Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Umubwiriza 12:1-14

12  Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru+ mu minsi y’ubusore bwawe,+ iminsi y’amakuba itaraza+ n’imyaka itaragera igihe uzaba uvuga uti “sinkinejejwe na byo”;+  umucyo w’izuba n’ukwezi n’inyenyeri utarijima,+ n’ibicu bitaragaruka hanyuma imvura ikagwa ari nyinshi;  igihe abarinzi b’inzu+ baba bahinda umushyitsi, n’abagabo b’abanyambaraga bakunama,+ abagore basya+ bakabireka kuko babaye bake, n’abagore barebera mu madirishya+ bakabona hijimye;  n’imiryango yerekeza ku muhanda igakingwa,+ igihe ijwi ry’urusyo rigabanuka,+ umuntu agakangurwa n’ijwi ry’inyoni, n’abakobwa bose bakaririmba mu ijwi ryo hasi.+  Nanone batinya ikintu cyose kiri ahantu harehare, no mu nzira hakaba ibibatera ubwoba. Igiti cy’umuluzi kikarabya+ n’igihore kikagenda cyikurura kandi ipfa rikabura,* kuko umuntu aba ajya mu buruhukiro bw’igihe kirekire,+ n’ababoroga bakazenguruka mu muhanda;+  umugozi w’ifeza utaracika, n’ibakure ya zahabu itarameneka,+ n’urwabya rutaramenekera ku mugezi, n’uruziga ruvana amazi mu iriba rutaracika.  Hanyuma umukungugu ugasubira mu butaka+ aho wahoze, n’umwuka+ ugasubira ku Mana y’ukuri+ yawutanze.+  Umubwiriza+ yaravuze ati “ni ubusa gusa! Byose ni ubusa.”+  Uretse kuba umubwiriza yarabaye umunyabwenge,+ nanone yakomeje kwigisha abantu ubumenyi,+ kandi yaratekereje akora n’ubushakashatsi bunonosoye+ kugira ngo amenye gushyira imigani myinshi kuri gahunda.+ 10  Umubwiriza yarashakishije kugira ngo abone amagambo meza+ kandi yandike amagambo y’ukuri akwiriye.+ 11  Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho,+ kandi abakusanya amagambo y’ubwenge bameze nk’imisumari ikwikiye;+ yatanzwe n’umwungeri umwe.+ 12  Ikirenze kuri ibyo rero mwana wanjye, uzirikane uyu muburo: kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kubihugiramo cyane binaniza umubiri.+ 13  Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri+ kandi ukomeze amategeko yayo,+ kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa. 14  Imana y’ukuri izazana mu rubanza buri murimo wose ufitanye isano na buri kintu cyose gihishwe, kugira ngo igaragaze niba ari cyiza cyangwa ari kibi.+

Ibisobanuro ahagana hasi