Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Rusi 4:1-22

4  Hanyuma Bowazi ajya ku marembo y’umugi+ yicara aho. Wa mucunguzi Bowazi yari yavuze arahanyura.+ Bowazi aramubwira ati “umva ncuti yanjye, ngwino wicare hano.” Nuko araza aricara.  Hanyuma afata abagabo icumi bo mu bakuru+ b’umugi arababwira ati “nimwicare hano.” Na bo baricara.  Bowazi abwira wa mucunguzi+ ati “Nawomi watahutse avuye mu gihugu cy’i Mowabu,+ agiye kugurisha isambu y’umuvandimwe wacu Elimeleki.+  Nasanze ngomba kubikumenyesha nkakubwira nti ‘yigurire+ imbere ya rubanda n’imbere y’abakuru bo mu bwoko bwacu.+ Niba ushaka kuyicungura, uyicungure. Ariko niba utayicunguye, na byo ubimbwire kugira ngo mbimenye, kuko nta wundi wayicungura uretse wowe,+ nanjye nkaza ngukurikiye.’” Undi aramusubiza ati “ndayicungura rwose.”+  Bowazi aravuga ati “nugura iyo sambu na Nawomi, umenye nanone ko ugomba kuyigurana na Rusi w’Umumowabukazi, umugore wa nyakwigendera, kugira ngo umurage we uzakomeze kwitirirwa izina rye.”+  Wa mucunguzi arasubiza ati “sinshoboye kuyicungura, hato ntazangiza umurage wanjye. Nguhaye uburenganzira bwo kuyicungura kuko jyewe ntabishoboye.”  Uyu ni wo mugenzo wakorwaga kera muri Isirayeli ku birebana n’uburenganzira bwo gucungura cyangwa ubwo kugurana ibintu, kugira ngo ibyakozwe bihame: umuntu yakuragamo urukweto+ akaruha mugenzi we; icyo ni cyo cyari ikimenyetso kibyemeza muri Isirayeli.  Igihe uwo mucunguzi yabwiraga Bowazi ati “ba ari wowe uyigura,” yahise akuramo urukweto.+  Bowazi abwira abakuru na rubanda rwose ati “muri abagabo bo guhamya+ ko uyu munsi nguze na Nawomi ibya Elimeleki byose n’ibya Kiliyoni na Mahaloni byose. 10  Rusi w’Umumowabukazi, umugore wa Mahaloni, na we ndamuguze kugira ngo ambere umugore, bityo umurage wa nyakwigendera+ uzakomeze kwitirirwa izina rye kandi izina rye ntirizakurwe mu mazina y’abavandimwe be no mu marembo y’uyu mugi. Uyu munsi mubaye abagabo bo kubihamya.”+ 11  Nuko abantu bose bari ku marembo y’umugi n’abakuru baravuga bati “turi abagabo bo kubihamya! Umugore ugiye kuzana iwawe, Yehova azamuhe kuba nka Rasheli+ na Leya+ bubatse inzu ya Isirayeli.+ Nawe uzagaragaze agaciro kawe muri Efurata,+ wiheshe izina rikomeye i Betelehemu.+ 12  Inzu izakomoka ku rubyaro Yehova azaguha kuri uwo mugore,+ izabe nk’iya Peresi, uwo Tamari yabyariye Yuda.”+ 13  Nuko Bowazi ajyana Rusi amugira umugore we, aryamana na we. Yehova aha Rusi gusama,+ abyara umuhungu. 14  Abagore bakajya babwira+ Nawomi bati “Yehova asingizwe,+ we utaratumye ubura umucunguzi, kugira ngo izina rye ryamamare muri Isirayeli. 15  Ni we wakugaruriye ubugingo, kandi ni we uzakwitaho ugeze mu za bukuru,+ kuko umukazana wawe ugukunda rwose+ kandi ukurutira abahungu barindwi+ ari we wamubyaye.” 16  Nawomi aterura uwo mwana amushyira mu gituza cye, aba ari we umurera. 17  Abagore baturanye+ na we bita uwo mwana izina bagira bati “Nawomi yabyaye umuhungu.” Nuko bamwita Obedi.+ Ni we wabyaye Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi. 18  Aba ni bo bakomotse kuri Peresi:+ Peresi yabyaye Hesironi;+ 19  Hesironi abyara Ramu, Ramu+ abyara Aminadabu; 20  Aminadabu+ abyara Nahashoni,+ Nahashoni abyara Salumoni; 21  Salumoni+ abyara Bowazi, Bowazi+ abyara Obedi; 22  Obedi abyara Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.+

Ibisobanuro ahagana hasi