Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 45:1-5

45  Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki+ mwene Neriya igihe yandikaga mu gitabo amagambo yavaga mu kanwa ka Yeremiya,+ mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ati  “Yewe Baruki we, Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ibyawe  ati ‘waravuze uti “ngushije ishyano+ kuko Yehova yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye! Nanijwe no kuniha kandi sinabonye aho kuruhukira.”’+  “Uzamubwire uti ‘Yehova aravuga ati “dore icyo nubatse ngiye kugisenya kandi icyo nateye ngiye kukirandura, ni ukuvuga igihugu cyose.+  Nyamara wowe ukomeza kwishakira ibikomeye.+ Ntukomeze kubishaka.”’+ “‘Dore ngiye guteza ibyago abantu bose,’+ ni ko Yehova avuga, ‘ariko nzarokora ubugingo bwawe aho uzajya hose.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi