinda umushyitsi.+  Mowabu ntazongera gushimagizwa ukundi.+ Bacuriye i Heshiboni+ umugambi wo kumuteza ibyago bavuga bati ‘nimuze tumukureho ntakomeze kuba ishyanga.’+ “Madimeni we, nawe uceceke. Dore inkota iragukurikiye.  Ijwi ryo gutaka riraturuka i Horonayimu,+ kuko hari isahura n’irimbuka rikomeye.  Mowabu yararimbuwe.+ Abana be bumvikanishije ijwi ryo gutaka kwabo.  Abazamuka mu nzira igana i Luhiti+ bagenda barira; amarira ni yose. Abamanuka mu nzira iva i Horonayimu bararizwa n’agahinda bitewe n’inkuru y’irimbuka+ bumvise.  “Nimuhunge; mukize ubugingo bwanyu,+ mumere nk’igiti cy’umuberoshi mu butayu.+  Nawe uzafatwa kubera ko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe.+ Kemoshi+ izajyanwa mu bunyage,+ ijyananwe n’abatambyi n’abatware bayo.+  Umunyazi azagera mu migi yose,+ kandi nta mugi n’umwe ushobora kumucika.+ Ikibaya kizarimburwa, n’igihugu kiringaniye gishireho; ibyo byavuzwe na Yehova.  “Mushyirire Mowabu ibimenyetso ku muhanda kuko mu gihe cy’irimbuka azasohoka akagenda;+ imigi ye izahinduka iyo gutangarirwa, kandi nta muntu n’umwe uzasigara ayituyemo.+ 10  “Havumwe umuntu usohoza ubutumwa bwa Yehova ajenjetse;+ kandi havumwe umuntu wima inkota ye amaraso! 11  “Abamowabu bari baradamaraye uhereye mu buto bwabo,+ bameze nka divayi itarigeze icuranurirwa mu kindi kibindi,+ kandi ntibigeze bajyanwa mu bunyage. Ni yo mpamvu ububihe bwabo n’impumuro yabo mbi bitigeze bihinduka. 12  “‘Ku bw’ibyo, iminsi igiye kuza,’ ni ko Yehova avuga, ‘ubwo nzaboherereza abazi gusuka, kandi bazabacuranura+ baranguze ibibindi byabo, kandi bazamenagura intango zabo. 13  Abamowabu bazakorwa n’isoni bitewe na Kemoshi,+ nk’uko ab’inzu ya Isirayeli bakozwe n’isoni bitewe na Beteli biringiraga.+ 14  Mutinyuka mute kuvuga muti “turi intwari,+ dufite imbaraga zo kurwana”?’ 15  “‘Mowabu yaranyazwe n’imigi ye igabwaho ibitero.+ Abasore be b’indobanure bajyanywe kwicwa,’+ ni ko Umwami witwa Yehova nyir’ingabo avuga.+ 16  “Ibyago biri hafi kugera ku Bamowabu, kandi amakuba yabo araza yihuta cyane.+ 17  Ababakikije bose, ni ukuvuga abazi izina ryabo bose,+ bazifatanya na bo mu kababaro. Muvuge muti ‘mbega ngo ingegene y’imbaraga, ari yo nkoni y’ubwiza, iravunika!’+ 18  “Yewe mukobwa+ utuye i Diboni+ we, manuka ureke ikuzo ryawe wicare wicwa n’inyota kuko umunyazi w’i Mowabu aguteye. Ibihome byawe azabihindura umusaka.+ 19  “Yewe mukobwa utuye muri Aroweri we,+ haguruka witegereze inzira. Baza uhunga n’ucika uti ‘byagenze bite?’+ 20  Mowabu yakojejwe isoni; ubwoba bwaramutashye.+ Nimuboroge kandi mutake. Mutangaze muri Arunoni+ ko Mowabu anyazwe. 21  Urubanza rwageze mu gihugu kiringaniye,+ rugera i Holoni n’i Yahasi+ n’i Mefati+ 22  n’i Diboni+ n’i Nebo+ n’i Beti-Dibulatayimu, 23  n’i Kiriyatayimu+ n’i Beti-Gamuli n’i Beti-Mewoni+ 24  n’i Keriyoti+ n’i Bosira+ no mu migi yose yo mu gihugu cy’i Mowabu, iya kure n’iya hafi. 25  “‘Ihembe rya Mowabu ryarakuwe+ n’ukuboko kwe kuravunika,’+ ni ko Yehova avuga. 26  ‘Nimumusindishe+ kuko yishyize hejuru akirata kuri Yehova;+ Mowabu yigaraguye mu birutsi bye+ agirwa urw’amenyo. 27  “‘Mbese ntiwagize Isirayeli urw’amenyo?+ Cyangwa se bamusanze mu bajura ruharwa?+ Iteka wamuvugaga nabi umuzunguriza umutwe. 28  “‘Mwa baturage b’i Mowabu mwe, muve mu migi mujye gutura mu rutare,+ mumere nk’inuma yubaka icyari cyayo mu munwa w’umwobo.’”+ 29  “Twumvise ubwibone bwa Mowabu,+ ukuntu yishyira hejuru cyane; twumvise ukuntu yishyira hejuru n’ukuntu yibona, twumva ubwirasi bwe n’ukuntu yikuza mu mutima we.”+ 30  “‘Jye ubwanjye namenye ko umujinya we nta cyo umaze,’ ni ko Yehova avuga, ‘amagambo yo kwirarira kwe ni imfabusa,+ ntibazagera ku byo bavuga birarira.+ 31  Ni yo mpamvu nzaborogera Mowabu, nkaririra Mowabu yose uko yakabaye.+ Ab’i Kiri-Heresi+ bazaborogerwa. 32  “‘Wa ruzabibu rw’i Sibuma we,+ nzakuririra kurusha uko nzaririra Yazeri.+ Imishibu yawe ishishe yambutse inyanja, iva ku nyanja igera n’i Yazeri.+ Umunyazi yaguye ku mbuto zawe zo mu mpeshyi,+ agwa ku mizabibu wasaruye.+ 33  Ibyishimo n’umunezero byavanywe mu murima w’ibiti byera imbuto no mu gihugu cy’i Mowabu,+ kandi natumye divayi ishira mu rwengero.+ Nta wuzongera kunyukanyuka imizabibu yiyamirira. N’uziyamirira ntazaba abitewe n’ibyishimo.’”+ 34  “‘Batakiye i Heshiboni,+ ijwi ryo gutaka kwabo rigera muri Eleyale,+ rigera i Yahasi.+ Ryavuye+ i Sowari+ rigera i Horonayimu+ no muri Egulati-Shelishiya,+ kuko n’amazi y’i Nimurimu+ azakama. 35  Yehova aravuga ati ‘nzamara muri Mowabu umuntu wese uzana ituro ku kanunga, n’uwosereza igitambo imana ye.+ 36  Ni yo mpamvu umutima wanjye uzaborogera Mowabu nk’imyironge,+ kandi umutima wanjye uzaririra ab’i Kiri-Heresi+ nk’imyironge. Ni yo mpamvu ubutunzi yirundanyirije buzarimbuka.+ 37  Umutwe wose ufite uruhara,+ n’ubwanwa bwose bwarogoshwe.+ Amaboko yose yarakebaguwe,+ kandi bose bakenyeye ibigunira!’”+ 38  “‘Ku bisenge by’amazu y’i Mowabu byose no ku karubanda hose, humvikana umuborogo,+ kuko namenaguye Mowabu nk’uko umuntu amenagura igikoresho atacyishimira,’+ ni ko Yehova avuga. 39  ‘Yoo! Mbega ukuntu Mowabu yahiye ubwoba! Muboroge! Mbega ukuntu yasubiye inyuma! Yakozwe n’isoni.+ Mowabu yagizwe urw’amenyo, abamukikije bose iyo bamubonye bagira ubwoba.’” 40  “Yehova aravuga ati ‘kimwe na kagoma imanuka ihorera,+ hari umuntu uzatanda amababa ye kuri Mowabu.+ 41  Imigi ye n’ibihome bye bizafatwa. Kuri uwo munsi, umutima w’abagabo b’abanyambaraga b’i Mowabu uzamera nk’uw’umugore uri ku nda.’”+ 42  “‘Mowabu azarimburwa ye gukomeza kuba ishyanga,+ kuko yishyize hejuru akirata kuri Yehova.+ 43  Yewe muturage w’i Mowabu we, ubwoba, umwobo n’umutego bikugezeho,’+ ni ko Yehova avuga. 44  ‘Uzahungishwa n’ubwoba azagwa mu mwobo, kandi uzazamuka ava mu mwobo azafatirwa mu mutego.’+ “‘Kuko nzatuma umwaka wo guhagurukira Mowabu umugeraho,’+ ni ko Yehova avuga. 45  ‘Abahungaga bahagaze mu gicucu cya Heshiboni badafite imbaraga. Kuko umuriro uzaturuka i Heshiboni+ n’ikirimi cy’umuriro kigaturuka i Sihoni,+ kigakongora imisaya ya Mowabu n’impanga z’abarwanyi b’abanyarugomo.’+ 46  “‘Ugushije ishyano yewe Mowabu we!+ Ab’i Kemoshi+ barashize. Abahungu bawe n’abakobwa bawe bajyanywe ari imbohe. 47  Mu minsi ya nyuma nzakoranya imbohe za Mowabu,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Aha ni ho urubanza rwa Mowabu rurangiriye.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi