Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Umubwiriza 11:1-10

11  Naga umugati wawe+ hejuru y’amazi,+ kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona.+  Jya uha barindwi cyangwa umunani+ kuko utazi ibyago bizatera ku isi.+  Iyo ibicu byuzuye amazi, bisuka imvura nyinshi ku isi;+ kandi iyo igiti kiguye mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kiguye+ ni ho ugisanga.  Uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.+  Nk’uko udashobora kumenya uko umwuka ukorera mu magufwa y’umwana uri mu nda y’umugore utwite,+ ni na ko udashobora kumenya imirimo y’Imana y’ukuri, yo ikora ibintu byose.+  Mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka,+ kuko utazi aho bizagenda neza,+ niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza.  Urumuri ni rwiza, kandi ni byiza ko amaso abona izuba;+  niyo umuntu yarama imyaka myinshi, ajye yishima muri iyo myaka yose.+ Kandi ajye yibuka ko hazabaho iminsi y’umwijima,+ nubwo yaba myinshi; buri munsi uje uba ari ubusa.+  Wa musore we, jya wishimira+ ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubusore bwawe, kandi ugendere mu nzira umutima wawe ushaka no mu byo amaso yawe yabonye.+ Ariko umenye ko ibyo byose bizatuma Imana y’ukuri igushyira mu rubanza.+ 10  Bityo rero, rinda umutima wawe agahinda kandi urinde umubiri wawe ibyago,+ kuko ubuto n’ubusore ari ubusa.+

Ibisobanuro ahagana hasi