Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Rusi 2:1-23

2  Nawomi yari afite mwene wabo+ w’umugabo we, witwaga Bowazi,+ akaba yari umuntu ukomeye kandi ukize cyane;+ yari uwo mu muryango wa Elimeleki.  Hashize igihe, Rusi w’Umumowabukazi abwira Nawomi ati “reka njye guhumba+ amahundo y’ingano mu murima w’uwo ndi butone mu maso ye.” Aramusubiza ati “genda mukobwa wanjye.”  Rusi aragenda, ajya mu murima atangira guhumba akurikiye abasaruzi.+ Uwo murima wari uwa Bowazi,+ wo mu muryango wa Elimeleki,+ ariko Rusi we ntiyari abizi.  Nuko Bowazi aza aturutse i Betelehemu asuhuza abasaruzi ati “Yehova abane namwe.”+ Na bo baramwikiriza bati “Yehova aguhe umugisha.”+  Bowazi+ abaza umusore wari uhagarariye abasaruzi ati “uyu mukobwa ni uwa nde?”  Uwo musore wari uhagarariye abasaruzi aramusubiza ati “uyu mukobwa ni Umumowabukazi;+ yazanye na Nawomi bavuye mu gihugu cy’i Mowabu.+  Yambwiye ati ‘ndakwinginze reka mpumbe,+ ndagenda inyuma y’abasaruzi ntora amahundo yasigaye mu yo batemye.’ Nuko ajya mu murima, kandi ntiyigeze yicara kuva mu gitondo kugeza nonaha ubwo yari agiye kwicara mu nzu akanya gato.”+  Bowazi abwira Rusi ati “tega amatwi mukobwa wanjye. Ntuzagire undi murima ujya guhumbamo,+ ntuzave hano ngo ujye ahandi. Ujye uba hafi y’abaja bakora mu mirima yanjye,+  uhange amaso ku murima basarura, ujyane na bo. Nihanangirije aba basore ngo ntibazakwakure.+ Nugira inyota, ujye ujya ku bibindi unywe amazi abasore bavomye.”+ 10  Rusi ahita yikubita hasi yubamye+ aramubwira ati “bishoboka bite ko natona mu maso yawe ukanyitaho kandi ndi umunyamahanga?”+ 11  Bowazi aramusubiza ati “bansobanuriye neza+ ibyo wakoreye nyokobukwe byose umugabo wawe amaze gupfa,+ n’ukuntu wataye so na nyoko n’igihugu cya bene wanyu ukaza mu bwoko utigeze umenya.+ 12  Yehova azakwiture ibyo wakoze,+ kandi Yehova Imana ya Isirayeli, uwo washakiye ubuhungiro mu mababa ye,+ azaguhe igihembo kitagabanyije.”+ 13  Rusi aramusubiza ati “databuja, reka ntone mu maso yawe kuko wampumurije, ukabwira umuja wawe amagambo atanga icyizere,+ nubwo ntahwanye n’umwe mu baja bawe.”+ 14  Igihe cyo kurya kigeze, Bowazi aramubwira ati “ngwino urye ku mugati,+ kandi uwukoze muri divayi isharira.” Nuko Rusi yicarana n’abasaruzi, Bowazi akajya amuhereza ku mahundo yokeje+ akarya, arahaga ndetse aranasigaza. 15  Ahagurutse ngo ajye guhumba,+ Bowazi ategeka abasore be ati “mumureke ajye ahumba no mu mahundo bamaze gutema, ntimukagire icyo mumutwara.+ 16  Kandi mujye musosora amahundo mu miba muyamusigire kugira ngo ayahumbe;+ ntimukamucyahe.” 17  Nuko akomeza guhumba muri uwo murima kugeza nimugoroba,+ arangije ahura+ ibyo yahumbye; byajyaga kungana na efa*+ y’ingano za sayiri. 18  Arabyikorera ajya mu mugi, yereka nyirabukwe ibyo yahumbye. Hanyuma azana bya byokurya yari yashigaje+ amaze guhaga, arabimuha. 19  Nyirabukwe aramubaza ati “uyu munsi wahumbye he kandi se wakoreye he? Uwakwitayeho ahabwe umugisha.”+ Rusi abwira nyirabukwe nyir’umurima yari yahumbyemo ati “uyu munsi nahumbye mu murima w’uwitwa Bowazi.” 20  Nawomi abwira umukazana we ati “Yehova ahe umugisha uwo mugabo+ utaretse kugirira neza+ abazima n’abapfuye.”+ Nawomi yongeraho ati “uwo mugabo ni mwene wacu.+ Ni umwe mu bacunguzi bacu.”+ 21  Rusi w’Umumowabukazi aravuga ati “nanone yambwiye ati ‘ujye uba hafi y’abasaruzi banjye kugeza igihe bazarangiriza gusarura imirima yanjye yose.’”+ 22  Nawomi+ asubiza umukazana+ we Rusi ati “mukobwa wanjye, ni byiza ko uguma iruhande rw’abaja be kugira ngo utajya mu wundi murima bakakwendereza.”+ 23  Nuko akomeza kuba hafi y’abaja ba Bowazi akaba ari ho ahumba, kugeza igihe isarura ry’ingano zisanzwe n’ingano za sayiri+ ryarangiriye. Akomeza kubana na nyirabukwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi