Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 18:1-23

18  Ijambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti  “haguruka, umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi,+ ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.”  Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, nsanga akorera umurimo we ku ruziga rw’umubumbyi.  Hanyuma igikoresho uwo mubumbyi yabumbaga cyangirikira mu ntoki ze, maze arahindukira akibumbamo ikindi gikoresho gihuje n’uko ashaka.+  Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti  “‘yemwe mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mwibwira ko ntashobora kubakorera nk’ibyo uyu mubumbyi yakoze?,’ ni ko Yehova abaza. ‘Dore, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.+  Igihe cyose nzavuga iby’ubwami n’ishyanga ko ngiye kurirandura, nkarisenya kandi nkaririmbura,+  maze iryo shyanga rigahindukira rikareka ibibi nari naravuze ko nzariryoza,+ nzisubiraho ndeke ibyago nari naratekereje kuriteza.+  Ariko nimvuga iby’ubwami n’ishyanga ko nzaryubaka kandi nkaritera,+ 10  hanyuma rigakora ibibi mu maso yanjye ntiryumvire ijwi ryanjye,+ nanjye nzisubiraho ndeke ibyiza nari naravuze ko nzarikorera.’ 11  “None rero, ubwire abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti ‘uku ni ko Yehova avuga ati “hari ibyago ngiye kubateza kandi ndatekereza ibibi nzabagirira.+ Ndabinginze, nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi kandi mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu.”’”+ 12  Nuko baravuga bati “erega nta garuriro!+ Tuzakomeza kugenda dukurikiza ibitekerezo byacu, kandi buri wese azakurikiza umutima we mubi winangiye.”+ 13  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati “ndabinginze, nimubaririze mu mahanga. Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo? Umwari wa Isirayeli yakoze amahano arengeje urugero.+ 14  Mbese shelegi yo muri Libani yashira ku rutare rwo ku gasozi? Cyangwa amazi afutse, atemba aturuka mu gihugu cy’amahanga yakama? 15  Abagize ubwoko bwanjye baranyibagiwe+ maze bosereza ibitambo ibitagira umumaro,+ kandi batuma abantu basitarira mu nzira zabo,+ ari zo nzira za kera,+ banyura mu zindi nzira zitigeze zitindwa, 16  bituma igihugu cyabo kiba icyo gutangarirwa,+ n’abakibonye bakagikubitira ikivugirizo kugeza ibihe bitarondoreka.+ Umuhisi n’umugenzi wese azacyitegereza atangaye azunguze umutwe.+ 17  Nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi nk’abatatanyijwe n’umuyaga w’iburasirazuba.+ Ku munsi w’amakuba yabo, nzabatera umugongo aho kubereka mu maso hanjye.”+ 18  Nuko baravuga bati “nimuze ducurire Yeremiya umugambi,+ kuko amategeko atazabura ku mutambyi,+ ngo inama ibure ku munyabwenge cyangwa ngo ijambo ribure ku muhanuzi.+ Nimuze tumukubitishe ururimi,+ kandi ntitwite ku magambo ye.” 19  Yehova, untege amatwi kandi wumve ijwi ry’abandwanya.+ 20  Mbese icyiza gikwiriye kwiturwa ikibi?+ Bacukuriye ubugingo bwanjye urwobo.+ Ibuka ukuntu nahagararaga imbere yawe mbavugira neza kugira ngo ubakureho uburakari bwawe.+ 21  Ku bw’ibyo, ureke abahungu babo bicwe n’inzara+ kandi ubagabize inkota;+ abagore babo babe abapfakazi kandi abana babashireho.+ Abagabo babo bicwe n’icyorezo cy’indwara yica, n’abasore babo bicwe n’inkota ku rugamba.+ 22  Induru izumvikanire mu mazu yabo igihe uzabateza umutwe w’abanyazi ubatunguye,+ kuko bacukuye urwobo kugira ngo bamfatiremo, n’ibirenge byanjye bakabitega imitego.+ 23  Ariko wowe Yehova, uzi neza imigambi bacura kugira ngo banyice.+ Ntutwikire amakosa yabo kandi ntuhanagure icyaha cyabo imbere yawe; ahubwo ubareke basitarire imbere yawe.+ Mu gihe cy’uburakari bwawe, uzagire uko ubagenza.+

Ibisobanuro ahagana hasi