Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 25:1-38

25  Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuga iby’abantu b’i Buyuda bose,  iryo umuhanuzi Yeremiya yavuze ku birebana n’abantu b’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu bose, agira ati  “Uhereye mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yosiya+ mwene Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, ijambo rya Yehova ryanjeho muri iyo myaka makumyabiri n’itatu yose, nanjye nkomeza kuribabwira, nkazinduka kare nkababwira, ariko mwanze kumva.+  Kandi Yehova yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma, ariko ntimwigeze mwumva,+ habe no gutega amatwi ngo mwumve.+  Barababwiraga bati ‘turabinginze nimuhindukire, buri wese ave mu nzira ye mbi kandi areke imigenzereze ye mibi,+ kugira ngo mukomeze gutura mu gihugu Yehova yabahaye mwe na ba sokuruza uhereye kera cyane kuzageza kera cyane.+  Kandi ntimugakurikire izindi mana ngo muzikorere muzikubite imbere, kugira ngo mutandakarisha imirimo y’amaboko yanyu; nanjye sinzabateza ibyago.’+  “‘Ariko mwanze kunyumvira,’ ni ko Yehova avuga, ‘kuko mwari mugamije kundakarisha imirimo y’amaboko yanyu, mukikururira ibyago.’+  “Ni yo mpamvu Yehova nyir’ingabo avuga ati ‘“kubera ko mwanze kumvira amagambo yanjye,  ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,”+ ni ko Yehova avuga, “ndetse ngiye gutumaho umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni;+ nzabazana batere iki gihugu+ barwanye abaturage bacyo n’aya mahanga yose agikikije.+ Nzabarimbura mbagire abo gutangarirwa no gukubitirwa ikivugirizo,+ igihugu cyabo ngihindure amatongo kugeza ibihe bitarondoreka.+ 10  Nzatuma muri bo hatumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa+ n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo,+ kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara.+ 11  Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo n’icyo gutangarirwa, kandi ayo mahanga azamara imyaka mirongo irindwi akorera umwami w’i Babuloni.”’+ 12  “‘Iyo myaka mirongo irindwi nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’iryo shyanga,+ ni ukuvuga igihugu cy’Abakaludaya, nzabaryoza icyaha cyabo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kandi icyo gihugu nzagihindura umwirare kugeza ibihe bitarondoreka.+ 13  Icyo gihugu nzagisohorezaho amagambo yose nakivuzeho, amagambo yose yanditswe muri iki gitabo Yeremiya yahanuriye amahanga yose.+ 14  Kuko ayo mahanga menshi n’abami bakomeye,+ babagize abagaragu bakabarya imitsi.+ Nzabitura ibihwanye n’ibyo bakoze bikwiranye n’imirimo y’amaboko yabo.’”+ 15  Yehova Imana ya Isirayeli yarambwiye ati “akira iki gikombe cya divayi y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, uzayinyweshe abo mu mahanga yose ngiye kugutumaho.+ 16  Bazayinywa badandabirane, bamere nk’abasazi bitewe n’inkota ngiye kubahuramo.”+ 17  Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha amahanga yose Yehova yari yantumyeho,+ 18  ari yo Yerusalemu n’imigi y’u Buyuda n’abami bayo, n’abatware baho, kugira ngo hahinduke amatongo n’aho gutangarirwa+ n’umuvumo, n’abahabonye bahakubitire ikivugirizo, nk’uko bimeze ubu;+ 19  na Farawo umwami wa Egiputa n’abagaragu be n’abatware be n’abantu be bose;+ 20  n’imbaga y’abantu b’amoko menshi n’abami bose bo mu gihugu cya Usi,+ n’abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya+ na Ashikeloni+ na Gaza+ na Ekuroni+ n’abasigaye bo muri Ashidodi;+ 21  na Edomu+ na Mowabu+ n’Abamoni;+ 22  n’abami bose b’i Tiro+ n’abami bose b’i Sidoni+ n’abami bose b’ikirwa kiri mu karere k’inyanja; 23  na Dedani+ na Tema+ na Buzi n’abandi bose bafite imisatsi ikatiye mu misaya;+ 24  n’abami bose b’Abarabu+ n’abami bose b’imbaga y’abantu b’amoko menshi baba mu butayu; 25  n’abami bose b’i Zimuri n’abami bose bo muri Elamu+ n’abami bose b’Abamedi;+ 26  n’abami bose bo mu majyaruguru, baba aba hafi n’aba kure, uko bakurikirana, n’ubundi bwami bwose bwo ku isi buri ku butaka; nibamara kunywa, umwami Sheshaki+ azanywa nyuma yabo. 27  “Uzababwire uti ‘Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “munywe musinde kandi muruke, mugwe ku buryo mutabasha guhaguruka+ bitewe n’inkota ngiye kubahuramo.”’+ 28  Kandi nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuga ati “muzanywa nta kabuza!+ 29  Dore umurwa witiriwe izina ryanjye ni wo ngiye guheraho nteza ibyago.+ None se mwibwira ko ari mwe muzabura guhanwa?”’+ “‘Ntimuzabura guhanwa, kuko hari inkota ngiye guhamagaza ikibasira abatuye isi bose,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. 30  “Nawe uzabahanurire ayo magambo yose, ubabwire uti ‘Yehova azatontomera mu ijuru,+ kandi azarangurura ijwi ari mu buturo bwe bwera.+ Azatontomera ku buturo bwe bwo ku isi, atere indirimbo nk’abanyukanyukira imizabibu mu rwengero, acireho iteka abatuye isi bose.’+ 31  “‘Urusaku ruzagera ku mpera za kure cyane z’isi kuko Yehova afitanye urubanza n’amahanga.+ Azacira abantu bose urubanza,+ kandi ababi azabagabiza inkota,’+ ni ko Yehova avuga. 32  “Yehova nyir’ingabo aravuga ati ‘dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bijya mu rindi,+ kandi inkubi y’umuyaga ukaze izaturuka ku mpera za kure cyane z’isi.+ 33  Abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi.+ Ntibazaririrwa cyangwa ngo bakorakoranywe, habe no guhambwa.+ Bazaba nk’amase ku butaka.’+ 34  “Mwa bungeri mwe, nimuboroge kandi mutake!+ Mwa bakomeye bo mu mukumbi mwe,+ mwigaragure hasi+ kuko iminsi yo kubica no kubatatanya isohoye,+ kandi muzagwa nk’urwabya rwiza!+ 35  Abungeri babuze aho bahungira n’abakomeye bo mu mukumbi babura uko bahunga.+ 36  Nimwumve ijwi ryo gutaka kw’abungeri no kuboroga kw’abakomeye bo mu mukumbi, kuko Yehova yangije urwuri rwabo. 37  Ahari ubuturo bw’amahoro ntihakirangwa ubuzima bitewe n’uburakari bugurumana bwa Yehova.+ 38  Yavuye mu bwihisho bwe nk’intare y’umugara ikiri nto,+ kandi igihugu cyabo cyabaye icyo gutangarirwa bitewe n’inkota iyogoza n’uburakari bwe bugurumana.”+

Ibisobanuro ahagana hasi