Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 23:1-40

23  “Abungeri barimbura intama zo mu rwuri rwanjye kandi bakazitatanya,+ bazabona ishyano,” ni ko Yehova avuga.  Yehova Imana ya Isirayeli yagaye abungeri baragira ubwoko bwe ati “mwatatanyije intama zanjye, mukomeza kuzitatanya ntimwazitaho.”+ “Dore ngiye kubahagurukira bitewe n’imigenzereze yanyu mibi,”+ ni ko Yehova avuga.  “Nzateranyiriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo,+ nzigarure mu rwuri rwazo,+ kandi zizororoka zigwire.+  Nzazihagurukiriza abungeri bazaziragira;+ ntizizongera kugira ubwoba cyangwa ngo zikuke umutima,+ kandi nta n’imwe izabura,” ni ko Yehova avuga.  “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+  Mu gihe cye Yuda azakizwa,+ Isirayeli na yo igire umutekano.+ Iri ni ryo zina azitwa: Yehova ni we gukiranuka kwacu.”+  “Ku bw’ibyo, iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo batazongera kuvuga bati ‘ndahiye Yehova Imana nzima yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+  Ahubwo bazajya bavuga bati ‘ndahiye Yehova Imana nzima yavanye ab’inzu ya Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo,’ kandi bazatura ku butaka bwabo.”+  Naho ku byerekeye abahanuzi, umutima wanjye warashengutse n’amagufwa yanjye yose aratengurwa. Nabaye nk’umusinzi,+ nk’umugabo w’umunyambaraga wishwe na divayi, bitewe na Yehova n’amagambo ye yera. 10  Igihugu cyuzuye+ abasambanyi.+ Umuvumo watumye igihugu gicura umuborogo+ n’inzuri zo mu butayu ziruma;+ ibikorwa byabo ni bibi kandi imbaraga zabo bazikoresha ibidakwiriye. 11  “Ari umuhanuzi ari n’umutambyi, bose barahumanye,+ kandi nabonye ubugome bwabo mu nzu yanjye,”+ ni ko Yehova avuga. 12  “Ni yo mpamvu inzira yabo izababera nk’ahantu hari ubunyereri+ mu mwijima; bazawusunikirwamo bagwe.”+ “Kuko nzabateza ibyago mu mwaka nzabahagurukira,”+ ni ko Yehova avuga. 13  “Nabonye ibintu bigayitse mu bahanuzi b’i Samariya.+ Babaye nk’abahanuzi babwirijwe na Bayali,+ kandi bakomeza kuyobya ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.+ 14  Nanone nabonye ibikorwa by’agahomamunwa mu bahanuzi b’i Yerusalemu;+ barasambana,+ bakagendera mu binyoma+ kandi bagashyigikira abakora ibibi kugira ngo badahindukira+ bakareka ubugome bwabo. Kuri jye bose babaye nka Sodomu,+ n’abaturage baho babaye nka Gomora.”+ 15  Ni yo mpamvu Yehova nyir’ingabo yaciriyeho iteka abo bahanuzi agira ati “dore ngiye gutuma barya igiti gisharira cyane, mbahe n’amazi arimo uburozi bayanywe.+ Kuko abahanuzi b’i Yerusalemu bakwije ubuhakanyi+ mu gihugu hose.” 16  Yehova nyir’ingabo aravuga ati “ntimwumve amagambo abahanuzi babahanurira.+ Batuma muhinduka abatagira umumaro.+ Bavuga ibyo beretswe biturutse mu mitima yabo;+ ntibavuga ibituruka mu kanwa ka Yehova.+ 17  Bahora babwira abansuzugura bati ‘Yehova yavuze ati “muzagira amahoro.”’+ Kandi babwira abagenda bakurikiza imitima yabo yinangiye+ bati ‘nta byago bizabageraho.’+ 18  Ni nde wicaye mu itsinda ry’inkoramutima+ za Yehova kugira ngo arebe kandi yumve ijambo rye?+ Ni nde witaye ku ijambo rye kugira ngo aryumve?+ 19  Dore hazaza inkubi y’umuyaga uturutse kuri Yehova, ari wo mujinya we, ndetse hazaza umuyaga wa serwakira+ wikarage ku mitwe y’ababi.+ 20  Uburakari bwa Yehova ntibuzahindukira butarasohoza ibyo yagambiriye,+ ibyo atekereza mu mutima we.+ Mu minsi ya nyuma muzabyitaho mubisobanukirwe.+ 21  “Sinigeze ntuma abo bahanuzi, ariko barihuse; nta cyo nababwiye, ariko barahanuye.+ 22  Ariko iyo baguma mu itsinda ry’inkoramutima zanjye,+ baba baratumye abagize ubwoko bwanjye bumva amagambo yanjye, kandi baba baratumye bahindukira, bakareka inzira zabo mbi n’imigenzereze yabo mibi.”+ 23  Yehova aravuga ati “mbese ndi Imana yo hafi gusa? Mbese si ndi n’Imana ya kure?”+ 24  “Mbese hari uwakwihisha ahantu hiherereye simubone?,”+ ni ko Yehova avuga. “Ese hari icyanyisoba mu ijuru no ku isi?,”+ ni ko Yehova avuga. 25  “Numvise ibyo abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye+ bavuze, bagira bati ‘narose! Narose!’+ 26  Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y’abahanuzi bahanura ibinyoma, bagahanura bakurikije uburyarya bwo mu mitima yabo?+ 27  Batekereza uko bakwibagiza ubwoko bwanjye izina ryanjye, bitewe n’inzozi bakomeza kurotorerana,+ nk’uko ba sekuruza bibagijwe izina ryanjye na Bayali.+ 28  Umuhanuzi ufite inzozi yarose, narotore izo nzozi; ariko ufite ijambo ryanjye narivuge mu kuri.”+ “Umurama uhuriye he n’impeke?,”+ ni ko Yehova avuga. 29  “Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi se ntirimeze nk’inyundo y’umucuzi imenagura urutare?”+ 30  “Ni cyo gituma ngiye guhagurukira abahanuzi,”+ ni ko Yehova avuga, “abahanuzi biba amagambo yanjye, buri wese akayiba mugenzi we.”+ 31  “Ngiye guhagurukira abahanuzi,” ni ko Yehova avuga, “abahanuzi bakoresha ururimi rwabo bavuga bati ‘uku ni ko avuga!’”+ 32  “Ubu ngiye guhagurukira abahanuzi barota inzozi z’ibinyoma,” ni ko Yehova avuga, “bakazirotorera ubwoko bwanjye bakabuyobya bitewe n’ibinyoma byabo+ n’ubwirasi bwabo.”+ “Ariko sinigeze mbatuma, nta n’icyo nigeze mbategeka. Nta cyo bazamarira ubu bwoko,”+ ni ko Yehova avuga. 33  “Nihagira uwo muri ubu bwoko cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi, ukubaza ati ‘umutwaro wa Yehova ni uwuhe?’+ Uzabasubize uti ‘“ni mwebwe, ni mwe mutwaro!+ Kandi nzabata,”+ ni ko Yehova avuga.’ 34  Kandi nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa uwo muri ubu bwoko uvuga ati ‘umutwaro wa Yehova,’ nzamuhagurukira we n’abo mu rugo rwe.+ 35  Ibi ni byo mukomeza kubwirana, buri wese akabwira mugenzi we n’umuvandimwe we ati ‘Yehova yashubije iki? Kandi se Yehova yavuze iki?’+ 36  Ntimukongere kuvuga+ umutwaro+ wa Yehova, kuko ijambo buri wese avuga ari ryo rimubera umutwaro,+ kandi mwahinduye amagambo y’Imana nzima,+ Yehova nyir’ingabo Imana yacu. 37  “Uzabwire umuhanuzi uti ‘Yehova yagushubije iki? Kandi se Yehova yavuze iki?+ 38  Kandi nimukomeza kuvuga muti “umutwaro wa Yehova,” Yehova na we aravuga ati “kubera ko muvuga muti ‘iri jambo ni umutwaro wa Yehova,’ kandi nkomeza kubatumaho nti ‘ntimukavuge muti “umutwaro wa Yehova!,”’ 39  nanjye ngiye kubirengagiza burundu,+ kandi nzabata, nte n’uyu mugi nabahaye mwe na ba sokuruza, maze mumve imbere.+ 40  Kandi nzabashyiraho igitutsi kitazibagirana kugeza ibihe bitarondoreka, n’ikimwaro kitazibagirana kugeza ibihe bitarondoreka.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi