Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Umubwiriza 2:1-26

2  Jyewe ubwanjye nibwiye mu mutima wanjye+ nti “henga nkugeragereshe ibyishimo,+ kandi ubone ibyiza.”+ Mbona ko ibyo na byo ari ubusa.  Navuze ibyo guseka nti “ni ubusazi!”+ Mvuga n’ibyo kwishima+ nti “bimaze iki?”  Nagenzuye mu mutima wanjye ibyo kwishimishisha divayi+ kandi umutima wanjye nywuyoboza ubwenge+ kugira ngo menye icyo ubupfapfa ari cyo, ngo ndebe icyo ibyo abana b’abantu bakoreye munsi y’ijuru mu minsi yose yo kubaho kwabo byabamariye.+  Nakoze imirimo ikomeye.+ Niyubakiye amazu+ kandi niterera imizabibu.+  Nitunganyirije imirima n’ubusitani,+ nteramo ibiti by’imbuto by’amoko yose.  Nitunganyirije ibidendezi by’amazi+ byo kuhira ibiti byo mu ishyamba bikiri bito.+  Nagize abagaragu n’abaja,+ babyarira abahungu mu rugo rwanjye.+ Kandi nagize amatungo, ngira amashyo menshi n’imikumbi myinshi, ndusha abantu bose babaye i Yerusalemu mbere yanjye.+  Nanone nirundanyirije ifeza na zahabu,+ n’ubutunzi bugirwa n’intara n’abami gusa.+ Nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore,+ n’ibintu byose bishimisha+ abana b’abantu, nishakira umugore, ndetse nshaka benshi.+  Narakomeye cyane kandi ngira ubutunzi bwinshi kurusha undi muntu wese wabaye i Yerusalemu mbere yanjye.+ Byongeye kandi, nakomeje kugira ubwenge.+ 10  Kandi sinigeze nima amaso yanjye ibyo yasabaga byose.+ Sinigeze nima umutima wanjye ibinezeza by’ubwoko bwose, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yose nakoranaga umwete,+ kandi ibyo ni byo byabaye inyungu y’imirimo yanjye yose nakoranye umwete.+ 11  Jyewe ubwanjye nitegereje imirimo yanjye yose nakoresheje amaboko yanjye, kandi nitegereza imirimo yose iruhije nakoranye umwete,+ maze mbona ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga,+ kandi mbona ko kuri iyi si nta gifite umumaro.+ 12  Nuko ndahindukira ngo ndebe ubwenge+ n’ubusazi n’ubupfapfa.+ Mbese umuntu uzaza nyuma y’umwami, we azakora kindi ki? Azakora ibyo abandi bamaze gukora. 13  Jyewe ubwanjye nabonye ko ubwenge bugira umumaro kurusha ubupfapfa,+ nk’uko urumuri rugira umumaro kurusha umwijima.+ 14  Umunyabwenge ashobora kubona ibintu neza,+ ariko umupfapfa agendera mu mwijima w’icuraburindi.+ Ariko naje kumenya ko amaherezo yabo bombi ari amwe.+ 15  Nuko nibwira mu mutima wanjye+ nti “iherezo ryanjye+ rizamera nk’iry’umupfapfa.”+ None se, niruhirije iki icyo gihe cyose ngira ubwenge burenze urugero?+ Ni ko kwibwira mu mutima wanjye nti “ibyo na byo ni ubusa.” 16  Kuko umunyabwenge atazibukwa kurusha umupfapfa kugeza ibihe bitarondoreka.+ Mu minsi mike gusa buri wese azaba yibagiranye. None se, umunyabwenge azapfa ate? We n’umupfapfa bazapfa.+ 17  Nuko nanga ubuzima,+ kuko nabonye ko imirimo yakorewe kuri iyi si ari imiruho gusa,+ kuko byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+ 18  Ni ko kwanga imirimo yanjye yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si,+ imirimo nzasigira uzaza nyuma yanjye.+ 19  Kandi se, ni nde wamenya niba azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa?+ Nyamara azategeka imirimo yanjye yose iruhije nakoranye umwete, kandi nkayikorana ubwenge kuri iyi si.+ Ibyo na byo ni ubusa. 20  Nashubije amaso inyuma maze umutima wanjye utangira kwiheba+ bitewe n’imirimo yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si. 21  Kuko habaho umuntu wakoranye umwete umurimo we, akagaragaza ubwenge n’ubumenyi n’ubuhanga,+ nyamara umuntu utarabiruhiye akaza akagabana ibye.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni ibyago bikomeye.+ 22  None se, umuntu yunguka iki mu mirimo yose akorana umwete no mu byo umutima we uharanira kugeraho, akabikorana umwete kuri iyi si?+ 23  Kuko mu minsi yose yo kubaho kwe, ibyo ahugiramo bimutera imibabaro n’agahinda,+ kandi na nijoro umutima we nturyama.+ Ibyo na byo ni ubusa. 24  Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.+ Nabonye ko ibyo na byo bituruka mu kuboko kw’Imana y’ukuri.+ 25  None se, ni nde undusha kurya+ neza no kunywa?+ 26  Kuko umuntu mwiza imbere yayo+ yamuhaye ubwenge n’ubumenyi no kunezerwa,+ ariko umunyabyaha yamuhaye umurimo wo gukusanya no guteranyiriza hamwe ibigomba guhabwa umuntu mwiza imbere y’Imana y’ukuri.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+

Ibisobanuro ahagana hasi