Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yeremiya 10:1-25

10  Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo Yehova ababwira.  Yehova aravuga ati “ntimukige inzira z’amahanga+ kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko bitera ubwoba amahanga.+  Ibigirwamana by’abantu bo mu mahanga+ ni umwuka gusa, kuko ari igiti+ umunyabukorikori yatemye mu ishyamba, akakibajisha icyuma.+  Akirimbisha ifeza na zahabu,+ akagikomeresha imisumari akoresheje inyundo kugira ngo kitanyeganyega.+  Bimeze nka kadahwema mu murima w’imyungu, kandi ntibishobora kuvuga.+ Barabiterura kuko bidashobora kwigenza.+ Ntimukabitinye kuko bidashobora guteza ibyago; byongeye kandi, nta cyiza bishobora gukora.”+  Yehova, nta wuhwanye nawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.+ Urakomeye, n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.+  Mwami w’amahanga,+ ni nde utazagutinya,+ ko ubikwiriye? Kuko mu banyabwenge bose bo mu mahanga no mu bwami bwabo bwose, nta n’umwe uhwanye nawe mu buryo ubwo ari bwo bwose.+  Ni abapfapfa batagira ubwenge.+ Igishushanyo kibajwe mu giti nta kindi kimara uretse gushishikariza abantu gukurikira ibitagira umumaro.+  Bavana i Tarushishi ibibati by’ifeza,+ bakazana na zahabu yo muri Ufazi,+ byacuzwe n’umunyabukorikori n’umucuzi w’ibyuma; imyambaro yabyo iboshywe mu budodo bw’ubururu no mu bwoya buteye ibara ry’isine. Byose byakozwe n’abahanga.+ 10  Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+ 11  Muzababwire muti “imana+ zitaremye isi n’ijuru zizarimburwa mu isi+ no munsi y’ijuru.” 12  Ni we waremesheje isi imbaraga ze,+ ashimangiza ubutaka ubwenge bwe,+ kandi abambisha ijuru ubuhanga bwe.+ 13  Amazi yo mu ijuru yumva ijwi rye+ akivumbagatanya, kandi atuma ibihu bizamuka biturutse ku mpera y’isi.+ Ni we ufungura amazi y’imvura akanayafunga,+ akazana umuyaga awukuye mu bigega bye.+ 14  Umuntu wese yakoze iby’ubupfapfa bikabije bituma atagira icyo amenya.+ Umucuzi w’ibyuma wese azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+ kuko igishushanyo cye kiyagijwe ari ikinyoma gusa,+ kandi nta mwuka ubibamo.+ 15  Byose ni ubusa; ni ibyo gusekwa.+ Umunsi byahagurukiwe bizarimbuka.+ 16  Imana ya Yakobo+ yo ntimeze nka byo, kuko ari yo Muremyi w’ibintu byose,+ Isirayeli na yo ikaba inkoni y’umurage wayo.+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina ryayo.+ 17  Yewe wa mugore we uri mu magorwa,+ terura umutwaro wawe.+ 18  Kuko Yehova avuga ati “ubu noneho ngiye kujugunya kure abantu bo ku isi,+ kandi nzabateza amakuba kugira ngo babone.”+ 19  Ngushije ishyano bitewe n’uruguma rwanjye!+ Aho nakubiswe hanze gukira, nuko ndavuga nti “rwose iyi ni indwara yanjye, nzayihanganira.+ 20  Ihema ryanjye ryarasahuwe, kandi imigozi y’ihema ryanjye yose bayiciyemo kabiri.+ Abana banjye bavuye iwanjye, ntibakiriho.+ Sinkigira uwo kumbambira ihema cyangwa ngo arambure imyenda yaryo. 21  Abungeri bakoze iby’ubupfapfa+ kandi ntibigeze bashaka Yehova.+ Ni yo mpamvu batagaragaje ubushishozi, kandi amatungo yabo yose yo mu rwuri yaratatanye.”+ 22  Nimwumve inkuru y’ikiriri gikomeye giturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ kizatuma imigi y’u Buyuda ihinduka umwirare n’ubuturo bw’ingunzu.+ 23  Yehova, nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.+ 24  Yehova, nkosora uhuje n’ubutabera bwawe;+ ntunkosore ufite uburakari,+ kuko wampindura ubusa.+ 25  Suka uburakari bwawe ku mahanga+ yanze kukumenya,+ no ku miryango itarambaje izina ryawe.+ Kuko bariye Yakobo.+ Ni koko, baramuriye bamutsembaho;+ aho yari atuye bahahinduye amatongo.+

Ibisobanuro ahagana hasi