Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 39:1-18

39  Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi,+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+  Mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wako wa cyenda, inkuta z’umugi zaciwemo icyuho.+  Maze abatware bose b’umwami w’i Babuloni barinjira bicara mu Irembo ryo Hagati.+ Abo batware ni Nerugali-Sharezeri na Samugari-Nebo na Sarusekimu na Rabusarisi na Nerugali-Sharezeri Rabumagu,* n’abandi batware b’umwami w’i Babuloni bose.  Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga,+ basohoka mu mugi nijoro baciye mu nzira inyura mu busitani bw’umwami,+ basohokera mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, bakomereza mu nzira ya Araba.+  Nuko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira,+ zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cya Hamati,+ kugira ngo amucire urubanza.+  Umwami w’i Babuloni yicira+ abahungu ba Sedekiya imbere ye+ i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+  Amena Sedekiya amaso+ arangije amubohesha imihama y’umuringa kugira ngo ajyanwe i Babuloni.  Nuko Abakaludaya batwika inzu y’umwami n’amazu ya rubanda,+ kandi basenya inkuta za Yerusalemu.+  Abaturage bari barasigaye mu mugi n’abari barishyize mu maboko ye n’abandi bose bari basigaye, Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami+ abajyana mu bunyage i Babuloni.+ 10  Naho abaturage bo muri rubanda rugufi batari bafite icyo batunze, Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yabarekeye mu gihugu cy’u Buyuda,+ kandi kuri uwo munsi abaha imirima y’inzabibu, ategeka n’imirimo y’agahato bari kuzajya bakora.+ 11  Byongeye kandi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yatanze itegeko ryerekeranye na Yeremiya arinyujije kuri Nebuzaradani watwaraga abamurinda, ati 12  “umujyane, umwiteho ntumukureho ijisho, kandi wirinde kugira ikibi icyo ari cyo cyose umukorera.+ Ahubwo ujye umukorera ibyo akubwiye byose.”+ 13  Nuko  Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami, na Nebushazibani Rabusarisi na Nerugali-Sharezeri Rabumagu n’abandi bantu bakomeye b’umwami w’i Babuloni batuma abantu 14  gukura Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi+ bakamushyikiriza Gedaliya+ mwene Ahikamu+ mwene Shafani,+ kugira ngo amujyane iwe, ature mu bandi. 15  Ijambo rya Yehova ryaje kuri Yeremiya igihe yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ rigira riti 16  “genda ubwire Ebedi-Meleki+ w’Umunyetiyopiya uti ‘Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “dore ngiye gusohoza amagambo navuze kuri uyu mugi yo kuwuteza ibyago aho kuwugirira neza,+ kandi azasohorera imbere yawe kuri uwo munsi.”’+ 17  “‘Kuri uwo munsi nzakurokora,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kandi ntuzahanwa mu maboko y’abo utinya.’+ 18  “‘Nzagukiza, kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo uzarokora ubugingo bwawe+ kuko wanyiringiye,’+ ni ko Yehova avuga.”

Ibisobanuro ahagana hasi