Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 24:1-10

24  Yehova yanyeretse ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova, nyuma yaho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ajyaniye mu bunyage Yekoniya+ mwene Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, n’abatware b’i Buyuda n’abanyabukorikori+ n’abahanga mu kubaka ibihome, akabavana i Yerusalemu akabajyana i Babuloni.+  Mu gitebo kimwe harimo imbuto z’umutini nziza cyane, zimeze nk’imbuto za mbere z’umutini,+ mu kindi gitebo harimo imbuto z’umutini mbi cyane ku buryo zitaribwa, kuko ari mbi.  Nuko Yehova arambaza ati “Yeremiya, urabona iki?” Ndamusubiza nti “ndabona imbuto z’umutini; inziza ni nziza cyane, imbi na zo ni mbi cyane ku buryo zitaribwa, kuko ari mbi.”+  Hanyuma ijambo rya Yehova rinzaho rigira riti  “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘kimwe n’izi mbuto z’umutini nziza, nanjye nzareba neza+ abajyanywe mu bunyage b’i Buyuda, abo nirukanye aha hantu nkabohereza mu gihugu cy’Abakaludaya.+  Nzabahangaho ijisho ryanjye ribarebe neza,+ kandi rwose nzatuma bagaruka muri iki gihugu.+ Nzabubaka aho kubasenya, kandi nzabatera aho kubarandura.+  Nzabaha umutima wo kumenya+ ko ndi Yehova, kandi bazaba ubwoko bwanjye+ nanjye mbe Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.+  “‘Kandi kimwe n’imbuto mbi z’umutini zitaribwa kuko ari mbi,+ uku ni ko Yehova avuga ati “nanjye nzatanga Sedekiya+ umwami w’u Buyuda n’abatware be n’abasigaye b’i Yerusalemu basigaye muri iki gihugu+ n’abatuye mu gihugu cya Egiputa+ . . .  kandi nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo mu isi azabireba+ agahinda umushyitsi, kandi bazaba igitutsi n’iciro ry’imigani, bahinduke urw’amenyo+ n’umuvumo+ aho nabatatanyirije hose.+ 10  Nzabagabiza inkota+ n’inzara+ n’icyorezo,+ kugeza aho bazashirira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi