Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 38:1-28

38  Nuko Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukali+ mwene Shelemiya na Pashuri mwene Malikiya+ bumva amagambo Yeremiya yabwiraga abantu bose,+ agira ati  “Yehova aravuga ati ‘uzaguma muri uyu mugi azicwa n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo.+ Ariko uzasohoka agasanga Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho, kandi azarokora ubugingo bwe abeho.’+  Yehova aravuga ati ‘uyu mugi uzahanwa mu maboko y’ingabo z’umwami w’i Babuloni nta kabuza, kandi azawufata rwose.’”+  Nuko abatware babwira umwami bati “turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma amaboko y’ingabo zisigaye muri uyu mugi n’amaboko y’abantu bose atentebuka.+ Uyu muntu ntashakira ubu bwoko amahoro, ahubwo abushakira ibyago.”  Umwami Sedekiya arababwira ati “dore ari mu maboko yanyu, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”+  Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rw’amazi rwa Malikiya+ umwana w’umwami, rwari mu Rugo rw’Abarinzi.+ Bamanuriramo Yeremiya bakoresheje imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo harimo ibyondo; maze Yeremiya asaya muri ibyo byondo.+  Hanyuma Ebedi-Meleki, Umunyetiyopiya+ w’inkone wabaga mu nzu y’umwami, yumva ko bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi; icyo gihe umwami yari yicaye mu Irembo rya Benyamini.+  Ebedi-Meleki asohoka mu nzu y’umwami aragenda abwira umwami ati  “nyagasani mwami wanjye, aba bantu bagize nabi mu byo bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose. Dore bamujugunye mu rwobo rw’amazi, kandi azicirwamo+ n’inzara+ kuko nta mugati usigaye mu murwa.” 10  Nuko umwami ategeka Ebedi-Meleki w’Umunyetiyopiya, ati “fata abantu mirongo itatu mugende mukure umuhanuzi Yeremiya muri urwo rwobo rw’amazi atarapfa.”+ 11  Ebedi-Meleki afata abo bantu ajya mu nzu y’umwami munsi y’inzu y’ububiko,+ afata ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje abimanuza imigozi abihereza Yeremiya mu rwobo rw’amazi.+ 12  Nuko Ebedi-Meleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “shyira ibyo bitambaro n’iyo myenda mu maha maze urenzeho imigozi.” Yeremiya abigenza atyo.+ 13  Hanyuma bazamura Yeremiya bakoresheje imigozi, bamuvana muri rwa rwobo. Nuko Yeremiya akomeza kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+ 14  Umwami Sedekiya atuma abantu ngo bamuzanire umuhanuzi Yeremiya+ mu muryango wa gatatu+ wo mu nzu ya Yehova,+ hanyuma umwami abwira Yeremiya ati “hari icyo ngiye kukubaza nawe ntugire icyo umpisha.”+ 15  Yeremiya asubiza Sedekiya ati “mbese ningira icyo nkubwira ntunyica? Kandi niyo nakugira inama ntiwanyumvira.”+ 16  Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya bari ahiherereye ati “nkurahiye Yehova Imana nzima waduhaye ubu bugingo,+ si ndi bukwice kandi singuhana mu maboko y’abahiga ubugingo bwawe.”+ 17  Yeremiya abwira Sedekiya ati “Yehova Imana nyir’ingabo,+ Imana ya Isirayeli+ aravuga ati ‘nusohoka ukishyira mu maboko y’abatware b’umwami w’i Babuloni,+ ubugingo bwawe buzakomeza kubaho kandi uyu mugi ntuzatwikwa; kandi wowe n’abo mu rugo rwawe muzakomeza kubaho.+ 18  Ariko nudasohoka ngo wishyire mu maboko y’abatware b’umwami w’i Babuloni, uyu mugi uzahanwa mu maboko y’Abakaludaya, kandi bazawutwika,+ nawe ntuzabacika.’”+ 19  Nuko Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “ndatinya Abayahudi bahungiye mu Bakaludaya;+ ndatinya ko bampana mu maboko yabo bakangirira nabi.”+ 20  Ariko Yeremiya aramusubiza ati “ntibazaguhana mu maboko yabo. Ndakwinginze, umvira ijwi rya Yehova wumve ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza+ kandi ubugingo bwawe buzakomeza kubaho. 21  Ariko niwanga kugenda,+ ibi ni byo Yehova yanyeretse: 22  dore abagore bose basigaye mu nzu y’umwami w’u Buyuda+ bashyiriwe abatware b’umwami w’i Babuloni,+ kandi baravuga bati‘Abantu mwari mubanye amahoro baragushutse+ maze barakuganza.+ Batumye ibirenge byawe bisaya mu byondo hanyuma bisubirira inyuma.’+ 23  Abagore bawe bose n’abana bawe bashyiriwe Abakaludaya, kandi nawe ntuzabacika+ ahubwo uzafatwa n’umwami w’i Babuloni kandi uzatuma uyu mugi utwikwa.”+ 24  Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati “uramenye ntihagire umenya ibyo twavuganye, utazapfa. 25  Abatware+ nibumva ko navuganye nawe bakaza bakakubaza bati ‘tubwire, ni iki wabwiye umwami? Ntugire icyo uduhisha natwe ntituzakwica. Kandi se umwami yakubwiye iki?’ 26  Uzababwire uti ‘nisabiraga umwami kutansubiza mu nzu ya Yehonatani+ kugira ngo ntazahapfira.’” 27  Hanyuma abatware bose basanga Yeremiya baramubaza, nawe abasubiza akurikije ibyo umwami yamutegetse byose.+ Nuko bacecekera imbere ye kuko nta wigeze yumva ibyo bavuganye. 28  Yeremiya akomeza kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe,+ kandi byose byasohoye igihe Yerusalemu yafatwaga.+

Ibisobanuro ahagana hasi