Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 47:1-7

47  Iri ni ryo jambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Yeremiya ku birebana n’Abafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza.+  Yehova aravuga ati “Dore amazi menshi aje+ aturutse mu majyaruguru,+ kandi ahindutse umugezi wuzuye. Azasendera mu gihugu arengere ibikirimo byose, arengere umugi n’abawutuyemo.+ Abantu bazataka, kandi abatuye mu gihugu bose bazaboroga.+  Umurindi w’ibinono by’amafarashi ye,+ n’urusaku rw’amagare ye y’intambara+ n’ikiriri cy’inziga zayo,+ bizatuma abagabo batareba inyuma ngo bakize abana babo, kubera ko amaboko yabo azaba yatentebutse,  bitewe n’uko umunsi wo kuyogoza Abafilisitiya+ bose ugeze, umunsi wo gutsembaho umuntu wese warokotse wafashaga+ Tiro+ na Sidoni,+ kuko Yehova agiye kuyogoza Abafilisitiya+ basigaye bo ku kirwa cya Kafutori.+  Gaza+ izapfuka uruhara.+ Ashikeloni+ yaracecekeshejwe. Yemwe abasigaye bo mu kibaya cyabo mwe, muzikebagura mugeze ryari?+  “Ahaa! Dore inkota ya Yehova!+ Uzakomeza kudatuza ugeze ryari? Subira mu rwubati rwawe.+ Ruhuka kandi uceceke.  “Yatuza ite kandi Yehova ubwe ari we wayihaye itegeko? Igenewe Ashikeloni n’inkombe zo ku nyanja.+ Aho ni ho yayigeneye kuba.”

Ibisobanuro ahagana hasi