Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Nehemiya 13:1-31

13  Uwo munsi basoma+ mu gitabo+ cya Mose abantu bateze amatwi, hanyuma basanga handitswemo ko Abamoni+ n’Abamowabu+ batagombaga kuza mu iteraniro ry’Imana y’ukuri kugeza ibihe bitarondoreka,+  kuko batasanganije Abisirayeli umugati+ n’amazi,+ ahubwo bakagurira Balamu+ ngo abavume.+ Ariko uwo muvumo Imana yacu yawuhinduyemo umugisha.+  Nuko bamaze kumva iryo tegeko,+ bahita batandukanya+ Abisirayeli n’abanyamahanga bose.  Mbere y’ibyo, Eliyashibu+ umutambyi wari ushinzwe ibyumba byo kuriramo+ by’inzu y’Imana yacu, akaba yari na mwene wabo wa Tobiya,+  yari yaramutunganyirije icyumba kinini cyo kuriramo+ cyahoze kibikwamo amaturo y’ibinyampeke yatangwaga buri gihe,+ n’ububani n’ibikoresho, n’icya cumi cy’ibinyampeke na divayi nshya+ n’amavuta+ byari bigenewe Abalewi+ n’abaririmbyi n’abarinzi b’amarembo, hamwe n’ituro ryari rigenewe abatambyi.  Muri icyo gihe cyose sinari i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri+ w’ingoma ya Aritazerusi+ umwami wa Babuloni, nasubiye ku mwami maze nyuma y’igihe nsaba umwami uruhushya ngo ngende.+  Nuko ngeze i Yerusalemu mbona ibibi Eliyashibu+ yakoze, kuko yari yaratunganyirije Tobiya+ icyumba mu rugo rw’inzu+ y’Imana y’ukuri.  Ibyo birambabaza cyane,+ maze ibikoresho byose byo mu nzu ya Tobiya mbisohora+ muri icyo cyumba cyo kuriramo mbijugunya hanze.  Hanyuma ntanga itegeko basukura+ ibyumba byo kuriramo,+ maze ngaruramo ibikoresho+ byo mu nzu y’Imana y’ukuri, n’amaturo y’ibinyampeke n’ububani.+ 10  Nanone nasanze Abalewi batarahabwaga imigabane yabo,+ ku buryo Abalewi n’abaririmbyi bakoraga umurimo bari barigendeye, buri wese yaragiye mu murima we.+ 11  Nuko ngaya+ abatware+ ndababwira nti “kuki mwirengagije inzu y’Imana y’ukuri?”+ Hanyuma ndabakoranya mbasubiza mu myanya yabo. 12  Abayuda bose bazana mu bubiko+ icya cumi+ cy’ibinyampeke+ na divayi nshya+ n’amavuta.+ 13  Nuko ubwo bubiko mbushinga Shelemiya umutambyi na Sadoki umwandukuzi na Pedaya w’Umulewi, bungirijwe na Hanani mwene Zakuri mwene Mataniya,+ kuko bari bazwiho kuba inyangamugayo;+ ni bo bari bashinzwe kugabanya+ abavandimwe babo ibyo bari bagenewe. 14  Mana yanjye, ujye unyibuka+ ku bw’ibyo, kandi ntuzibagirwe+ ibikorwa by’ineza yuje urukundo nakoreye inzu+ y’Imana yanjye n’abita ku mirimo yayo yose. 15  Muri iyo minsi nabonye mu Buyuda abantu benga imizabibu ku isabato+ kandi bakazana imitwaro y’ibinyampeke bayihekesheje+ indogobe,+ bakazana na divayi n’imizabibu n’imbuto z’umutini+ n’imizigo y’ubwoko bwose, bakabizana muri Yerusalemu ku munsi w’isabato;+ nuko ku munsi wo kubigurisha ndabihanangiriza. 16  Kandi abantu b’i Tiro+ bari batuye mu mugi bazanaga muri Yerusalemu amafi n’ibicuruzwa by’ubwoko bwose+ bakabigurisha Abayuda ku isabato. 17  Nuko ngaya abanyacyubahiro+ b’i Buyuda ndababwira nti “ibyo mukora ni bibi; mugeze n’aho muhumanya umunsi w’isabato? 18  Ese ibyo si byo ba sokuruza bakoze+ bigatuma Imana yacu iduteza aya makuba yose,+ ikayateza n’uyu mugi? None dore uburakari bugurumanira Isirayeli mubwongereye muhumanya isabato.”+ 19  Nuko mbere y’uko isabato itangira, butangiye kwira ku marembo ya Yerusalemu, mpita ntanga itegeko maze inzugi zirakingwa.+ Hanyuma mbabwira ko batagomba kuzikingura isabato itararangira, kandi nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umuzigo winjira ku munsi w’isabato.+ 20  Ibyo byatumye abacuruzi n’abagurishaga ibicuruzwa by’ubwoko bwose barara hanze ya Yerusalemu ku ncuro ya mbere, ndetse no ku ya kabiri. 21  Nuko ndabihanangiriza,+ ndababwira nti “kuki murara inyuma y’urukuta? Nimwongera nzabafata.”+ Kuva ubwo ntibongera kugaruka ku isabato. 22  Hanyuma mbwira Abalewi+ ko bagomba guhora biyeza+ maze bakaza bakarinda amarembo+ kugira ngo beze+ umunsi w’isabato. Mana yanjye, ibyo na byo ujye ubinyibukira,+ kandi ungirire impuhwe kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi.+ 23  Nanone muri iyo minsi nabonye Abayahudi bari barashatse+ abagore b’Abanyashidodi+ n’Abamoni n’Abamowabu.+ 24  Kimwe cya kabiri cy’abana babo bavugaga ururimi rw’Abanyashidodi, kandi nta n’umwe muri bo wari uzi kuvuga ururimi rw’Abayahudi,+ ahubwo bavugaga ururimi rw’abantu bo mu mahanga atandukanye. 25  Nuko ndabagaya kandi ndabavuma,+ ndetse nkubita abagabo bamwe bo muri bo+ mbapfura n’umusatsi, maze mbarahiza Imana+ nti “abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashake.+ 26  Mbese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha?+ Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we,+ agakundwa n’Imana ye+ ikamugira umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+ 27  Ntibyumvikana ukuntu namwe mutinyuka gukora ishyano nk’iryo mugahemukira Imana yacu, mushaka abagore b’abanyamahanga!”+ 28  Umwe muri bene Yoyada+ mwene Eliyashibu+ umutambyi mukuru yari umukwe wa Sanibalati+ w’Umuhoroni.+ Nuko ndamwirukana.+ 29  Mana yanjye, ubibuke bitewe n’uko bahumanyije+ ubutambyi n’isezerano+ ry’ubutambyi n’iry’Abalewi.+ 30  Nuko ndabeza+ mbakuramo ikintu cyose cy’amahanga kandi nshyira abatambyi n’Abalewi ku mirimo yabo, buri wese ajya ku murimo we,+ 31  ndetse ntanga itegeko ngo bajye bazana inkwi+ mu bihe byagenwe, bazane n’imbuto z’umuganura zihishije. Mana yanjye, ujye unyibuka+ ungirire neza.+

Ibisobanuro ahagana hasi