Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 11:1-23

11  Ijambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti  “mwumve amagambo y’iri sezerano: “Uzayabwire+ abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu,  ubabwire uti ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati “havumwe umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano,+  ayo nategetse ba sokuruza igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa,+ mu ruganda rushongesha ubutare,+ nkababwira nti ‘mwumvire ijwi ryanjye kandi mujye mukora ibyo mbategeka byose;+ muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu,+  kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sokuruza,+ ko nzabaha igihugu gitemba amata n’ubuki+ nk’uko biri uyu munsi.’”’” Nuko ndasubiza nti “Amen, Yehova.”  Yehova yongera kumbwira ati “genda utangarize ayo magambo yose mu migi y’i Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu+ uti ‘nimwumve amagambo y’iri sezerano kandi mujye muyakurikiza.+  Kuko nihanangirije ba sokuruza igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa+ kugeza uyu munsi, nkazinduka kare nkabihanangiriza nti “mwumvire ijwi ryanjye.”+  Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi;+ ahubwo bakomeje kugenda bakurikiza imitima yabo mibi yinangiye,+ bituma mbasohorezaho amagambo yose y’iri sezerano, ayo nabategetse ngo bayakurikize ariko bakanga kuyakurikiza.’”  Yehova yongera kumbwira ati “ubugambanyi bwabonetse mu bantu b’i Buyuda no mu baturage b’i Yerusalemu.+ 10  Basubiye mu byaha bya ba sekuruza,+ bo banze kumvira amagambo yanjye kuva bagitangira, ahubwo bagakurikira izindi mana bakazikorera.+ Ab’inzu ya Isirayeli n’ab’inzu ya Yuda bishe isezerano nasezeranye na ba sekuruza.+ 11  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘dore ngiye kubateza ibyago+ batazabasha kwigobotoramo;+ bazantabaza ariko sinzabumva.+ 12  Abo mu migi y’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bazagenda batabaze imana bosereza ibitambo,+ ariko ntizizashobora kubakiza bageze mu byago.+ 13  Kuko uko imigi yawe ingana ari ko n’imana zawe zingana, yewe Yuda we!+ Kandi uko imihanda y’i Yerusalemu ingana ni ko n’ibicaniro mwashyizeho ibiteye isoni bingana,+ ibicaniro byo koserezaho Bayali ibitambo.’+ 14  “Uramenye ntusenge usabira aba bantu cyangwa ngo utere hejuru unyinginga ku bwabo cyangwa ngo usenge untitiriza,+ kuko ntazumva igihe bazaba bantakira bageze mu makuba.+ 15  “Mbese abagize ubwoko bwanjye nkunda baza kumara iki mu nzu yanjye,+ kandi benshi muri bo bakora ibyo bintu,+ bagakurikiza umugambi mubisha?+ Mbese inyama zejejwe zizatuma ibyago bitakugeraho+ igihe ibyago byawe bizaba bije? Mbese icyo gihe uzishima?+ 16  Yehova yakwise ‘umwelayo utoshye mwiza kandi wera imbuto nziza.’+ Humvikanye urusaku rwinshi maze arawutwika, kandi bavunaguye amashami yawo.+ 17  “Yehova nyir’ingabo, ari na we waguteye,+ yavuze ibyago bigomba kukugeraho bitewe n’ibibi ab’inzu ya Isirayeli+ n’ab’inzu ya Yuda bakoze, kugira ngo bandakaze bosereza Bayali ibitambo.”+ 18  Yehova yarabimbwiye kugira ngo mbimenye. Icyo gihe wanyeretse imigenzereze yabo.+ 19  Nari meze nk’umwana w’intama utuje bagiye kubaga,+ kandi sinari nzi ko ari jye bacuriraga imigambi mibi,+ bati “nimuze turimbure igiti n’imbuto zacyo, tumurimbure mu gihugu cy’abazima,+ kugira ngo izina rye ritazongera kwibukwa ukundi.” 20  Ariko Yehova nyir’ingabo aca imanza zikiranuka;+ agenzura impyiko n’umutima.+ Icyampa nkazareba uko uzabahora, kuko ari wowe nashyikirije ikirego cyanjye.+ 21  Ni yo mpamvu Yehova avuga iby’abo muri Anatoti+ bahiga ubugingo bwawe, bakavuga bati “ntugahanure mu izina rya Yehova+ tutazakwica”; 22  ni yo mpamvu Yehova nyir’ingabo avuga ati “dore ngiye kubahagurukira. Abasore babo bazicwa n’inkota,+ kandi abahungu babo n’abakobwa babo bazicwa n’inzara.+ 23  Nta wuzasigara wo muri bo, kuko nzateza ibyago abo muri Anatoti+ mu mwaka nzabahagurukira.”+

Ibisobanuro ahagana hasi