Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Nehemiya 7:1-73

7  Urukuta rukimara kuzura,+ nahise nteraho inzugi.+ Hanyuma hashyirwaho abarinzi b’amarembo+ n’abaririmbyi+ n’Abalewi.+  Inshingano yo kuyobora Yerusalemu nayihaye Hanani+ umuvandimwe wanjye na Hananiya umutware w’Ingoro,+ kuko yari umuntu wiringirwa+ kandi utinya+ Imana y’ukuri kurusha abandi benshi.  Nuko ndababwira nti “amarembo+ ya Yerusalemu ntagomba gukingurwa izuba ritaracana; kandi igihe bazaba bahagaze ku marembo, bajye bakinga inzugi bazidanangire.+ Kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu baturage b’i Yerusalemu, buri wese ahagarare aho arindira imbere y’inzu ye.”+  Uwo mugi wari mugari, ari munini kandi urimo abantu bake;+ nta n’amazu yari yakubatswe.  Ariko Imana yanjye inshyira mu mutima+ igitekerezo cyo gukoranya ibikomangoma n’abatware n’abandi baturage kugira ngo biyandikishe hakurikijwe ibisekuru byabo.+ Nuko mbona igitabo cyanditswemo abaje mbere hakurikijwe ibisekuru byabo,+ nsanga handitswemo ibi bikurikira:  Aba ni bo bari batuye muri iyo ntara+ kandi ni bo bavuye mu bunyage,+ abo Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mugi we;+  ni bo bazanye na Zerubabeli,+ Yeshuwa,+ Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Moridekayi,+ Bilushani, Misipereti, Bigivayi, Nehumu na Bayana. Dore umubare w’abagabo b’Abisirayeli:  bene Paroshi+ bari ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri;  bene Shefatiya+ bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri; 10  bene Ara+ bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri; 11  bene Pahati-Mowabu,+ bo muri bene Yeshuwa na Yowabu+ bari ibihumbi bibiri na magana inani na cumi n’umunani; 12  bene Elamu+ bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane; 13  bene Zatu+ bari magana inani na mirongo ine na batanu; 14  bene Zakayi+ bari magana arindwi na mirongo itandatu; 15  bene Binuwi+ bari magana atandatu na mirongo ine n’umunani; 16  bene Bebayi+ bari magana atandatu na makumyabiri n’umunani; 17  bene Azigadi+ bari ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri; 18  bene Adonikamu+ bari magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi; 19  bene Bigivayi+ bari ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi; 20  bene Adini+ bari magana atandatu na mirongo itanu na batanu; 21  bene Ateri+ wo mu muryango wa Hezekiya bari mirongo cyenda n’umunani; 22  bene Hashumu+ bari magana atatu na makumyabiri n’umunani; 23  bene Bezayi+ bari magana atatu na makumyabiri na bane; 24  bene Harifu+ bari ijana na cumi na babiri; 25  bene Gibeyoni+ bari mirongo cyenda na batanu; 26  abagabo b’i Betelehemu+ n’i Netofa+ bari ijana na mirongo inani n’umunani; 27  abagabo bo muri Anatoti+ bari ijana na makumyabiri n’umunani; 28  abagabo b’i Beti-Azimaveti+ bari mirongo ine na babiri; 29  abagabo b’i Kiriyati-Yeyarimu+ n’i Kefira+ n’i Beroti+ bari magana arindwi na mirongo ine na batatu; 30  abagabo b’i Rama+ n’i Geba+ bari magana atandatu na makumyabiri n’umwe; 31  abagabo b’i Mikimasi+ bari ijana na makumyabiri na babiri; 32  abagabo b’i Beteli+ no muri Ayi+ bari ijana na makumyabiri na batatu; 33  abagabo b’i Nebo+ yindi bari mirongo itanu na babiri; 34  bene Elamu+ wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane; 35  bene Harimu+ bari magana atatu na makumyabiri; 36  ab’i Yeriko+ bari magana atatu na mirongo ine na batanu; 37  ab’i Lodi+ n’i Hadidi+ no muri Ono+ bari magana arindwi na makumyabiri n’umwe; 38  ab’i Senaya+ bari ibihumbi bitatu na magana cyenda na mirongo itatu. 39  Abatambyi: bene Yedaya+ wo mu muryango wa Yeshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu; 40  bene Imeri+ bari igihumbi na mirongo itanu na babiri; 41  bene Pashuri+ bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi; 42  bene Harimu+ bari igihumbi na cumi na barindwi. 43  Abalewi: bene Yeshuwa, bene Kadimiyeli+ bo mu muryango wa Hodeva+ bari mirongo irindwi na bane. 44  Abaririmbyi+ bene Asafu+ bari ijana na mirongo ine n’umunani. 45  Abarinzi b’amarembo,+ bene Shalumu,+ bene Ateri, bene Talumoni,+ bene Akubu,+ bene Hatita, bene Shobayi,+ bari ijana na mirongo itatu n’umunani. 46  Abanetinimu:+ bene Ziha, bene Hasufa, bene Tabawoti,+ 47  bene Kerosi, bene Siya, bene Padoni,+ 48  bene Lebana, bene Hagaba,+ bene Shalumayi, 49  bene Hanani,+ bene Gideli, bene Gahari, 50  bene Reyaya,+ bene Resini+ bene Nekoda, 51  bene Gazamu, bene Uza, bene Paseya, 52  bene Besayi,+ bene Mewunimu, bene Nefushesimu,+ 53  bene Bakibuki, bene Hakufa, bene Harihuri,+ 54  bene Baziliti, bene Mehida, bene Harisha,+ 55  bene Barikosi, bene Sisera, bene Tema,+ 56  bene Neziya, bene Hatifa.+ 57  Abahungu b’abagaragu ba Salomo:+ bene Sotayi, bene Sofereti, bene Perida,+ 58  bene Yala, bene Darikoni, bene Gideli,+ 59  bene Shefatiya, bene Hatili, bene Pokereti-Hazebayimu, bene Amoni.+ 60  Abanetinimu+ bose hamwe n’abahungu b’abagaragu ba Salomo bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri. 61  Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri,+ ni bo batashoboye kumenya imiryango ya ba sekuruza n’inkomoko yabo, niba barakomokaga muri Isirayeli: 62  bene Delaya, bene Tobiya na bene Nekoda+ bari magana atandatu na mirongo ine na babiri. 63  Mu batambyi:+ bene Habaya, bene Hakozi,+ bene Barizilayi+ washatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi+ w’i Gileyadi, maze akitirirwa izina ryabo. 64  Abo ni bo bashatse mu gitabo bandikwagamo kugira ngo bagaragarize mu ruhame igisekuru cyabo, ariko ntibibonamo,+ bituma bahagarikwa ku murimo w’ubutambyi kuko babonwaga ko bahumanye.+ 65  Ni yo mpamvu Tirushata+ yababwiye ko batagombaga kurya+ ku bintu byera cyane, kugeza igihe hari kuza umutambyi ufite Urimu+ na Tumimu.+ 66  Iteraniro ryose hamwe ryari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu,+ 67  hatabariwemo abagaragu babo+ n’abaja babo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi;+ kandi bari bafite abaririmbyi b’abagabo+ n’abagore+ magana abiri na mirongo ine na batanu. 68  Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n’eshanu.+ 69  Ingamiya zari magana ane na mirongo itatu n’eshanu, naho indogobe+ zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.+ 70  Hari bamwe mu batware+ b’amazu ya ba sekuruza+ batanze ibyo gushyigikira umurimo.+ Tirushata+ ubwe yatanze idarakama* igihumbi za zahabu zo gushyira mu bubiko, n’amabakure mirongo itanu n’amakanzu magana atanu na mirongo itatu y’abatambyi.+ 71  Kandi bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza batanze idarakama ibihumbi makumyabiri za zahabu na mina*+ ibihumbi bibiri na magana abiri z’ifeza, zo gushyira mu isanduku yo gushyigikira umurimo. 72  Abasigaye bo muri rubanda batanze idarakama ibihumbi makumyabiri za zahabu, mina ibihumbi bibiri z’ifeza n’amakanzu mirongo itandatu n’arindwi y’abatambyi. 73  Nuko abatambyi+ n’Abalewi n’abarinzi b’amarembo n’abaririmbyi+ n’abandi bantu bamwe bo muri rubanda, n’Abanetinimu+ n’Abisirayeli bose, batura mu migi yabo.+ Ukwezi kwa karindwi kwageze+ Abisirayeli baramaze kugera mu migi yabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi