Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Nehemiya 3:1-32

3  Nuko Eliyashibu+ umutambyi mukuru hamwe n’abavandimwe be b’abatambyi, barahaguruka bubaka Irembo ry’Intama,+ bararyeza+ bateraho inzugi; bararyeza bageza ku Munara wa Meya,+ bageza no ku Munara wa Hananeli.+  Ab’i Yeriko+ na bo bakurikiraho bubaka. Zakuri mwene Imuri na we akurikiraho yubaka.  Bene Hasenaya bubaka Irembo ry’Amafi;+ bateraho ibikingi byaryo,+ hanyuma bateraho inzugi,+ bashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo.+  Meremoti+ mwene Uriya+ mwene Hakozi akurikiraho asana. Meshulamu+ mwene Berekiya mwene Meshezabeli na we akurikiraho asana. Hanyuma Sadoki mwene Bayana na we akurikiraho asana.  Ab’i Tekowa+ na bo bakurikiraho basana, ariko abakomeye+ bo muri bo bashinga ijosi ntibakora umurimo wa ba shebuja.  Yoyada mwene Paseya na Meshulamu mwene Besodeya basana Irembo ry’Umurwa wa Kera;+ bateraho ibikingi byaryo, hanyuma bateraho inzugi, bashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo.+  Hanyuma Melatiya w’Umugibeyoni+ na Yadoni w’Umunyameronoti,+ abagabo b’i Gibeyoni+ n’i Misipa+ bategekwaga na guverineri+ wo hakurya ya rwa Ruzi,+ bakurikiraho basana.  Uziyeli mwene Harihaya wo mu bacuzi ba zahabu+ akurikiraho asana. Hanyuma Hananiya wo mu bavangaga amavuta+ akurikiraho asana; basasa amabuye i Yerusalemu bageza ku Rukuta Rugari.+  Refaya mwene Huri, umutware watwaraga igice cy’intara ya Yerusalemu, akurikiraho asana. 10  Hanyuma Yedaya mwene Harumafu akurikiraho, asana imbere y’inzu ye.+ Hatushi mwene Hashabuneya na we akurikiraho asana. 11  Malikiya mwene Harimu+ na Hashubu mwene Pahati-Mowabu+ basana ikindi gice cyapimwe, basana n’Umunara w’Ifuru.+ 12  Hanyuma Shalumu mwene Haloheshi, umutware+ watwaraga igice cy’intara ya Yerusalemu akurikiraho asana, we n’abakobwa be. 13  Hanuni n’abaturage b’i Zanowa+ basana Irembo ry’Igikombe;+ bararyubaka, bateraho inzugi,+ bashyiraho ibyuma+ n’ibihindizo byo kubisesekamo.+ Nanone basana urukuta ahantu hareshya n’imikono* igihumbi, bageza ku Irembo rinyuzwamo ivu ry’imyanda.+ 14  Malikiya mwene Rekabu, umutware watwaraga intara ya Beti-Hakeremu,+ asana Irembo rinyuzwamo ivu ry’imyanda, araryubaka, ateraho inzugi, ashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo. 15  Shaluni mwene Kolihoze, umutware watwaraga intara ya Misipa+ asana Irembo ry’Iriba,+ araryubaka, ararisakara maze ateraho inzugi,+ ashyiraho ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo. Nanone asana urukuta rw’Ikidendezi+ cya Shela* ahagana ku Busitani bw’Umwami,+ ageza ku Madarajya*+ amanuka ava mu Murwa wa Dawidi.+ 16  Nehemiya mwene Azibuki umutware watwaraga igice cy’intara ya Beti-Zuri+ akurikiraho, asana ahereye imbere y’Irimbi+ rya Dawidi ageza ku kidendezi+ cyacukuwe, ageza no ku Nzu y’Abanyambaraga.+ 17  Abalewi+ bakurikiraho, basana bayobowe na Rehumu mwene Bani.+ Hashabiya, umutware watwaraga igice cy’intara ya Keyila+ akurikiraho, asanira intara ye. 18  Abavandimwe babo bakurikiraho, basana bayobowe na Bavayi mwene Henadadi umutware watwaraga igice cy’intara ya Keyila. 19  Ezeri mwene Yeshuwa+ umutware w’i Misipa+ akurikiraho, asana ikindi gice cyapimwe cyari imbere y’ahazamuka hagana ku Bubiko bw’Intwaro, ku Nkingi ikomeza urukuta.+ 20  Baruki mwene Zabayi+ akurikiraho akorana umwete,+ asana ikindi gice cyapimwe gihera ku Nkingi ikomeza urukuta kikagera ku muryango w’inzu ya Eliyashibu+ umutambyi mukuru. 21  Meremoti mwene Uriya+ mwene Hakozi akurikiraho, asana ikindi gice cyapimwe gihera ku muryango w’inzu ya Eliyashibu kikagera aho inzu ya Eliyashibu irangirira. 22  Abatambyi bo mu Ntara ya Yorodani,+ bakurikiraho basana. 23  Benyamini na Hashubu na bo bakurikiraho, basana imbere y’inzu yabo. Azariya mwene Maseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahegereye inzu ye. 24  Binuwi mwene Henadadi akurikiraho, asana ikindi gice cyapimwe gihera ku nzu ya Azariya kikagera ku Nkingi ikomeza urukuta,+ kikagera no mu mfuruka. 25  Palali mwene Uzayi akurikiraho, asana imbere y’Inkingi ikomeza urukuta n’imbere y’umunara wometswe ku Nzu y’Umwami,+ inzu yo haruguru ahegereye Urugo rw’Abarinzi.+ Pedaya mwene Paroshi+ na we akurikiraho asana. 26  Abanetinimu+ bari batuye muri Ofeli,+ na bo barasana bageza imbere y’Irembo ry’Amazi+ mu burasirazuba, no ku munara wometse ku rukuta. 27  Ab’i Tekowa+ bakurikiraho basana ikindi gice cyapimwe, bahera imbere y’umunara munini wometse ku rukuta bageza ku rukuta rwa Ofeli. 28  Abatambyi na bo basana hejuru y’Irembo ry’Ifarashi,+ buri wese asana imbere y’inzu ye. 29  Sadoki+ mwene Imeri akurikiraho, asana imbere y’inzu ye. Shemaya mwene Shekaniya umurinzi w’Irembo ry’Iburasirazuba+ na we akurikiraho asana. 30  Hananiya mwene Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Zalafu bakurikiraho, basana ikindi gice cyapimwe. Meshulamu+ mwene Berekiya na we akurikiraho, asana imbere y’icyumba cye.+ 31  Malikiya wo mu ishyirahamwe ry’abacuzi ba zahabu+ akurikiraho asana, ageza ku nzu y’Abanetinimu+ n’abacuruzi,+ imbere y’Irembo ry’Ubugenzuzi, ageza no ku cyumba cyo hejuru mu mfuruka. 32  Kandi hagati y’icyumba cyo hejuru mu mfuruka n’Irembo ry’Intama+ hasanwa n’abacuzi ba zahabu n’abacuruzi.

Ibisobanuro ahagana hasi