Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yeremiya 3:1-25

3  Bajya bavuga bati “umugabo aramutse asenze umugore we, akagenda agashaka undi mugabo, ese yakongera kumucyura?”+ Mbese iki gihugu nticyahumanye?+ “Wasambanye n’abagabo benshi;+ ubwo se wagaruka iwanjye?”+ ni ko Yehova abaza.  “Ubura amaso urebe inzira nyabagendwa zose.+ Aho batagusambanyirije ni he?+ Wicaraga ku nzira ubategereje, nk’Umwarabu mu butayu;+ wakomeje guhumanyisha igihugu ibikorwa by’ubusambanyi bwawe n’ubugome bwawe.+  Ni cyo cyatumye utabona imvura,+ ndetse n’imvura y’itumba ntiyigeze iboneka.+ Ufite mu maso h’indaya kandi wataye isoni.+  None ubu urambwira uti ‘Data,+ uri incuti magara yo mu buto bwanjye!+  Mbese umuntu yakomeza kubika inzika igihe cyose, cyangwa agakomeza kwitegereza ikintu ubuziraherezo?’+ Ibyo urabivuga nyamara ugakomeza gukora ibibi, bikakugendekera uko ushaka.”+  Nuko ku ngoma y’umwami Yosiya,+ Yehova arambwira ati “‘ese wabonye ibyo Isirayeli w’umuhemu yakoze?+ Ajya ku mpinga y’umusozi muremure wose+ no munsi y’igiti gitoshye cyose+ agasambanirayo.+  Nuko amaze gukora ibyo byose, nkomeza kwibwira ko azangarukira, ariko ntiyangarukira;+ Yuda na we yakomeje kwitegereza ibyo murumuna we w’umuriganya akora.+  Mbonye ukuntu Isirayeli w’umuhemu yishoye mu busambanyi ndamusenda,+ muha icyemezo cy’uko dutanye burundu;+ nyamara murumuna we Yuda w’umuriganya abibonye, ntibyamutera ubwoba, ahubwo aragenda na we yishora mu busambanyi.+  Yishoye mu busambanyi bitewe n’ubupfayongo bwe, nuko akomeza guhumanya igihugu+ asambana n’ibiti n’amabuye.+ 10  Kandi nubwo murumuna we Yuda w’umuriganya yabonye ibyo byose, ntarakangarukira n’umutima we wose,+ ahubwo yarandyaryaga gusa,’+ ni ko Yehova avuga.” 11  Yehova arongera arambwira ati “Isirayeli w’umuhemu yarushije Yuda w’umuriganya gukiranuka.+ 12  Genda utangarize abo mu majyaruguru+ aya magambo, ubabwire uti “‘“Yewe Isirayeli wigize icyigomeke, ngarukira,” ni ko Yehova avuga.’+ ‘“Sinzakurebana uburakari+ kuko ndi indahemuka,”+ ni ko Yehova avuga.’ ‘“Sinzakomeza kubika inzika igihe cyose.+ 13  Gusa, uzirikane icyaha cyawe kuko Yehova Imana yawe ari we wacumuyeho.+ Wakomeje kunyura mu nzira nyinshi zijya mu banyamahanga+ munsi y’igiti gitoshye cyose,+ ariko ntimwumviye ijwi ryanjye,” ni ko Yehova avuga.’” 14  “Mwa bana bigize ibyigomeke mwe, nimungarukire,”+ ni ko Yehova avuga. “Kuko ndi umugabo wanyu;+ kandi nzabafata, mfate umwe mu mugi na babiri mu muryango, mbazane i Siyoni.+ 15  Nzabaha abungeri bahuje n’umutima wanjye,+ na bo bazabaragiza ubumenyi n’ubushishozi.+ 16  Muri iyo minsi muzaba benshi mwere imbuto mu gihugu,” ni ko Yehova avuga.+ “Ntibazongera kuvuga bati ‘isanduku y’isezerano rya Yehova!’+ Ntibazayitekereza, habe no kuyibuka cyangwa kuyikumbura,+ kandi nta wuzongera kuyikora. 17  Icyo gihe bazita Yerusalemu intebe y’ubwami ya Yehova;+ kandi amahanga yose azaza ateranire+ i Yerusalemu kugira ngo yubahe izina rya Yehova,+ kandi ntibazongera kugenda bakurikiza imitima yabo mibi yinangiye.”+ 18  “Muri iyo minsi bazagenda, ab’inzu ya Yuda bajyane n’ab’inzu ya Isirayeli,+ maze bose hamwe+ bave mu gihugu cy’amajyaruguru bajye mu gihugu nahaye ba sokuruza ho umurage.+ 19  Naravuze nti ‘mbega ukuntu nagushyize mu bandi bana nkaguha igihugu cyiza,+ nkaguha umurage wifuzwa n’amahanga menshi!’ Nongera kuvuga nti ‘muzajya mumpamagara muti “Data!,”+ kandi muzankurikira mwe gusubira inyuma.’ 20  ‘Nk’uko umugore ariganya umugabo we akamuta,+ ni ko namwe mwandiganyije+ mwa b’inzu ya Isirayeli mwe,’ ni ko Yehova avuga.” 21  Mu nzira nyabagendwa humvikanye ijwi ry’Abisirayeli barira binginga, kuko bagoretse inzira zabo,+ bakibagirwa Yehova Imana yabo.+ 22  “Nimungarukire mwa bana bigize ibyigomeke mwe,+ nanjye nzabakiza kwigomeka kwanyu.”+ “Dore turi hano! Tuje tukugana, kuko wowe Yehova uri Imana yacu.+ 23  Ni ukuri, udusozi n’urusaku rwo ku misozi,+ byose ni ibinyoma gusa.+ Ni ukuri, Yehova Imana yacu ni we gakiza ka Isirayeli.+ 24  Ariko igiteye isoni+ cyariye ibyo ba sogokuruza baruhiye uhereye mu buto bwacu, ni ukuvuga imikumbi yabo n’amashyo yabo n’abahungu babo n’abakobwa babo. 25  Turyama mu kimwaro+ tukiyorosa gukorwa n’isoni,+ kuko uhereye mu buto bwacu kugeza n’uyu munsi, twe na ba sogokuruza+ twacumuye kuri Yehova Imana yacu,+ kandi ntitwumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi