Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 46:1-28

46  Iri ni ryo jambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Yeremiya ku birebana n’amahanga:+  yavuze ibya Egiputa,+ avuga ibirebana n’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa+ wari ku ruzi rwa Ufurate i Karikemishi,+ uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ati  “nimutegure ingabo nto n’inini, mujye ku rugamba.+  Mwa bagendera ku mafarashi mwe, nimutegure amafarashi maze muyicareho, muhagarare mu birindiro byanyu mwambaye ingofero. Mutyaze amacumu, kandi mwambare amakoti y’ibyuma.+  “‘Kuki nababonye bahiye ubwoba? Dore barasubira inyuma, n’abagabo b’abanyambaraga babo bajanjaguwe. Barahunze biruka batareba inyuma.+ Hari ibitera ubwoba impande zose,’+ ni ko Yehova avuga.  ‘Uzi kunyaruka ntagerageze guhunga, kandi umugabo w’umunyambaraga ntagerageze gucika.+ Mu majyaruguru+ ku nkombe z’uruzi rwa Ufurate ni ho basitariye baragwa.’+  “Uwo ni nde uzamutse ameze nk’uruzi rwa Nili, ameze nk’inzuzi zifite amazi asuma?+  Egiputa izamutse imeze nk’uruzi rwa Nili,+ imeze nk’inzuzi zifite amazi asuma.+ Iravuga iti ‘nzazamuka ndengere isi yose. Nzarimbura umugi n’abawutuyemo bitangoye.’+  Muzamuke mwa mafarashi mwe! Namwe mwa magare akururwa n’amafarashi mwe, mwiruke nk’abafashwe n’ibisazi! Mureke abagabo b’abanyambaraga bajye imbere, ab’i Kushi+ n’ab’i Puti+ bitwaza ingabo, n’ab’i Ludimu+ b’abahanga mu kurwanisha imiheto no kuyibanga. 10  “Uwo munsi ni umunsi w’Umwami w’Ikirenga Yehova nyir’ingabo, umunsi wo guhora, ubwo azihorera ku banzi be.+ Inkota izarya ihage, ihage amaraso yabo kuko Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo afite igitambo+ mu gihugu cy’amajyaruguru ku ruzi rwa Ufurate.+ 11  “Wa mwari wo muri Egiputa we,+ zamuka ujye i Gileyadi ushake umuti womora.+ Urushywa n’ubusa ushakashaka umuti wagukiza, kuko nta muti uzakuvura ngo ukire.+ 12  Amahanga yumvise ko wakojejwe isoni,+ kandi ijwi ryo gutaka kwawe ryuzuye mu gihugu hose.+ Barasitaye, umugabo w’umunyambaraga asitara ku mugabo w’umunyambaraga,+ bombi bagwira icyarimwe.” 13  Ijambo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ku birebana no kuza kwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, aje kurimbura igihugu cya Egiputa,+ agira ati 14  “mubivuge muri Egiputa, mubitangaze i Migidoli,+ mubitangaze i Nofu+ n’i Tahapanesi.+ Muvuge muti ‘hagarara kandi ube witeguye,+ kuko inkota izayogoza impande zawe zose.+ 15  Kuki abanyambaraga bawe bashizeho?+ Ntibashoboye guhagarara bashikamye, kuko Yehova ubwe yabirukanye.+ 16  Basitara ari benshi maze bakagwa. Bakomeza kubwirana bati “nimuze duhaguruke dusubire mu bwoko bwacu, mu gihugu cya bene wacu, kuko inkota itumereye nabi.”’ 17  Aho ni ho batangarije bati ‘Farawo umwami wa Egiputa icye ni ugusakuza gusa!+ Yatumye igihe cy’ibirori kirangira.’+ 18  “‘Ndahiye kubaho kwanjye,’ ni ko Umwami witwa Yehova nyir’ingabo+ avuga, ‘ko azaza ameze nk’uko Tabori+ imeze mu misozi, nk’uko Karumeli+ imeze ku nyanja. 19  Yewe mukobwa+ utuye muri Egiputa, tegura umutwaro uzajyana mu bunyage,+ kuko Nofu+ izahinduka iyo gutangarirwa igatwikwa, ku buryo nta muntu uzasigara ayituyemo.+ 20  Egiputa imeze nk’inyana nziza cyane. Umubu uzayitera uturutse mu majyaruguru.+ 21  Kandi abasirikare bayo b’abacancuro bameze nk’ibimasa by’imishishe.+ Ariko na bo basubiye inyuma+ bahungira icyarimwe. Ntibashoboye guhagarara bashikamye,+ kuko umunsi w’ibyago byabo wari wabagezeho; igihe cyo kubahagurukira cyari kigeze.’+ 22  “‘Ijwi ryayo rimeze nk’iry’inzoka igenda;+ abantu bazagenda bafite imbaraga nyinshi, bayinjiremo bitwaje amashoka nk’abagiye kwasa inkwi. 23  Bazatema ishyamba ryayo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kuko ari inzitane. Babaye benshi cyane kuruta inzige;+ ntibabarika. 24  Umukobwa+ wo muri Egiputa azakorwa n’isoni. Azahanwa mu maboko y’abantu bo mu majyaruguru.’+ 25  “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘ngiye guhagurukira Amoni+ yo muri No,+ na Farawo na Egiputa n’imana zayo+ n’abami bayo,+ ndetse nzahagurukira Farawo n’abamwiringira bose.’+ 26  “‘Nzabahana mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni+ no mu maboko y’abagaragu be; kandi nyuma yaho izongera guturwa nk’uko byahoze mu minsi ya kera,’+ ni ko Yehova avuga. 27  “‘Ariko wehoho Yakobo umugaragu wanjye ntutinye, nawe Isirayeli ntushye ubwoba.+ Kuko nzagukiza nkuvanye kure, kandi abagize urubyaro rwawe nzabakiza mbavanye mu gihugu cy’ubunyage.+ Yakobo azagaruka agire amahoro n’ituze nta wumuhindisha umushyitsi.+ 28  Yehova aravuga ati ‘ariko wehoho Yakobo umugaragu wanjye ntutinye, kuko ndi kumwe nawe.+ Nzatsembaho amahanga yose nagutatanyirijemo,+ ariko wowe sinzagutsembaho.+ Icyakora nzaguhana mu rugero rukwiriye,+ kuko ntazabura kuguhana rwose.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi