Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 37:1-21

37  Nuko Umwami Sedekiya+ mwene Yosiya+ yima ingoma mu cyimbo cya Koniya+ mwene Yehoyakimu,+ ari Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugize umwami w’u Buyuda.+  Ariko we n’abagaragu be na rubanda ntibumviye amagambo Yehova+ yavuze binyuze ku muhanuzi Yeremiya.+  Nuko Umwami Sedekiya atuma Yehukali+ mwene Shelemiya na Zefaniya+ mwene Maseya+ umutambyi, abatuma ku muhanuzi Yeremiya, ati “turakwinginze, senga udusabira kuri Yehova Imana yacu.”+  Icyo gihe Yeremiya yagendaga mu bantu+ afite umudendezo, kuko bari bataramushyira mu nzu y’imbohe.  Kandi ingabo za Farawo zavuye muri Egiputa,+ maze Abakaludaya bari bagose Yerusalemu bumva inkuru y’uko baje. Nuko basubira inyuma bava i Yerusalemu.+  Ijambo rya Yehova riza ku muhanuzi Yeremiya rigira riti  “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza,+ muti “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+  Kandi Abakaludaya bazagaruka barwanye uyu mugi bawufate maze bawutwike.”+  Yehova aravuga ati “ntimwishuke+ muvuga muti ‘Abakaludaya bazagenda batureke,’ kuko batazagenda. 10  Nubwo mwaba mwarishe ingabo zose z’Abakaludaya zibarwanya,+ muri zo hagasigara gusa abakomeretse cyane,+ bahaguruka buri wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu mugi.”’” 11  Ingabo z’Abakaludaya zimaze gusubira inyuma zikava i Yerusalemu+ bitewe n’ingabo za Farawo,+ 12  Yeremiya asohoka muri Yerusalemu kugira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini,+ ngo aherwe umugabane we mu bantu bo mu bwoko bwe. 13  Ageze mu Irembo rya Benyamini,+ ahasanga umutware w’abarinzi witwaga Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya. Ahita afata umuhanuzi Yeremiya, aramubwira ati “uhungiye mu Bakaludaya!” 14  Ariko Yeremiya aramusubiza ati “urambeshyera,+ simpungiye mu Bakaludaya!” Nuko Iriya yanga kumva Yeremiya, ahubwo aramufata amushyikiriza abatware. 15  Abo batware+ barakarira Yeremiya,+ baramukubita+ maze bamushyira mu nzu y’imbohe,+ mu nzu y’umwanditsi Yehonatani+ kuko bari barayigize inzu y’imbohe.+ 16  Yeremiya ageze mu nzu y’ikigega cy’amazi,+ ahari za kasho, amaramo iminsi myinshi. 17  Nuko Umwami Sedekiya atuma abantu baramuzana, amubariza mu nzu ye bari ahantu hiherereye,+ ati “mbese hari ijambo ryaturutse kuri Yehova?” Yeremiya aramusubiza ati “rirahari!” Yongeraho ati “uzahanwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni!”+ 18  Hanyuma Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati “ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu+ cyatuma munshyira mu nzu y’imbohe? 19  Ubu se ba bahanuzi babahanuriraga bababwira bati ‘umwami w’i Babuloni ntazabatera cyangwa ngo atere iki gihugu,’+ bari he? 20  None nyagasani mwami, ndakwinginze, ntega amatwi. Ndakwinginze, undeke ngire icyo nkwisabira:+ ntunsubize mu nzu y’umwanditsi Yehonatani+ ntazahapfira.”+ 21  Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi.+ Kandi Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+

Ibisobanuro ahagana hasi