Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 44:1-30

44  Ijambo ryaje kuri Yeremiya rigenewe Abayahudi bose babaga mu gihugu cya Egiputa,+ ni ukuvuga ababaga i Migidoli+ n’i Tahapanesi+ n’i Nofu+ no mu gihugu cy’i Patirosi,+ rigira riti  “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli, aravuga ati ‘mwe ubwanyu mwiboneye ibyago byose nateje Yerusalemu+ n’imigi y’u Buyuda yose, none ubu habaye amatongo kandi nta muntu ukihatuye.+  Byatewe n’ibikorwa bibi bakoze kugira ngo bandakaze, bakosereza ibitambo+ izindi mana batigeze kumenya, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba sokuruza, bakazikorera.+  Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma+ ngira nti “ndabinginze ntimugakore ibyo bizira nanga urunuka!”+  Ariko ntibigeze bumva,+ habe no gutega amatwi ngo bahindukire bareke ibibi bakoraga, bareke kosereza izindi mana ibitambo.+  Ni cyo cyatumye nsuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bikagurumanira mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ hagahinduka amatongo n’umwirare, nk’uko bimeze uyu munsi.’+  “None Yehova Imana nyir’ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘kuki muteza ubugingo bwanyu ibyago bikomeye,+ mugatuma umugabo n’umugore n’umwana muto n’uwonka+ batsembwa mu Buyuda, ntimugire uwo musigarana?  Mundakarisha imirimo y’amaboko yanyu mwosereza izindi mana ibitambo+ mu gihugu cya Egiputa mwagiye guturamo muri abimukira, mukikururira gutsembwaho kandi mugahinduka umuvumo n’igitutsi mu mahanga yose yo ku isi.+  Mbese mwibagiwe ibikorwa bibi bya ba sokuruza+ n’ibikorwa bibi by’abami b’u Buyuda+ n’ibikorwa bibi by’abagore babo+ n’ibikorwa bibi byanyu n’iby’abagore banyu,+ ibyo bakoreye mu gihugu cy’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu? 10  Kugeza n’uyu munsi ntibigeze bicisha bugufi+ cyangwa ngo batinye,+ kandi ntibagendeye mu mategeko+ n’amabwiriza yanjye nashyize imbere yanyu n’imbere ya ba sokuruza.’+ 11  “Ni yo mpamvu Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati ‘dore mbahanze amaso kugira ngo mbateze ibyago, ntsembeho u Buyuda bwose.+ 12  Nzafata abasigaye b’i Buyuda biyemeje bamaramaje kujya gutura mu gihugu cya Egiputa ari abimukira,+ kandi bose bazashirira mu gihugu cya Egiputa.+ Bazicwa n’inkota bashireho bazize inzara,+ uhereye ku woroheje kugeza ku ukomeye; bose bazicwa n’inkota n’inzara. Bazahinduka umuvumo n’abo gutangarirwa, babe iciro ry’imigani n’igitutsi.+ 13  Nzahana abatuye mu gihugu cya Egiputa nk’uko nahannye Yerusalemu, mbahanishe inkota n’inzara n’icyorezo.+ 14  Mu basigaye b’i Buyuda bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa ari abimukira, nta n’umwe uzarokoka cyangwa ngo acike ku icumu+ agaruke mu gihugu cy’u Buyuda, icyo ubugingo bwabo bwifuza kugarukamo ngo bagituremo;+ kuko batazagaruka, uretse bake gusa bazaba barokotse.’” 15  Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo boserezaga izindi mana ibitambo,+ n’abagore bose bari bahagaze aho ngaho ari iteraniro rinini n’abantu bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa+ i Patirosi,+ basubiza Yeremiya bati 16  “ku birebana n’ijambo watubwiye mu izina rya Yehova, ntituzakumvira.+ 17  Ahubwo tuzakora ibihuje n’ijambo ryose rituruka mu kanwa kacu,+ twosereze ibitambo ‘umwamikazi wo mu ijuru,’+ tumusukire n’ituro ry’ibyokunywa+ nk’uko twe+ na ba sogokuruza+ n’abami bacu+ n’abatware bacu twabikoreraga mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu, igihe twaryaga umugati tugahaga kandi tukamererwa neza, tutabona ibyago.+ 18  Ariko uhereye igihe twarekeye kosereza ibitambo ‘umwamikazi wo mu ijuru’+ no kumusukira ituro ry’ibyokunywa, twabuze byose, dushiraho tuzize inkota n’inzara.+ 19  “None se igihe twoserezaga ibitambo ‘umwamikazi wo mu ijuru’+ kandi tukamusukira ituro ry’ibyokunywa,+ twakoraga imigati yo kumutura ifite ishusho ye, tukamusukira n’ituro ry’ibyokunywa tutabajije abagabo bacu?”+ 20  Yeremiya asubiza abantu bose bari bamushubije batyo, ni ukuvuga abagabo b’abanyambaraga n’abagore na rubanda rwose, ati 21  “ese ibyo bitambo mwoserezaga mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ mwe+ na ba sokuruza+ n’abami banyu+ n’abatware banyu+ n’abaturage bo mu gihugu, si byo Yehova yibutse, bikaza mu mutima we?+ 22  Amaherezo Yehova yananiwe gukomeza kwihanganira imigenzereze yanyu mibi, bitewe n’ibintu byangwa urunuka mwakoze,+ bituma igihugu cyanyu gihinduka amatongo n’icyo gutangarirwa n’umuvumo, ari nta muntu n’umwe ugituyemo, nk’uko bimeze uyu munsi.+ 23  Icyatumye ibi byago byose bibageraho nk’uko bimeze uyu munsi,+ ni uko mwosheje ibitambo+ mugacumura kuri Yehova,+ mukanga kumvira ijwi rya Yehova+ kandi ntimugendere mu mategeko+ n’amateka ye n’ibyo yabibutsaga.” 24  Yeremiya akomeza kubwira abantu bose n’abagore bose ati “mwa Bayuda mwese mwe muri mu gihugu cya Egiputa, nimwumve ijambo rya Yehova.+ 25  Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘mwa bagabo mwe n’abagore banyu,+ namwe mwa bagore mwe muvugisha akanwa kanyu, (mukaba mwarabisohoresheje amaboko yanyu) mugira muti “tuzahigura imihigo twahize+ yo kosereza ibitambo ‘umwamikazi wo mu ijuru’+ no kumusukira ituro ry’ibyokunywa.”+ Mwa bagore mwe, muzahigura imihigo yanyu nta kabuza, kandi muzasohoza ibyo mwahigiye.’ 26  “Ku bw’ibyo rero, nimwumve ijambo rya Yehova mwa Bayuda mwese mwe mutuye mu gihugu cya Egiputa:+ ‘“dore narahiye izina ryanjye rikomeye,”+ ni ko Yehova avuga, “ko nta muntu n’umwe w’i Buyuda+ uzongera kwambariza izina ryanjye mu gihugu cya Egiputa hose agira ati ‘ndahiye Umwami w’Ikirenga Yehova Imana nzima!’+ 27  Ngiye gukomeza kuba maso kugira ngo mbateze ibyago aho kubagirira neza;+ kandi Abayuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazashiraho bazize inkota n’inzara kugeza igihe nta n’umwe uzaba akiriho.+ 28  Naho abazarokoka inkota, bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake cyane;+ kandi abasigaye b’i Buyuda bose bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa ari abimukira bazamenya uvuga ijambo rigasohora, niba ari jye cyangwa bo.”’”+ 29  “‘Kandi iki ni cyo kizababera ikimenyetso,’+ ni ko Yehova avuga, ‘cy’uko ngiye kubahagurukira muri iki gihugu, kugira ngo mumenye ko amagambo yanjye azabasohoreraho nta kabuza, mukagerwaho n’ibyago:+ 30  Yehova aravuga ati “ngiye guhana Farawo Hofura umwami wa Egiputa+ mu maboko y’abanzi be no mu maboko y’abahiga ubugingo bwe,+ nk’uko nahanye Sedekiya umwami w’u Buyuda mu maboko y’umwanzi we wahigaga ubugingo bwe, ari we Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi