Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Nahumu 1:1-15

1  Ibyo Nahumu yahanuriye Nineve:+ igitabo cy’ibyo Nahumu wo muri Elikoshi yeretswe:  Yehova ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,+ kandi ahora inzigo; Yehova ahora inzigo+ kandi ararakara cyane.+ Yehova ahora inzigo abanzi be+ kandi ababikira inzika.+  Yehova atinda kurakara+ kandi afite imbaraga nyinshi;+ Yehova ntazareka guhana.+ Inzira ye iri mu muyaga urimbura no mu mvura y’umugaru, naho ibicu ni umukungugu wo munsi y’ibirenge bye.+  Acyaha inyanja+ akayikamya; akamya imigezi yose.+ I Bashani n’i Karumeli harumagaye,+ uburabyo bwo muri Libani bwarumye.  Yatumye imisozi inyeganyega, udusozi turashonga.+ Isi yaratigise bitewe no mu maso he; ubutaka na bwo bumera butyo, hamwe n’ababutuyeho bose.+  Ni nde wahagarara imbere y’uburakari bwe?+ Ni nde wakwihanganira umujinya we ukaze?+ Uburakari bwe buzasukwa nk’umuriro,+ kandi ibitare byose bizahananturwa bitewe na we.  Yehova ni mwiza,+ ni igihome+ gikingira ku munsi w’amakuba.+ Azi abamushakiraho ubuhungiro.+  Umugi azawurimbuza umuvu utemba awutsembe,+ kandi umwijima uzakurikirana abanzi be.+  Ese ni uwuhe mugambi muzacurira Yehova?+ Aratsemba akamaraho. Ntihazongera kubaho amakuba ubwa kabiri.+ 10  Nubwo basobekeranye nk’amahwa,+ bakaba bameze nk’abasinze inzoga y’ingano,+ bazagurumana nk’ibikenyeri byumye.+ 11  Muri wowe hazaturuka umuntu uzagambirira kugirira Yehova nabi,+ agacura imigambi y’ibitagira umumaro.+ 12  Yehova yaravuze ati “nubwo bafite imbaraga nyinshi, kandi hakaba hari benshi bameze batyo, bazabacamo icyuho babatere bakimeze batyo.+ Nzaguteza imibabaro kugeza ubwo bizaba bitakiri ngombwa ko nguteza iyindi.+ 13  Ngiye kuvuna umugogo bagushyizeho,+ nce n’ingoyi zikuboshye.+ 14  Dore iteka Yehova yaguciriye: ‘nta rubyaro rwitirirwa izina ryawe ruzongera kubaho.+ Nzarimbura ibishushanyo bibajwe, n’ibishushanyo biyagijwe mbikure mu nzu y’imana zawe.+ Nzagucukurira imva+ kuko ari nta cyo umaze.’ 15  “Dore ku misozi ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza, utangaza amahoro.+ Yuda we, izihize iminsi mikuru yawe.+ Higura imihigo yawe,+ kuko nta muntu w’imburamumaro uzongera kukunyuramo.+ Azarimburwa wese uko yakabaye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi