Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 43:1-13

43  Yeremiya akirangiza kubwira abantu bose amagambo yose ya Yehova Imana yabo, ayo Yehova Imana yabo yari yamutumye ngo ayababwire,+  Azariya mwene Hoshaya+ na Yohanani+ mwene Kareya n’abagabo b’abibone bose,+ babwira Yeremiya bati “ibyo uvuga ni ibinyoma.+ Yehova Imana yacu ntiyagutumye ngo uvuge uti ‘ntimujye gutura muri Egiputa muri abimukira.’+  Ahubwo Baruki+ mwene Neriya ni we ukoshya kugira ngo utume tugwa mu maboko y’Abakaludaya batwice cyangwa batujyane mu bunyage i Babuloni.”+  Nuko Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose n’abandi bantu bose banga kumvira ijwi rya Yehova,+ ngo bakomeze gutura mu gihugu cy’u Buyuda.+  Maze Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose, bafata abasigaye b’i Buyuda bose bari baragarutse baturutse mu mahanga yose bari baratatanyirijwemo, bazanywe no gutura mu gihugu cy’u Buyuda+ mu gihe runaka,  bafata n’abagabo b’abanyambaraga n’abagore n’abana bato n’abakobwa b’umwami,+ n’abantu* bose Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami yari yararetse ngo basigarane na Gedaliya+ mwene Ahikamu+ mwene Shafani+ barabajyana, bajyana n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki+ mwene Neriya.  Amaherezo bagera mu gihugu cya Egiputa+ kuko batumviye ijwi rya Yehova, baragenda bagera i Tahapanesi.+  Hanyuma ijambo rya Yehova rigera kuri Yeremiya ari i Tahapanesi rigira riti  “fata amabuye manini uyahishe munsi y’amatafari akoteye, ashashe mu irembo ry’inzu ya Farawo iri i Tahapanesi, Abayahudi bakureba.+ 10  Maze ubabwire uti ‘Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “ngiye kohereza intumwa nzane umugaragu wanjye+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni,+ kandi nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe; na we azabamba ihema rye ry’akataraboneka hejuru yayo. 11  Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica azicwa n’icyo cyorezo; uzaba akwiriye kujyanwa mu bunyage azajyanwa mu bunyage, kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota azicwa n’inkota.+ 12  Nzakongeza umuriro mu mazu y’imana za Egiputa,+ kandi azazitwika maze azijyane ho iminyago. Azifureba igihugu cya Egiputa nk’uko umushumba yifureba umwenda,+ kandi azavayo amahoro. 13  Azamenagura inkingi z’i Beti-Shemeshi mu gihugu cya Egiputa, atwike n’amazu y’imana za Egiputa.”’”

Ibisobanuro ahagana hasi