Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Nehemiya 4:1-23

4  Sanibalati+ yumvise ko twongeye kubaka urukuta, biramurakaza cyane+ kandi biramubabaza, maze atangira kunnyega+ Abayahudi.  Avugira imbere y’abavandimwe be+ n’imbere y’ingabo z’i Samariya, ati “biriya bigwari by’Abayahudi birakora iki? Ese bumva hari icyo bazigezaho? Ese bazatamba ibitambo?+ Ese bibwira ko bazuzuza mu munsi umwe? Mbese bazavana amabuye mazima mu birundo by’ibishingwe+ kandi yarahiye?”  Tobiya+ w’Umwamoni+ wari iruhande rwe na we aravuga ati “n’urwo rukuta rw’amabuye bubaka, ingunzu+ iramutse irwuriye rwasenyuka.”  Mana yacu, tega amatwi,+ kuko twabaye insuzugurwa.+ Kandi igitutsi+ badutuka kibagaruke ku mutwe, ubatange bajyanweho umunyago mu gihugu cy’ubunyage.  Ntutwikire amakosa+ yabo n’ibyaha byabo; ntukabihanagure, kuko bandagaje abubatsi.  Nuko dukomeza kubaka urukuta turaruhuza, turaruzamura turugeza hagati, kandi abantu bakomeza kugira umutima wo gukora.+  Sanibalati,+ Tobiya,+ Abarabu,+ Abamoni+ n’Abashidodi+ bumvise ko umurimo wo gusana inkuta za Yerusalemu wakomezaga kujya mbere, kuko ibyuho byose byari byarazibwe, bararakara cyane.  Nuko bose bacura umugambi+ wo kuza kurwanya Yerusalemu no guteza imivurungano mu bantu.  Ariko dusenga+ Imana yacu kandi dushyiraho abarinzi bo kubaturinda ku manywa na nijoro. 10  Hanyuma Abayuda baravuga bati “dore imbaraga z’abikorera imitwaro+ zaragabanutse, n’ibishingwe+ ni byinshi; kandi ntidushobora kubaka urukuta twenyine.” 11  Nanone abanzi bacu bakomezaga kuvuga bati “ntibazigera babimenya+ kandi ntibazigera barabukwa, kugeza igihe tuzabagereramo tukabica maze tugahagarika umurimo wabo.” 12  Buri gihe, Abayahudi bari baturanye na bo barazaga bakatuburira, ndetse babikoze incuro icumi, bavuga bati “bazabatera baturutse impande zose.” 13  Ni cyo cyatumye nshyira abarinzi inyuma y’urukuta mu bikombe, aho umwanzi yashoboraga kumenera, nkajya mpashyira abantu nkurikije imiryango yabo, bafite inkota zabo+ n’amacumu yabo+ n’imiheto yabo. 14  Nuko mbonye ko bafite ubwoba, mpita mpaguruka mbwira abakomeye+ n’abatware+ n’abandi basigaye nti “ntimubatinye.+ Mwibuke Yehova, we ukomeye+ kandi uteye ubwoba+ maze murwanirire abavandimwe banyu,+ abahungu banyu, abakobwa banyu, abagore banyu n’ingo zanyu.” 15  Abanzi bacu bamaze kumva ko twabimenye, kuko Imana y’ukuri yari yaburijemo umugambi wabo,+ twese twasubiye ku rukuta, buri wese akora umurimo we. 16  Uhereye ubwo, kimwe cya kabiri cy’abasore banjye+ bakoraga umurimo, abandi basigaye bagafata amacumu, ingabo, imiheto, bambaye amakoti y’icyuma,+ n’abatware+ bari inyuma y’ab’umuryango wa Yuda bose. 17  Abubakaga urukuta n’abikoreraga imitwaro, buri wese yakoreshaga umurimo ukuboko kumwe, ukundi+ gufashe intwaro.+ 18  Buri mwubatsi yubakaga+ yambaye inkota ye ku itako,+ kandi uwari ushinzwe kuvuza ihembe+ yari iruhande rwanjye. 19  Nuko mbwira abakomeye n’abatware+ n’abandi bantu nti “aho tugomba kubaka ni hagari kandi imirimo ni myinshi, natwe tunyanyagiye hirya no hino ku rukuta, buri wese ari kure y’undi. 20  Aho muzumva ihembe rivugiye, azabe ari ho mudusanga tuhakoranire. Imana yacu ni yo izaturwanirira.”+ 21  Mu gihe twakoraga umurimo, kimwe cya kabiri kindi cyabaga gifashe amacumu kuva mu museke kugeza nimugoroba inyenyeri zibonetse. 22  Icyo gihe mbwira abantu nti “abagabo bose bajye barara muri Yerusalemu,+ buri wese ari kumwe n’umugaragu we, baturinde nijoro, naho ku manywa bakore akazi.” 23  Naho jye+ n’abavandimwe banjye+ n’abagaragu banjye+ n’abarinzi+ bari inyuma yanjye, ntitwiyamburaga imyenda kandi buri wese yabaga afite intwaro ye+ mu kuboko kw’iburyo.

Ibisobanuro ahagana hasi