Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Mika 2:1-13

2  “Bazabona ishyano abagambirira gukora ibibi n’abakorera ibibi ku mariri yabo!+ Iyo bukeye babishyira mu bikorwa+ kubera ko babifitiye ubushobozi.+  Bifuje imirima barayigarurira,+ amazu na yo barayafata. Bariganyije umugabo w’umunyambaraga n’abo mu rugo rwe,+ bariganya umuntu gakondo ye.+  “Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘dore ngambiriye guteza uyu muryango+ ibyago+ mutazikuramo,+ ku buryo mutazongera kugendana ubwirasi,+ kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.+  Kuri uwo munsi bazabagira iciro ry’umugani+ kandi bazaganya, baboroge+ bagira bati “twanyazwe ibintu byose.+ Umurage w’ubwoko bwacu yarawutwambuye+ awuha abandi. Imirima yacu yayigabanyije abakiranirwa.”  Ni yo mpamvu mu iteraniro rya Yehova hatazongera kuba umuntu upimisha umugozi amasambu mwahawe hakoreshejwe ubufindo.+  Ntimugahanure.+ Barahanura ariko nta cyo bazahanura ku birebana n’ibyo. Bazakorwa n’ikimwaro.+  “‘Mwa b’inzu ya Yakobo mwe,+ abantu barabaza bati “ese umwuka wa Yehova warakaye? Ese ibi ni byo akora?”+ Ese amagambo yanjye ntagirira akamaro+ umuntu ugendera mu byo gukiranuka?+  “‘Ubwoko bwanjye buherutse guhaguruka bumeze nk’umwanzi weruye.+ Abagenda badafite icyo bikanga nk’abatabarutse ku rugamba, mubambura imirimbo y’akataraboneka itamirije ku myenda yabo.  Abagore bo mu bwoko bwanjye mwabirukanye mu nzu umugore yishimira kubamo. Abana babo mwabambuye ibintu byiza byose+ nari narabahaye, kugeza ibihe bitarondoreka.+ 10  Haguruka ugende+ kuko aha atari iwanyu.+ Kubera ko u Buyuda bwahumanye,+ buzasenywa, kandi ibyo bizatera umubabaro.+ 11  Umuntu ugendera mu bitagira umumaro no mu kinyoma yarabeshye+ ati “nzaguhanurira ibihereranye na divayi n’ibinyobwa bisindisha”; azahinduka umuhanuzi w’ubu bwoko.+ 12  “‘Yakobo we, nzakoranya abawe bose;+ nzakoranya abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli bose nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro, nk’ubushyo buri mu rwuri;+ hazaba urusaku rwinshi.’+ 13  “Uzaca icyuho azabagenda imbere,+ kandi bazakinyuramo. Bazanyura mu irembo, kandi ni ryo bazasohokeramo.+ Umwami wabo azabagenda imbere, kandi Yehova azabayobora bose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi