Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Umubwiriza 7:1-29

7  Izina ryiza riruta amavuta meza,+ kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka.+  Kujya mu nzu irimo umuborogo biruta kujya mu nzu irimo ibirori,+ kuko iryo ari ryo herezo ry’abantu bose, kandi umuntu ukiriho yagombye kubizirikana mu mutima we.  Umubabaro uruta ibitwenge,+ kuko agahinda kagaragaye mu maso gatuma umutima umererwa neza.+  Umutima w’abanyabwenge uba mu nzu irimo umuborogo,+ ariko umutima w’abapfapfa uba mu nzu irimo ibyishimo.+  Kumva umunyabwenge agucyaha+ biruta kumva indirimbo y’abapfapfa,+  kuko ibitwenge by’umupfapfa bimeze nk’amahwa aturagurikira munsi y’inkono;+ ibyo na byo ni ubusa.  Agahato gatuma umunyabwenge akora iby’ubupfapfa,+ kandi impongano+ yica umutima.+  Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo,+ kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima.+  Ntukihutire kurakara mu mutima wawe,+ kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.+ 10  Ntukavuge uti “kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?”+ Ubwenge si bwo+ buba buguteye kubaza utyo. 11  Ubwenge bujyanye n’umurage ni bwiza kandi bugirira akamaro abakireba izuba.+ 12  Kuko ubwenge ari uburinzi+ nk’uko n’amafaranga ari uburinzi;+ ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite.+ 13  Itegereze umurimo+ w’Imana y’ukuri: ni nde ushobora kugorora ibyo yagoretse?+ 14  Ku munsi mwiza ujye uba umuntu mwiza,+ kandi ku munsi w’ibyago ujye ubona ko Imana y’ukuri yawugize nk’uwo wundi+ kugira ngo abantu batagira icyo bamenya ku bizaba nyuma yabo.+ 15  Mu minsi yo kubaho kwanjye itagira umumaro nabonye ibintu byose.+ Habaho umukiranutsi upfira mu gukiranuka kwe,+ hakabaho n’umuntu mubi uramira mu bibi bye.+ 16  Ntugakabye gukiranuka+ kandi ntukigire umunyabwenge ngo urenze urugero.+ Kuki wakwirimbuza?+ 17  Ntugakabye kuba umuntu mubi+ kandi ntukabe umupfapfa.+ Kuki wapfa imburagihe?+ 18  Ibyiza ni uko wafata kimwe ariko n’ikindi ntugikureho amaboko,+ kuko utinya Imana azabyitwaramo neza byose.+ 19  Ubwenge butuma umunyabwenge arusha imbaraga abatware icumi b’abanyambaraga bari mu mugi.+ 20  Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.+ 21  Ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga,+ hato utazumva umugaragu wawe akuvuma.+ 22  Kuko umutima wawe uzi neza ko nawe ubwawe wagiye uvuma abandi kenshi.+ 23  Ibyo byose nabisuzumanye ubwenge. Naravuze nti “nzaba umunyabwenge.” Ariko ibyo byari kure yanjye.+ 24  Ibyabayeho byose biri kure kandi birimbitse cyane. Ni nde ushobora kubitahura?+ 25  Narahindukiye, n’umutima wanjye wongera gutekereza+ kugira ngo menye ubwenge,+ mbugenzure kandi mbushakashake, ndetse menye impamvu y’ibintu+ kandi menye ububi bw’ubupfapfa n’ubupfapfa bw’ubusazi,+ 26  maze mbona ko umugore umeze nk’umutego kandi ufite umutima umeze nk’urushundura, n’amaboko ameze nk’ingoyi,+ asharira kurusha urupfu.+ Iyo umuntu amucitse aba ari mwiza imbere y’Imana y’ukuri, ariko iyo afashwe na we aba akoze icyaha.+ 27  Umubwiriza yaravuze ati “dore icyo nabonye:+ nagiye ngereranya ibintu n’ibindi kugira ngo ndebe icyo bitanga;+ 28  ibyo ubugingo bwanjye bwari bwarakomeje kubishaka, ariko nta cyo nabonye.+ Mu bagabo igihumbi nabonyemo umwe, ariko mu bagore igihumbi bose nta n’umwe nabonyemo.+ 29  Dore ikintu kimwe nabonye: ni uko Imana y’ukuri yaremye abantu batunganye,+ ariko bo bishakiye imigambi myinshi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi