Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 17:1-27

17  “Icyaha cy’ab’i Buyuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma.+ Cyandikishijwe umusyi wa diyama ku mitima yabo+ no ku mahembe y’ibicaniro byabo.+  Ndetse n’abana babo bibuka ibicaniro byabo n’inkingi zera zabo z’ibiti ziri iruhande rw’igiti gitoshye cyose no ku dusozi tureture,+  no ku misozi yo mu giturage. Ibintu byanyu n’ubutunzi bwanyu bwose nzabigabiza abanyazi;+ utununga twanyu na two nzatugabiza abanyazi bitewe n’ibyaha byakorewe mu turere twanyu twose.+  Uhara ku bwende bwawe umurage naguhaye,+ none nanjye nzatuma ukorera abanzi bawe mu gihugu utigeze kumenya,+ kuko uburakari bwanjye bwabakongeje,+ kandi buzakomeza kugurumana kugeza ibihe bitarondoreka.”  Yehova aravuga ati “havumwe umugabo w’umunyambaraga wiringira umuntu wakuwe mu mukungugu,+ akiringira amaboko y’abantu,+ umutima we ukareka Yehova.+  Uwo azaba nk’igiti kiri cyonyine mu kibaya cy’ubutayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona;+ ahubwo azatura ahantu hakakaye mu butayu, mu gihugu cy’umunyu kidatuwe.+  Hahirwa umugabo w’umunyambaraga wizera Yehova, Yehova akamubera ibyiringiro.+  We azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi, gishorera imizi yacyo iruhande rw’umugezi; izuba niricana nta cyo azaba, ahubwo amababi ye azakomeza gutohagira.+ Mu mwaka w’amapfa+ ntazahangayika, kandi ntazareka kwera imbuto.  “Umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane.+ Ni nde wawumenya? 10  Jyewe Yehova, ni jye ugenzura umutima+ nkagenzura n’impyiko,+ nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze,+ nkamwitura ibihwanye n’imbuto z’imigenzereze ye.+ 11  Umuntu uronka ubutunzi ariko ataburonse mu nzira zikiranuka, ni nk’inkware ibundikira ayo itateye.+ Azabusiga iminsi yo kubaho kwe igeze hagati,+ kandi ku iherezo rye azaba umupfapfa.”+ 12  Intebe y’ubwami y’Imana y’ikuzo yashyizwe hejuru uhereye mu ntangiriro.+ Ni ho hari urusengero rwacu rwera.+ 13  Yehova wowe byiringiro bya Isirayeli,+ abakureka bose bazakorwa n’isoni.+ Abahinduka abahakanyi bakandeka,+ bazandikwa ku butaka kuko baretse Yehova, we soko y’amazi atanga ubuzima.+ 14  Yehova, unkize nanjye nzakira;+ undokore nanjye nzarokoka+ kuko ari wowe nsingiza.+ 15  Hari abajya bambwira bati “ijambo rya Yehova riri he?+ Ngaho nirisohore!” 16  Jyeweho sinigeze nihutira kureka kuba umwungeri ugukurikira, kandi sinigeze nifuza umunsi mubi cyane. Uzi neza ibyo iminwa yanjye ivuga; biri imbere y’amaso yawe. 17  Ntumbere igiteye ubwoba.+ Ni wowe mpungiraho ku munsi w’ibyago.+ 18  Abantoteza nibakorwe n’isoni,+ ariko jye singakorwe n’isoni.+ Nibashye ubwoba ariko jye ne gushya ubwoba. Ubateze umunsi w’amakuba+ kandi ubavunagure; ubarimbuze icyago cyikubye kabiri.+ 19  Yehova yarambwiye ati “genda uhagarare mu irembo ry’abana b’abantu, aho abami b’i Buyuda binjirira bakanahasohokera, uhagarare no mu marembo yose ya Yerusalemu,+ 20  ubabwire uti ‘mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe mwese abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu mwinjirira muri aya marembo, nimwumve ijambo rya Yehova.+ 21  Yehova aravuga ati “murinde ubugingo bwanyu!+ Niba mufite umutwaro mugomba kunyuza mu marembo y’i Yerusalemu, ntimukawikorere ku munsi w’isabato.+ 22  Ntimukagire umutwaro muvana mu mazu yanyu ngo muwikorere ku munsi w’isabato, kandi ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukora.+ Mujye mweza umunsi w’isabato nk’uko nategetse ba sokuruza.+ 23  Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi;+ ahubwo bakomeje kugamika amajosi+ banga kumva kandi ntibemera guhanwa.”’+ 24  “‘Yehova aravuga ati “nimunyumvira mudakebakeba,+ ntimugire umutwaro munyuza mu marembo y’uyu mugi ku munsi w’isabato,+ kandi mukeza umunsi w’isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose muwukoraho,+ 25  abami n’abatware bazinjira banyuze mu marembo y’uyu mugi+ bicaye ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ bari mu magare no ku mafarashi, bo hamwe n’abatware babo n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu, kandi uyu mugi uzaturwa kugeza ibihe bitarondoreka. 26  Abantu bazaza baturutse mu migi y’i Buyuda n’ahakikije Yerusalemu no mu gihugu cya Benyamini+ no mu kibaya+ no mu karere k’imisozi miremire+ n’i Negebu,+ baze bazanye ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo+ n’amaturo y’ibinyampeke+ n’ububani,+ bazane n’igitambo cy’ishimwe mu nzu ya Yehova.+ 27  “‘“Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w’isabato kandi ntimugire umutwaro mwikorera,+ ahubwo abantu bagakomeza kwinjira mu marembo ya Yerusalemu ku munsi w’isabato bikoreye imitwaro, nanjye nzakongeza umuriro mu marembo yaho,+ maze ukongore iminara y’i Yerusalemu,+ kandi nta wuzawuzimya.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi