Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 22:1-30

22  Yehova aravuga ati “manuka ujye mu rugo rw’umwami w’u Buyuda, uhavugire aya magambo.  Umubwire uti ‘umva amagambo ya Yehova, yewe mwami w’u Buyuda wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe binjirira muri aya marembo.+  Yehova aravuga ati “mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, mukize unyagwa mumuvane mu maboko y’umuriganya; kandi ntimukagirire nabi umwimukira n’imfubyi n’umupfakazi.+ Ntimukabagirire urugomo+ kandi aha hantu ntimukahamenere amaraso y’utariho urubanza.+  Nimukurikiza ayo magambo rwose, ntihazabura abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ binjirira mu marembo y’iyi nzu bari mu magare no ku mafarashi, bashagawe n’abagaragu babo n’abaturage babo.”’+  “‘Ariko nimwanga kumvira ayo magambo, jye ubwanjye ndirahiye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘ko iyi nzu izahinduka amatongo.’+  “Yehova yavuze iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati ‘umbereye nka Gileyadi, impinga y’umusozi wa Libani.+ Rwose nzaguhindura ubutayu,+ kandi nta n’umwe mu migi yawe uzaturwa.+  Nzagutoranyiriza abazakurimbura,+ buri wese afite intwaro ze;+ kandi bazatema ibiti byawe by’amasederi by’indobanure+ babigushe mu muriro.+  Abantu bo mu mahanga menshi bazanyura kuri uyu mugi, babazanye bati “ni iki cyatumye Yehova agenza atya uyu mugi wari ukomeye?”+  Bazavuga bati “byatewe n’uko bataye isezerano rya Yehova Imana yabo,+ bakunamira izindi mana bakazikorera.”’+ 10  “Ntimuririre uwapfuye+ kandi ntimumuborogere. Ahubwo muborogere ugiye kuko atazagaruka; ntazongera kubona igihugu cya bene wabo. 11  Kuko Yehova yavuze ibya Shalumu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda utegeka mu cyimbo cya se Yosiya,+ wavuye aha hantu, ati ‘ntazagaruka ukundi. 12  Azagwa iyo yajyanywe mu bunyage, kandi ntazongera kubona iki gihugu.’+ 13  “Azabona ishyano uwubaka inzu ye,+ ariko atayubakishije gukiranuka, akubaka ibyumba bye byo hejuru, ariko atabyubakishije ubutabera, ahubwo agakoresha mugenzi we umukorera ku busa, ntamuhe ibihembo bye,+ 14  akavuga ati ‘ngiye kwiyubakira inzu nini, n’ibyumba byo hejuru bigari;+ nzayiha amadirishya magari, nyomekeho imbaho z’amasederi+ nyisige irangi ry’umutuku.’+ 15  Mbese wibwira ko uzakomeza gutegeka bitewe gusa n’uko warushije abandi gukoresha amasederi? So ntiyariye, akanywa kandi agaca imanza zitabera kandi zikiranuka?+ Icyo gihe yari aguwe neza.+ 16  Yarenganuraga imbabare n’umukene.+ Icyo gihe yari aguwe neza. ‘Mbese ntibyatewe n’uko yamenye?,’ ni ko Yehova avuga. 17  ‘Nta kindi werekejeho amaso yawe n’umutima wawe, uretse gushaka indamu mbi+ no gushaka amaraso y’utariho urubanza kugira ngo uyavushe,+ no kuriganya no kunyaga.’ 18  “Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibirebana na Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ati ‘ntibazamuborogera nk’uko bavuga bati “ye baba muvandimwe wanjye we! Ye baba mushiki wanjye we!” Kandi ntibazamuborogera bavuga bati “ayii databuja we! Yuu! Icyubahiro cye we!”+ 19  Azahambwa nk’uko indogobe zihambwa,+ bamukurubane maze bamujugunye hanze y’amarembo ya Yerusalemu.’+ 20  “Zamuka ujye muri Libani+ urire, ujye n’i Bashani+ utere hejuru. Uririre muri Abarimu+ kuko abagukundaga cyane bose barimbutse.+ 21  Navuganye nawe igihe wari umerewe neza,+ ariko uravuga uti ‘sinzumvira!’+ Uhereye mu buto bwawe ni uko wari umeze, kuko utigeze wumvira ijwi ryanjye.+ 22  Umuyaga uzaragira abungeri bawe bose,+ kandi abagukundaga cyane bazajyanwa mu bunyage.+ Icyo gihe uzakorwa n’isoni umware bitewe n’ibyago byose bizakugeraho.+ 23  Yewe utuye muri Libani,+ ukagira icyari cyawe mu masederi,+ mbega ukuntu uzasuhuza umutima igihe uzafatwa n’ububabare+ nk’ubw’umugore urimo abyara!”+ 24  “Yehova aravuga ati ‘ndahiye kubaho kwanjye, ko niyo wowe Koniya+ mwene Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda waba uri impeta iriho ikimenyetso+ iri ku kuboko kwanjye kw’iburyo, nagukuraho!+ 25  Nzaguhana mu maboko y’abahiga ubugingo bwawe,+ nguhane mu maboko y’abo utinya no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, no mu maboko y’Abakaludaya.+ 26  Wowe na nyoko wakubyaye nzabajugunya+ mu kindi gihugu mutavukiyemo, kandi ni ho muzapfira.+ 27  Ntibazasubira mu gihugu ubugingo bwabo buzaba bwifuza gusubiramo.+ 28  Mbese uyu mugabo Koniya+ ni ikibumbano cyasuzuguwe, kikajanjagurwa+ kandi kikaba kitishimirwa?+ Kuki we n’urubyaro rwe bajugunywa, bagatabwa mu gihugu batigeze kumenya?’+ 29  “Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo rya Yehova!+ 30  Yehova aravuga ati ‘mwandike ko uyu mugabo atagira abana,+ ko ari umugabo w’umunyambaraga utazagira icyo ageraho mu minsi yo kubaho kwe, kuko mu rubyaro rwe hatazagira n’umwe ugira icyo ageraho,+ ngo yicare ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ kandi ategeke u Buyuda.’”

Ibisobanuro ahagana hasi