Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Umubwiriza 8:1-17

8  Ni nde uhwanye n’umunyabwenge?+ Kandi se ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa?+ Ubwenge bw’umuntu butera mu maso he gucya, bukahamara umunya.+  Ndavuga nti “jya ukomeza itegeko ry’umwami+ ku bw’indahiro warahiriye Imana.+  Ntukihutire kuva imbere ye+ kandi ntugahagarare mu bibi,+ kuko icyo yishimira gukora azagikora,+  bitewe n’uko ijambo ry’umwami ari ryo rifite ububasha;+ kandi se ni nde ushobora kumubaza ati ‘urakora ibiki?’ ”  Ukurikiza amategeko ntazahura n’amakuba ayo ari yo yose,+ kandi umutima w’ubwenge uzamenya igihe gikwiriye, n’urubanza.+  Kuko ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, n’urubanza rwacyo,+ kubera ko amakuba agwirira abantu ari menshi.+  Nta muntu uzi ibizaba;+ none se ni nde ushobora kumubwira ibizaba?  Nta wufite ububasha bwo gutegeka umwuka w’umuntu ngo awukumire,+ kandi nta wufite ububasha ku munsi w’urupfu,+ kimwe n’uko nta wutagerwaho n’intambara,+ kandi ububi ntibuzakiza ababwishoramo.+  Ibyo byose narabibonye kandi nerekeza umutima wanjye ku murimo wose wakorewe kuri iyi si; muri icyo gihe cyose, umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.+ 10  Ariko nubwo bimeze bityo, nabonye ababi bahambwa,+ mbona uko binjiraga n’uko basohokaga bava ahera,+ bakibagirana mu mugi bakoreyemo ibyo byose.+ Ibyo na byo ni ubusa. 11  Kubera ko igihano cyagenewe igikorwa kibi kidahita gitangwa,+ ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi imaramaje.+ 12  Nubwo umunyabyaha yakora ibibi+ incuro ijana kandi agakomeza kubaho igihe kirekire akora ibyo ashaka, jye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri+ ari bo bizagendekera neza, kuko bayitinye.+ 13  Ariko umuntu mubi ntibizamugendekera neza,+ kandi ntazashobora kongera iminsi yo kubaho kwe ihita nk’igicucu,+ kuko adatinya Imana.+ 14  Hari ibintu bitagira umumaro bikorerwa ku isi: habaho abakiranutsi bagerwaho n’ibikwiriye imirimo y’abantu babi,+ kandi habaho abantu babi bagerwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranutsi.+ Navuze ko ibyo na byo ari ubusa. 15  Nanjye nashimye kunezerwa,+ kuko nta cyiza cyarutira abantu bari kuri iyi si kurya no kunywa no kunezerwa, kandi ibyo bikabaherekeza mu mirimo bakorana umwete mu minsi yo kubaho kwabo+ Imana y’ukuri yabahaye kuri iyi si.+ 16  Ibyo byatumye nshishikariza umutima wanjye+ kumenya ubwenge no kureba imihihibikano yo muri iyi si,+ kuko hariho umuntu utajya yemerera amaso ye gutora agatotsi, haba ku manywa cyangwa nijoro.+ 17  Kandi nabonye imirimo yose y’Imana y’ukuri,+ ukuntu abantu badashobora gutahura ibyakorewe kuri iyi si;+ icyakora abantu bakomeza gushyiraho imihati bashakisha, nyamara nta cyo babona.+ Kandi niyo bavuga ko ari abanyabwenge bihagije kugira ngo bagire icyo bamenya,+ nta cyo bashobora kubona.+

Ibisobanuro ahagana hasi