Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 15:1-21

15  Yehova arambwira ati “niyo Mose+ na Samweli+ bahagarara imbere yanjye, ubugingo bwanjye ntibwareba neza aba bantu.+ Nabirukana bakamva imbere bakagenda.+  Nibakubaza bati ‘twagenda tujya he?’ Uzabasubize uti ‘Yehova aravuga ati “ukwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyo cyorezo! Ukwiriye kwicwa n’inkota yicwe n’inkota! Ukwiriye kwicwa n’inzara yicwe n’inzara!+ Ukwiriye kujyanwa mu bunyage ajyanwe mu bunyage!”’+  “Yehova aravuga ati ‘nzabateza ibyago by’ubwoko bune:+ inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, n’ibiguruka mu kirere+ n’inyamaswa zo ku isi bibarye bibarimbure.  Nzatuma ubwami bwose bwo mu isi buzabareba buhinda umushyitsi,+ bitewe n’ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w’u Buyuda yakoreye muri Yerusalemu.+  Yerusalemu we, ni nde uzakugirira impuhwe? Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro,+ kandi se ni nde uzahindukira ngo abaze uko umerewe?’  “Yehova aravuga ati ‘warantaye;+ ukomeza kuntera umugongo ukigendera.+ Nzakubangurira ukuboko kwanjye nkurimbure.+ Ndambiwe guhora mbihanganira.+  Nzabagosora+ nk’uko bagosorera imyaka mu marembo y’igihugu. Nzabamaraho abana+ kandi nzarimbura abagize ubwoko bwanjye, kuko batahindukiye ngo bareke inzira zabo.+  Abapfakazi babo bambereye benshi baruta umusenyi wo ku nyanja. Nzabateza umunyazi ku manywa y’ihangu,+ anyage umusore na nyina. Nzatuma bagerwaho n’amakuba atunguranye babure ibyicaro.+  Umugore wabyaye imbyaro ndwi yacitse intege; ubugingo bwe burahagira.+ Izuba rye ryarenze hakiri ku manywa;+ ryakozwe n’isoni riramwara.’ ‘Abasigaye bo muri bo nzabagabiza inkota y’abanzi babo,’+ ni ko Yehova avuga.” 10  Mama wambyaye, ngushije ishyano+ kuko wambyaye, nkaba mpora mu mpaka, ngahora nshyamiranye n’isi yose.+ Nta wundimo umwenda nanjye nta mwenda mbarimo, nyamara bose baramvuma.+ 11  Yehova aravuga ati “rwose nzagukorera ibyiza;+ nzakurwanaho mu gihe cy’amakuba+ n’ibyago, ngukize umwanzi.+ 12  Mbese hari uwavunagura icyuma, akavunagura icyuma cyo mu majyaruguru n’umuringa? 13  Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe nzabigabiza abanyazi+ babitware nta kiguzi babitanzeho, bizize ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose.+ 14  Nzareka abanzi bawe babijyane mu gihugu utigeze kumenya,+ kuko uburakari bwanjye bwakongeje umuriro,+ kandi ni mwe wakongerejwe.” 15  Yehova, wowe ubwawe urabizi;+ nyibuka+ kandi unyiteho umporere abantoteza.+ Ntunkureho bitewe no gutinda kurakara kwawe.+ Zirikana ibitutsi bantuka ku bwawe.+ 16  Yehova Mana nyir’ingabo,+ nabonye amagambo yawe ndayarya+ maze ampindukira umunezero+ n’ibyishimo mu mutima,+ kuko nitiriwe izina ryawe.+ 17  Sinicaranye n’abatera urwenya+ maze ngo ntangire nishime.+ Ahubwo nicaye jyenyine+ bitewe n’uko ukuboko kwawe kwari kundiho, kuko wanyujujemo amagambo yo kubamagana.+ 18  Kuki umubabaro wanjye udacogora+ n’uruguma rwanjye ntirukire?+ Rwanze gukira. Wambereye nk’isoko ishukana,+ umbera nk’amazi adashobora kwiringirwa.+ 19  Ni cyo cyatumye Yehova avuga ati “nugaruka nzakugarura.+ Uzahagarara imbere yanjye.+ Nuvana ikintu cy’agaciro kenshi mu bitagira umumaro, uzaba nk’akanwa kanjye. Bazagaruka aho uri, ariko wowe ntuzasubira aho bari.” 20  “Nakugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa imbere y’aba bantu.+ Bazakurwanya ariko ntibazakubasha,+ kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize,”+ ni ko Yehova avuga. 21  “Nzagukiza nkuvane mu maboko y’ababi,+ kandi nzagucungura nkuvane mu nzara z’abanyagitugu.”

Ibisobanuro ahagana hasi