Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Umubwiriza 6:1-12

6  Hari ibyago nabonye muri iyi si kandi bikunze kubaho mu bantu:  hari umuntu Imana y’ukuri iha ubukungu n’ubutunzi n’icyubahiro+ kandi ubugingo bwe ntibugire icyo bubura mu byo bwifuza byose,+ nyamara Imana y’ukuri ntitume ashobora kubirya,+ ahubwo bikaribwa n’abandi.+ Ibyo ni ubusa, ni indwara mbi.  Niyo umugabo yabyara incuro ijana+ kandi akarama imyaka myinshi, mbese akabaho iminsi myinshi,+ nyamara ubugingo bwe ntibuhage ibintu byiza+ kandi ntajye mu mva,+ ndavuga rwose ko arutwa n’inda yavuyemo.+  Kuko iyo nda yaziye ubusa kandi igenda mu mwijima, izina ryayo ritwikiriwe n’umwijima.+  Ntiyigeze ibona izuba cyangwa ngo irimenye.+ Ifite amahoro kurusha uwo muntu.+  Reka tuvuge ko yaba yarabayeho imyaka igihumbi incuro ebyiri nyamara ntabone ibyiza,+ mbese abantu bose ntibajya ahantu hamwe?+  Imirimo yose abantu bakorana umwete baba bagamije kuzuza inda zabo,+ nyamara ubugingo bwabo ntibuhaga.  None se umunyabwenge arusha iki umupfapfa?+ Ese kuba imbabare izi uko ikwiriye kugenda imbere y’abazima, biyimarira iki?  Ibyiza ni ukurebesha amaso aho gutwarwa n’ibyo ubugingo bwawe bwifuza.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+ 10  Ikintu cyose kibayeho, kiba cyarigeze kugira uko cyitwa; bityo umuntu na we yaramenyekanye,+ kandi ntashobora kwiburanira igihe aburana n’umurusha ububasha.+ 11  None se ko hariho ibintu byinshi bitagira umumaro,+ umuntu yunguka iki? 12  Ni nde uzi ibyiza umuntu abona mu buzima bwe,+ mu minsi yo kubaho kwe yuzuye ibitagira umumaro, ko ayibamo igahita nk’igicucu?+ Ni nde wabwira umuntu ibizaba muri iyi si nyuma ye?+

Ibisobanuro ahagana hasi