Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Mika 7:1-20

7  Ngushije ishyano+ kuko meze nk’igihe basarura imbuto zo mu mpeshyi, nk’igihe bahumba imizabibu.+ Iseri ry’imizabibu cyangwa imbuto z’imitini yeze mbere umutima wanjye wifuzaga cyane, nta bihari!+  Indahemuka zashize ku isi kandi mu bantu nta mukiranutsi wabona.+ Bose baca ibico kugira ngo bamene amaraso.+ Buri wese ahiga umuvandimwe we yitwaje urushundura.+  Amaboko yabo ashishikarira gukora ibibi abyitondeye;+ umutware yaka impongano, uca urubanza asaba ibihembo,+ naho ukomeye akavuga ibyo ubugingo bwe burarikira.+ Bashyira hamwe bagacura imigambi mibisha.  Umwiza kuruta abandi ameze nk’umushubi, kandi ukiranuka kurusha abandi ni mubi kuruta uruzitiro rw’amahwa.+ Umunsi abarinzi bawe bavuze, ari wo munsi wo kuguhagurukira, uzagera.+ Icyo gihe bazagwa mu rujijo.+  Ntimukizere bagenzi banyu. Ntimukiringire incuti magara.+ Ntukabumburire akanwa kawe uryamye mu gituza cyawe.+  Kuko umuhungu asuzugura se, umukobwa agahagurukira nyina,+ umukazana agahagurukira nyirabukwe.+ Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.+  Ariko jyeweho nzakomeza guhanga amaso Yehova.+ Nzategereza Imana y’agakiza kanjye.+ Imana yanjye izanyumva.+  Ntunyishime hejuru wa mugore we, wa mwanzi wanjye we!+ Nubwo naguye nzabyuka,+ nubwo ndi mu mwijima,+ Yehova azambera umucyo.+  Nzihanganira uburakari bwa Yehova, kuko namucumuyeho,+ kugeza igihe azamburanira akandenganura.+ Azanzana mu mucyo kandi nzareba gukiranuka kwe.+ 10  Umwanzi wanjye wabazaga ati “Yehova Imana yawe ari he?,”+ azabireba akorwe n’ikimwaro.+ Amaso yanjye azamwitegereza.+ Umwanzi wanjye azahinduka nk’ahantu banyukanyuka, ahinduke nk’icyondo cyo mu nzira.+ 11  Umunsi uzubaka inkuta zawe z’amabuye, icyo gihe iteka waciriwe rizajya kure.+ 12  Kuri uwo munsi bazagusanga baturutse muri Ashuri no mu migi yo muri Egiputa, kuva muri Egiputa kugera kuri rwa Ruzi,+ kuva ku nyanja ukageza ku nyanja, no kuva ku musozi ukageza ku wundi.+ 13  Igihugu kizahinduka umwirare bitewe n’abaturage bacyo, bitewe n’ibikorwa byabo.+ 14  Ragiza ubwoko bwawe inkoni,+ umukumbi w’umurage wawe wiberaga mu ishyamba wonyine, mu ishyamba ry’ibiti byera imbuto.+ Nibarishe i Bashani n’i Gileyadi+ nko mu minsi ya kera.+ 15  “Nzamwereka ibitangaza nk’ibyabaye igihe wavaga mu gihugu cya Egiputa.+ 16  Amahanga azareba akorwe n’isoni nubwo afite imbaraga nyinshi.+ Bazifata ku munwa,+ amatwi yabo azibe. 17  Bazarigata umukungugu nk’inzoka+ kandi kimwe n’ibikururanda byo ku isi, bazava mu bihome byabo bahinda umushyitsi.+ Bazasanga Yehova Imana yacu batengurwa kandi bazagutinya.”+ 18  Ni iyihe Mana ihwanye nawe,+ ibabarira ibyaha abasigaye bo mu murage wayo+ kandi ikirengagiza ibicumuro byabo?+ Ntizakomeza kurakara iteka, kuko yishimira ineza yuje urukundo.+ 19  Izongera itugirire imbabazi,+ izakandagira ibyaha byacu.+ Ibyaha byabo byose uzabijugunya mu nyanja imuhengeri.+ 20  Uzagaragaza ubudahemuka wagaragarije Yakobo, n’ineza yuje urukundo wagaragarije Aburahamu, ibyo warahiye ba sogokuruza uhereye kera.+

Ibisobanuro ahagana hasi