Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Mika 4:1-13

4  Mu minsi ya nyuma,+ umusozi+ wubatsweho inzu+ ya Yehova uzakomerezwa hejuru y’impinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe udusozi;+ abantu bo mu mahanga bazisukiranya bawugana.+  Amahanga menshi azagenda avuge ati “nimuze+ tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova no ku nzu y’Imana ya Yakobo;+ na yo izatwigisha inzira zayo+ tuzigenderemo.”+ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni, ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+  Azacira imanza mu moko menshi+ kandi azasubiza ibintu mu buryo+ ku birebana n’amahanga akomeye ya kure.+ Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo.+ Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.+  Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we,+ kandi nta wuzabahindisha umushyitsi,+ kuko akanwa ka Yehova nyir’ingabo ari ko kabivuze.+  Amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo,+ ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu+ kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+  Yehova aravuga ati “icyo gihe nzateranyiriza hamwe abacumbagira,+ kandi abatatanye nzabakoranyiriza hamwe,+ ndetse n’abo nababaje.  Nzarokora abasigaye bo mu bacumbagira,+ n’abari barajyanywe kure nzabahindura ishyanga rikomeye;+ Yehova azababera umwami ategeke ari ku musozi wa Siyoni, uhereye ubu ukageza ibihe bitarondoreka.+  “Naho wowe wa munara w’umukumbi we, ikirundo cy’umukobwa w’i Siyoni,+ ubutware bwa mbere buzaba ubwawe,+ ubwami bw’umukobwa w’i Yerusalemu.+  “None se kuki ukomeza gusakuza cyane?+ Ese nta mwami ufite, cyangwa umujyanama wawe yararimbutse ku buryo ugira ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara?+ 10  Wa mukobwa w’i Siyoni we, babara cyane uvuze induru nk’umugore urimo abyara,+ kuko uhereye ubu ugiye kuva mu mugi ukajya kuba mu gasozi.+ Uzagenda ugere i Babuloni.+ Nugerayo uzarokorwa.+ Ni ho Yehova azagucungurira, akagukura mu maboko y’abanzi bawe.+ 11  “Icyo gihe uzahagurukirwa n’amahanga menshi avuga ati ‘Siyoni nihumanywe tubyirebera n’amaso yacu.’+ 12  Ariko bo ntibamenye ibitekerezo bya Yehova kandi ntibasobanukiwe imigambi ye,+ kuko azabakoranyiriza ku mbuga bahuriraho nk’imiba y’ibinyampeke bikimara gusarurwa.+ 13  “Wa mukobwa w’i Siyoni we, haguruka uhure.+ Ihembe ryawe nzarihindura icyuma, inzara z’ibinono byawe nzihindure umuringa, kandi rwose uzamenagura amoko menshi.+ Inyungu zabo babonye mu buryo bukiranirwa uzazegurira Yehova burundu,*+ ubutunzi bwabo bwose ubwegurire Umwami w’ukuri w’isi yose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi