Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 19:1-15

19  Yehova yarambwiye ati “genda ufate urwabya rw’umubumbyi+ na bamwe mu bakuru b’ubu bwoko na bamwe mu bakuru b’abatambyi,  maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu+ kiri imbere y’Irembo ry’Injyo. Aho ni ho ugomba gutangariza amagambo nzakubwira.+  Uzavuge uti ‘nimwumve ijambo rya Yehova mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu.+ Yehova nyir’ingabo+ Imana ya Isirayeli aravuga ati “‘“Ngiye guteza ibyago aha hantu, ku buryo uzabyumva wese amatwi ye azavugamo injereri+  kuko bantaye,+ aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya,+ kandi bakosereza ibitambo izindi mana batigeze kumenya,+ bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda; kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza.+  Bubakiye Bayali utununga kugira ngo bajye batwikira abahungu babo mu muriro, babe ibitambo bikongorwa n’umuriro bitambirwa Bayali,+ ibyo bikaba ari ibintu ntigeze mbategeka cyangwa ngo mbivuge,+ kandi ntibyigeze biza mu mutima wanjye.”’+  “‘“Ku bw’ibyo rero, iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti+ n’igikombe cya mwene Hinomu,+ ahubwo hazitwa igikombe cyo kwiciramo.  Umugambi w’ab’i Buyuda n’i Yerusalemu nzawuhindurira ubusa aha hantu;+ nzatuma bicwa n’inkota imbere y’abanzi babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo.+ Intumbi zabo nzazitanga zibe ibyokurya by’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.+  Nzatuma uyu mugi uba uwo gutangarirwa, n’abawubonye bose bawukubitire ikivugirizo.+ Umuhisi n’umugenzi wese azawitegereza atangaye awukubitire ikivugirizo bitewe n’ibyago byawugezeho byose.+  Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo; kandi bazaryana, buri wese arye inyama za mugenzi we bitewe n’uko abanzi babo n’abahiga ubugingo bwabo bazakomeza kubotsa igitutu, bakabakanda kandi bakabateza imibabaro myinshi.”’+ 10  “Uzamenere urwo rwabya imbere y’abo bagabo bazaba bajyanye nawe, 11  maze ubabwire uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuga ati “uko ni ko nzamenagura aba bantu n’uyu mugi, nk’uko umuntu amena urwabya rw’umubumbyi ku buryo rudashobora gusanwa;+ kandi bazahamba i Tofeti+ hababane hato.”’+ 12  “‘Uko ni ko nzagenza aha hantu hamwe n’abaturage baho,’ ni ko Yehova avuga, ‘ndetse n’uyu mugi nzawuhindura nk’i Tofeti.+ 13  Amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda, ni ukuvuga amazu yose afite ibisenge bosherejeho ibitambo ingabo zo mu kirere zose,+ bagasukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa,+ azahinduka nk’i Tofeti+ kandi azaba ahumanye.’” 14  Nuko Yeremiya ava i Tofeti+ aho Yehova yari yamutumye guhanurira, ahagarara mu rugo rw’inzu ya Yehova maze abwira abantu bose+ ati 15  “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘ngiye guteza uyu murwa n’imigi yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bagamitse amajosi bakanga kumvira amagambo yanjye.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi