Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Obadiya 1:1-21

 Ibyo Obadiya yeretswe: Ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova yavuze ku birebana na Edomu+ ati “hari inkuru twumvise iturutse kuri Yehova, kandi hari intumwa yatumwe ku mahanga ngo ivuge iti ‘nimuhaguruke mwa mahanga mwe, nimuze tujye kurwana na we.’”+  “Dore nakugize muto mu mahanga;+ uri insuzugurwa cyane.+  Wowe utuye mu bwihugiko bwo mu rutare,+ ugatura mu mpinga y’umusozi, ubwibone bwo mu mutima wawe ni bwo bwagushutse,+ uribwira mu mutima wawe uti ‘ese hari uwamanura akangeza hasi?’  Niyo watumbagira ukagera hejuru cyane nka kagoma, cyangwa ukarika icyari cyawe hagati y’inyenyeri, nzahakumanura,”+ ni ko Yehova avuga.  “Abajura baramutse baje iwawe cyangwa abasahuzi baramutse baje iwawe nijoro, bagucecekesha mu rugero rungana iki?+ Ese ntibakwiba gusa ibyo bashaka? Cyangwa se abasaruzi b’imizabibu baje gusarura iwawe, ntibasigaza iyo guhumba?+  Mbega ukuntu bene Esawu bashakishijwe uruhindu!+ Mbega ukuntu ubutunzi bwabo bari barahishe bwasahuwe!  Baragushushubikanyije bakugeza ku rugabano. Abo mwari mwaragiranye isezerano bose baragushutse.+ Abo mwari mubanye amahoro barakunesheje.+ Kubera ko umeze nk’umuntu utagira ubushishozi,+ abo mwasangiraga bazagutega umutego umeze nk’urushundura.  Ese si ko bizagenda kuri uwo munsi?,” ni ko Yehova abaza. “Uwo munsi nzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu+ n’abantu barangwa n’ubushishozi bo mu karere k’imisozi miremire ya Esawu.  Yewe Temani+ we, abanyambaraga bawe bazakuka umutima,+ kuko buri wese mu bakomoka mu karere k’imisozi miremire ya Esawu azicwa,+ akarimburwa.+ 10  Urugomo wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo+ ruzatuma ukorwa n’isoni,+ kandi uzarimburwa kugeza iteka ryose.+ 11  Igihe wareberaga, igihe abanyamahanga bafataga ingabo ze bakazitwara ho iminyago,+ igihe abanyamahanga binjiraga mu marembo ye+ bagakorera ubufindo kuri Yerusalemu,+ icyo gihe nawe wari kimwe na bo. 12  “Ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe+ umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga,+ kandi ntiwari ukwiriye kubishongoraho igihe bari mu byago. 13  Ntiwari ukwiriye kwinjira mu marembo y’ubwoko bwanjye umunsi bagwirirwaga n’amakuba.+ Si wowe wari ukwiriye kurebera akaga yahuye na ko ku munsi w’ibyago bye; ntiwari ukwiriye kurambura ukuboko kwawe ngo usahure ubutunzi bwe ku munsi yagwiririwe n’amakuba.+ 14  Ntiwagombye kuba warahagaze mu mahuriro y’inzira ngo wice abantu be bacitse ku icumu,+ kandi ntiwari ukwiriye gufata abe barokotse ngo ubashyikirize abanzi babo igihe bagwirirwaga n’amakuba.+ 15  Umunsi Yehova azahagurukira amahanga yose uri bugufi.+ Ibyo wabagiriye ni byo nawe uzagirirwa.+ Ibyo wakoze bizakugaruka ku mutwe.+ 16  Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni na ko amahanga yose azakomeza kunywa.+ Azanywera ku gikombe cy’umujinya w’Imana agotomere, amere nk’atarigeze kubaho. 17  “Abacitse ku icumu bazajya ku musozi wa Siyoni,+ kandi uzahinduka ahantu hera.+ Inzu ya Yakobo izigarurira umurage wayo.+ 18  Inzu ya Yakobo izahinduka umuriro,+ inzu ya Yozefu izahinduka ikirimi cy’umuriro, inzu ya Esawu ihinduke igikenyeri+ maze bayitwike bayikongore. Mu nzu ya Esawu nta wuzarokoka,+ kuko Yehova ari we ubivuze. 19  Bazigarurira Negebu, akarere k’imisozi miremire ya Esawu,+ Shefela n’igihugu cy’Abafilisitiya.+ Bazigarurira uturere two mu ntara ya Efurayimu+ n’utwo mu ntara ya Samariya;+ Benyamini azigarurira Gileyadi.+ 20  Abanyagano bo muri iki gihome,+ ni ukuvuga Abisirayeli, bazigarurira ibyari iby’Abanyakanani+ kugeza i Sarefati.+ Abanyagano b’i Yerusalemu bari i Sefaradi bazigarurira imigi y’i Negebu.+ 21  “Abo kubakiza+ bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni+ kugira ngo bacire imanza akarere k’imisozi miremire ya Esawu,+ kandi ubwami buzaba ubwa Yehova.”+

Ibisobanuro ahagana hasi