Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Rusi 1:1-22

1  Igihe igihugu cyayoborwaga n’abacamanza+ inzara+ yarateye, maze umugabo umwe wari utuye i Betelehemu+ mu Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu,+ we n’umugore we n’abahungu be babiri.  Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be babiri umwe yitwaga Mahaloni undi akitwa Kiliyoni. Bari Abanyefurata+ b’i Betelehemu mu Buyuda. Nuko bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo.  Hashize igihe Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, amusigira abahungu be bombi.  Nyuma y’igihe abo bahungu bashaka abagore b’Abamowabukazi.+ Umwe yitwaga Orupa undi akitwa Rusi.+ Bakomeza guturayo bahamara imyaka nk’icumi.  Nyuma abo bahungu babiri, Mahaloni na Kiliyoni, na bo baza gupfa, uwo mugore asigarira aho nta bana, nta n’umugabo.  Ahagurukana n’abakazana be ava mu gihugu cy’i Mowabu, kuko yari yarumviye muri icyo gihugu ko Yehova yitaye ku bwoko bwe+ akabuha ibyokurya.+  Nuko Nawomi ava aho yari atuye+ ajyana n’abakazana be bombi, baboneza inzira isubira mu gihugu cy’i Buyuda.  Hanyuma abwira abakazana be bombi ati “cyo nimugende, buri wese asubire mu nzu ya nyina. Yehova azabiture ineza yuje urukundo+ mwangaragarije n’iyo mwagaragarije abagabo banyu bapfuye.+  Yehova azabagororere+ mubone abagabo mwubake ingo zanyu.”+ Arabasoma+ maze baraturika bararira, 10  baramubwira bati “oya rwose! Ahubwo turasubirana mu bwoko bwawe.”+ 11  Ariko Nawomi arababwira ati “nimusubireyo bakobwa banjye. Kuki mushaka kujyana nanjye? Ese ndacyafite abana mu nda ngo bazabe abagabo banyu?+ 12  Bakobwa banjye, nimusubireyo, nimwigendere. Dore ndakecuye cyane si ndi uwo gushaka umugabo. Kandi niyo navuga ko niringiye kubona umugabo iri joro kandi nkazabyara abahungu,+ 13  ese mwazabategereza kugeza bakuze? Mwakomeza kubategereza ntimushake abagabo? Oya bakobwa banjye, munteye agahinda kuko ukuboko kwa Yehova kwahagurukiye kundwanya.”+ 14  Babyumvise barongera baraturika bararira, hanyuma Orupa asoma nyirabukwe aragenda. Ariko Rusi we amwihambiraho.+ 15  Nawomi aramubwira ati “dore muka mugabo wanyu asanze abo mu bwoko bwe n’imana ze.+ Mukurikire musubiraneyo.”+ 16  Rusi aramubwira ati “ntunyingingire kugusiga ngo nsubireyo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara.+ Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye+ kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+ 17  Aho uzagwa ni ho nzagwa,+ kandi ni ho bazampamba. Yehova azampane ndetse bikomeye+ nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu.” 18  Ariko Nawomi abonye ko Rusi yamaramaje kujyana na we,+ ntiyongera kugira icyo amubwira. 19  Nuko bombi bakomeza inzira bagera i Betelehemu.+ Bakigerayo, abo mu mugi bose barahurura,+ abagore bakabaza bati “uyu ni Nawomi se?”+ 20  Nawomi akabasubiza ati “mwe kunyita Nawomi, nimunyite Mara, kuko Ishoborabyose+ yaretse ibintu bibi bikambaho.+ 21  Nagiye nuzuye,+ ariko Yehova yatumye ngaruka amara masa.+ Kuki munyita Nawomi kandi Yehova yarancishije bugufi,+ Ishoborabyose ikanteza ibyago?”+ 22  Uko ni ko Nawomi yagarutse avuye mu gihugu cy’i Mowabu,+ ari kumwe n’umukazana we Rusi w’Umumowabukazi; bagera i Betelehemu+ isarura ry’ingano za sayiri ritangiye.+

Ibisobanuro ahagana hasi