Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 36:1-32

36  Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti  “shaka umuzingo w’igitabo+ wandikemo amagambo yose+ nakubwiye nciraho iteka Isirayeli n’u Buyuda+ n’amahanga yose,+ uhereye igihe natangiriye kuvugana nawe, kuva ku ngoma ya Yosiya kugeza uyu munsi.+  Ahari wenda ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ntekereza kubateza,+ bitume bahindukira umuntu wese areke inzira ye mbi,+ nanjye mbababarire amakosa yabo n’ibyaha byabo.”+  Nuko Yeremiya ahamagara Baruki+ mwene Neriya, kugira ngo Baruki yandike mu muzingo w’igitabo+ amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Yehova yari yaramubwiye.  Yeremiya ategeka Baruki ati “dore ndafunzwe sinshobora kwinjira mu nzu ya Yehova.+  None wowe ugende winjiremo usome mu ijwi riranguruye amagambo ya Yehova+ wanditse mu muzingo aturutse mu kanwa kanjye, uyasomere abantu bari mu nzu ya Yehova ku munsi wo kwiyiriza ubusa;+ uyasomere n’Abayuda bose baza baturutse mu migi yabo.+  Ahari wenda bazinginga Yehova bamusaba kwemerwa, iryo sengesho rigere imbere ye,+ maze buri wese ahindukire areke inzira ye mbi,+ kuko uburakari n’umujinya Yehova yavuze ko azasuka kuri ubu bwoko ari byinshi cyane.”+  Nuko Baruki+ mwene Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yari yamutegetse byose, ngo azasome mu ijwi riranguruye amagambo ya Yehova ari mu gitabo,+ ayasomere mu nzu ya Yehova.+  Hanyuma mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda,+ abantu bose bari muri Yerusalemu n’abazaga i Yerusalemu baturutse mu migi y’u Buyuda bose, batangaza ko bagiye kwiyiriza ubusa imbere ya Yehova.+ 10  Nuko Baruki asoma mu ijwi riranguruye amagambo ya Yeremiya yari mu gitabo, ayasomera mu nzu ya Yehova mu cyumba cyo kuriramo+ cya Gemariya+ mwene Shafani+ umwandukuzi,+ mu rugo rwo haruguru, mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova,+ ayasoma abantu bose bumva. 11  Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani+ yumva amagambo yose ya Yehova yasomwaga muri icyo gitabo. 12  Nuko aramanuka ajya ku nzu y’umwami, mu cyumba cyo kuriramo cy’umwanditsi, asanga abatware bose ari ho bicaye, ari bo Elishama+ w’umwanditsi na Delaya+ mwene Shemaya na Elunatani+ mwene Akibori+ na Gemariya+ mwene Shafani+ na Sedekiya mwene Hananiya n’abandi batware bose. 13  Hanyuma Mikaya+ ababwira amagambo yose yari yumvise igihe Baruki yasomeraga abantu amagambo yo muri icyo gitabo.+ 14  Nuko abatware bose batuma Yehudi+ mwene Netaniya mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki+ bati “fata umuzingo wasomeye abantu maze uze.” Baruki mwene Neriya afata uwo muzingo arabasanga.+ 15  Hanyuma baramubwira bati “icara udusomere.” Baruki+ aherako aricara arabasomera. 16  Bumvise ayo magambo yose, barebana bafite ubwoba, maze babwira Baruki bati “turabwira umwami ayo magambo yose nta kabuza.”+ 17  Nuko babwira Baruki bati “turakwinginze, tubwire uko wanditse ayo magambo yose yavaga mu kanwa ke.”+ 18  Baruki arabasubiza ati “yakomezaga kumbwira ayo magambo yose, nanjye nkayandikisha wino mu gitabo.”+ 19  Hanyuma abo batware babwira Baruki bati “genda wowe na Yeremiya mwihishe kugira ngo hatagira umenya aho muri.”+ 20  Nuko uwo muzingo bawubika mu cyumba cyo kuriramo+ cy’umwanditsi Elishama,+ maze basanga umwami mu rugo,+ bamubwira ayo magambo yose. 21  Maze umwami atuma Yehudi+ kuzana wa muzingo. Nuko Yehudi aragenda awukura mu cyumba cyo kuriramo cy’umwanditsi+ Elishama,+ awusomera umwami n’abatware bose bari bahagaze iruhande rw’umwami. 22  Icyo gihe hari mu kwezi kwa cyenda,+ kandi umwami yari yicaye mu nzu abamo mu mezi y’imbeho,+ n’umuriro waka mu ziko+ imbere ye. 23  Yehudi amaze gusoma ibice bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma cy’umwanditsi, abijugunya mu muriro wakaga mu ziko kugeza aho umuzingo wose washiriye mu muriro.+ 24  Ntibigeze bagira ubwoba,+ kandi umwami n’abagaragu be bose bumvaga ayo magambo yose, ntibashishimuye imyambaro yabo.+ 25  Ndetse Elunatani+ na Delaya+ na Gemariya+ binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo, ariko ntiyabumvira.+ 26  Ahubwo umwami ategeka Yerameli umwana w’umwami na Seraya mwene Aziriyeli na Shelemiya mwene Abudeli ngo bajye gufata umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya,+ ariko Yehova akomeza kubahisha.+ 27  Nyuma y’aho umwami atwikiye umuzingo warimo amagambo yaturutse mu kanwa ka Yeremiya+ maze Baruki+ akayandika, Ijambo rya Yehova ryongeye kuza kuri Yeremiya rigira riti 28  “ongera ushake undi muzingo wandikemo amagambo ya mbere yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.+ 29  Kandi ubwire Yehoyakimu umwami w’u Buyuda uti ‘Yehova aravuga ati “watwitse uwo muzingo,+ uravuga uti ‘kuki wawanditsemo+ uti “umwami w’i Babuloni azaza arimbure iki gihugu kandi azatuma gishiramo abantu n’amatungo”?’+ 30  Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibya Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ati ‘ntazagira umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ kandi umurambo we uzajugunywa hanze+ wicwe n’icyokere ku manywa, n’imbeho nijoro. 31  We n’urubyaro rwe n’abagaragu be nzabaryoza+ icyaha cyabo,+ kandi bo n’abaturage b’i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose navuze ko nzabateza,+ ariko bakanga kumva.’”’”+ 32  Nuko Yeremiya afata undi muzingo awuha umwanditsi+ Baruki mwene Neriya, awandikamo amagambo yose yavuye mu kanwa+ ka Yeremiya yari mu gitabo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse,+ ndetse yongeraho andi menshi ameze nka yo.

Ibisobanuro ahagana hasi