Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Tito 1:1-16

1  Jyewe Pawulo, umugaragu+ w’Imana n’intumwa+ ya Yesu Kristo, mu buryo buhuje no kwizera kw’abo Imana yatoranyije,+ n’ubumenyi nyakuri+ ku byerekeye ukuri+ guhuje no kwiyegurira Imana,+  gushingiye ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka,+ ubwo Imana idashobora kubeshya+ yasezeranyije uhereye kera cyane,+  kandi igihe cyayo cyagenwe kigeze, ikaba yaragaragaje ijambo ryayo binyuze ku murimo wo kubwiriza nashinzwe+ biturutse ku itegeko ry’Imana Umukiza wacu,+  ndakwandikiye Tito mwana wanjye+ nyakuri mu buryo buhuje no kwizera dusangiye: Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data+ no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu+ bibane nawe.  Icyatumye ngusiga i Kirete,+ ni ukugira ngo ukosore ibyari bidatunganye kandi ushyireho+ abasaza mu migi yose nk’uko nabigutegetse.+  Uzashyireho umuntu utariho umugayo,+ akaba ari umugabo w’umugore umwe,+ ufite abana bizera batavugwaho ubwiyandarike no kuba ibigande.+  Umugenzuzi agomba kuba umuntu utariho umugayo+ kuko ari igisonga cy’Imana,+ udatsimbarara ku byifuzo bye,+ utari umunyamujinya,+ utari umusinzi,+ udakubita abandi,+ utararikira inyungu zishingiye ku buhemu.+  Ahubwo abe umuntu ukunda kwakira abashyitsi,+ ukunda ibyiza, utekereza neza,+ ukiranuka, w’indahemuka,+ uzi kwifata,+  ukomeza ijambo ryo kwizerwa mu buryo bwe bwo kwigisha,+ kugira ngo ashobore gutera abandi inkunga akoresheje inyigisho nzima,+ no gucyaha+ abazivuguruza. 10  Hari benshi bigize ibigande, bavuga ibitagira umumaro+ kandi b’abashukanyi, cyane cyane ba bandi bakomeye ku nyigisho yo gukebwa.+ 11  Ni ngombwa kuziba akanwa k’abo bantu, kuko bakomeza kugenda basenya burundu ingo zimwe na zimwe+ bigisha ibyo batagombye kwigisha, bishakira inyungu zishingiye ku buhemu.+ 12  Umwe muri bo, akaba ari n’umuhanuzi wabo bwite, yaravuze ati “Abakirete bahora ari abanyabinyoma, ni inyamaswa z’inkazi ziryana+ kandi ni abanyandanini b’imburamukoro.” 13  Ubwo buhamya ni ubw’ukuri. Ni na yo mpamvu ukwiriye gukomeza kubacyaha utajenjetse,+ kugira ngo babe bazima+ mu byo kwizera, 14  batita ku migani y’Abayahudi+ n’amategeko y’abantu+ bitandukanyije n’ukuri.+ 15  Ibintu byose ntibyanduye ku bantu batanduye.+ Ariko ku bantu banduye+ kandi batizera+ nta kintu na kimwe kitanduye, ahubwo ubwenge bwabo n’imitimanama yabo+ biranduye. 16  Bavugira mu ruhame ko bazi Imana,+ ariko bakayihakana binyuze ku mirimo yabo,+ kuko ari abo kwangwa urunuka, kandi ni abantu batumvira, badakwiriye+ gushingwa umurimo mwiza uwo ari wo wose.

Ibisobanuro ahagana hasi