Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 12:1-17

12  Yehova, urakiranuka+ iyo nkugejejeho ikirego cyanjye, ndetse n’iyo mvugana nawe ibirebana n’imanza. None se, kuki ababi bagira icyo bageraho mu nzira zabo,+ n’abakora iby’uburiganya bose bakaba batagira imihangayiko?  Warabateye bashora imizi, bakomeza gukura, ndetse bera imbuto. Uhora hafi y’iminwa yabo, ariko ukaba kure y’impyiko* zabo.+  Yehova unzi neza+ kandi urambona; wagenzuye umutima wanjye usanga uri kumwe nawe.+ Barobanure nk’intama zigomba kubagwa,+ ubashyire ku ruhande bategereze umunsi wo kwicwa.  Igihugu kizakomeza kuraba kugeza ryari,+ n’ibimera byo mu mirima yose bizakomeza kuma kugeza ryari?+ Ubugome bw’abagituyemo bwatumye inyamaswa n’ibiguruka bikurwaho.+ Kuko bavuga bati “ntashobora kubona ibizatubaho.”  Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakakwahagiza, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi?+ Mbese ufite icyizere mu gihugu cy’amahoro?+ None se uzabigenza ute ugeze mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani?+  Abavandimwe bawe n’abo mu nzu ya so barakuriganyije,+ ndetse bakuvugirije induru. Ntukabizere bitewe gusa n’uko bakubwira ibyiza.+  “Nasize inzu yanjye;+ nataye umurage wanjye;+ uwo ubugingo bwanjye bukunda namuhanye mu maboko y’abanzi be.+  Uwo nagize umurage wanjye yambereye nk’intare mu ishyamba. Yarantontomeye; ni yo mpamvu namwanze.+  Uwo nagize umurage wanjye+ yambereye nk’igisiga cy’amabara menshi; ibisiga biramugose.+ Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, nimuteranire hamwe murye, muzane n’izindi nyamaswa.+ 10  Abungeri benshi+ barimbuye uruzabibu rwanjye,+ banyukanyuka umugabane wanjye.+ Umugabane wanjye mwiza+ bawuhinduye ubutayu bw’umwirare. 11  Bawuhinduye umwirare;+ wararabye, ukomeza kuba itongo imbere yanjye.+ Igihugu cyose cyahindutse amatongo kuko nta wabyitayeho.+ 12  Abanyazi baje baturutse mu nzira nyabagendwa zose zo mu butayu, kuko inkota ya Yehova iyogoza igihugu ihereye ku mpera imwe kugeza ku yindi.+ Nta muntu n’umwe ufite amahoro. 13  Babibye ingano ariko basarura amahwa.+ Barakoze cyane birabarwaza, ariko nta cyo bizabamarira.+ Umusaruro wabo uzabakoza isoni bitewe n’uburakari bugurumana bwa Yehova.” 14  Uku ni ko Yehova yavuze ku birebana n’abaturanyi banjye bose babi+ bakora ku murage nahaye ubwoko bwanjye Isirayeli,+ ati “ngiye kubarandura mbavane ku butaka bwabo;+ kandi nzarandura ab’inzu ya Yuda mbavane hagati yabo.+ 15  Nimara kubarandura, nzongera mbagirire imbabazi+ maze mbagarure, buri wese musubize mu murage we, buri wese mu gihugu cye.”+ 16  “Nibiga imigenzereze y’abagize ubwoko bwanjye, bakarahira mu izina ryanjye+ bati ‘ndahiye Yehova Imana nzima!,’ nk’uko bigishije ubwoko bwanjye kurahira mu izina rya Bayali,+ bazahabwa umwanya mu bwoko bwanjye.+ 17  Ariko nibatumvira, nanjye nzarandura iryo shyanga, nimara kurirandura ndirimbure,”+ ni ko Yehova avuga.

Ibisobanuro ahagana hasi