Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Mariko 6:1-56

6  Nuko avayo ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be bajyana na we.+  Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isinagogi. Abantu benshi mu bari aho baratangara, baravuga bati “ibi bintu byose uyu muntu yabivanye he?+ Kuki uyu muntu yahawe ubu bwenge bwose, kandi kuki akora ibitangaza bingana bitya?  Uyu si wa mubaji,+ umuhungu wa Mariya,+ mwene nyina wa Yakobo+ na Yozefu na Yuda na Simoni?+ Bashiki be ntiduturanye?” Nuko ibye birabagusha.+  Ariko Yesu arababwira ati “nta handi umuhanuzi abura guhabwa icyubahiro, keretse mu karere k’iwabo+ no muri bene wabo no mu rugo rwe.”+  Ibyo byatumye atahakorera ibitangaza, uretse gukiza abantu bake bari barwaye abarambitseho ibiganza.  Koko rero, yatangajwe n’ukuntu babuze ukwizera. Nuko azenguruka mu midugudu yo muri ako karere yigisha.+  Hanyuma ahamagara abo cumi na babiri, abatuma ari babiri babiri+ kandi abaha ububasha bwo gutegeka imyuka mibi.+  Nanone abategeka kutagira icyo bitwaza ku rugendo, uretse inkoni yonyine, no kutitwaza umugati cyangwa impamba+ cyangwa amafaranga mu dufuka bakenyereraho,+  ahubwo bakambara inkweto gusa, kandi ntibitwaze amakanzu abiri.+ 10  Yongera kubabwira ati “inzu yose mwinjiramo,+ muyigumemo kugeza aho muzavira aho hantu.+ 11  Kandi ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 12  Nuko baragenda babwiriza abantu ngo bihane.+ 13  Birukanaga abadayimoni+ benshi, bagasiga abarwayi benshi amavuta,+ bakabakiza.+ 14  Nuko Umwami Herode arabyumva, kubera ko izina rya Yesu ryari rimaze kwamamara hose, n’abantu bavuga bati “Yohana umubatiza yazutse mu bapfuye none ni yo mpamvu akora ibitangaza.”+ 15  Ariko abandi bo baravugaga bati “ni Eliya.”+ Abandi na bo bati “ni umuhanuzi kimwe n’abandi bahanuzi.”+ 16  Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana wa wundi naciye igihanga yarazutse.”+ 17  Herode ubwe yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira mu nzu y’imbohe, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo, kuko Herode yari yaramucyuye.+ 18  Yohana yahoraga abwira Herode ati “amategeko ntiyemera ko ucyura umugore w’umuvandimwe wawe.”+ 19  Ibyo byatumye Herodiya arwara Yohana inzika+ ashaka kumwica, ariko ntiyabishobora.+ 20  Herode yatinyaga+ Yohana, kuko yari azi ko ari umukiranutsi+ akaba n’umuntu wera; nuko ntiyagira icyo amutwara. Amaze kumva+ ibyo avuga, yabuze uko amugenza, icyakora yakomezaga kumutega amatwi yishimye. 21  Ariko umunsi umwe haboneka uburyo,+ igihe Herode yari yijihije isabukuru y’ivuka+ rye, agatumira abatware be bakomeye n’abakuru b’ingabo n’ibikomerezwa byo muri Galilaya byose, akabategurira ifunguro rya nimugoroba. 22  Nuko umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herode n’abari bicaranye+ na we. Umwami abwira uwo mukobwa ati “nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” 23  Ndetse aranamurahira ati “icyo unsaba cyose ndakiguha,+ kabone niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami bwanjye.”+ 24  Nuko uwo mukobwa arasohoka ajya kubaza nyina ati “nsabe iki?” Nyina aramusubiza ati “igihanga cya Yohana umubatiza.”+ 25  Ako kanya ahita asubira aho umwami ari yihuta, avuga icyo yifuza agira ati “ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku isahani.” 26  Nubwo ibyo byababaje umwami cyane, ntiyashatse kumwima icyo asabye bitewe n’indahiro yari yamurahiye, hamwe n’abari bicaranye na we ku meza.+ 27  Nuko ako kanya umwami yohereza umurinda kandi amutegeka kumuzanira igihanga cya Yohana. Aragenda asanga Yohana mu nzu y’imbohe, amuca igihanga+ 28  akizana ku isahani, agihereza uwo mukobwa, umukobwa na we agishyira nyina.+ 29  Abigishwa ba Yohana babyumvise baraza batwara umurambo we bawuhamba mu mva.+ 30  Nuko intumwa ziteranira imbere ya Yesu zimubwira ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije.+ 31  Na we arazibwira ati “nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye+ turuhuke ho gato”;+ hari abantu benshi b’urujya n’uruza, bigatuma batabona akanya na gato ko kugira icyo barya.+ 32  Nuko burira ubwato bajya ahantu hatari abantu, ari bonyine.+ 33  Ariko hari abantu bababonye bagenda kandi benshi bamenye ko yagiye, maze baturuka mu migi yose banyura iy’ubutaka bariruka babatangayo.+ 34  Nuko yomotse abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.+ Atangira kubigisha ibintu byinshi.+ 35  Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati “aha hantu turi haritaruye kandi umunsi urakuze.+ 36  Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37  Nuko arabasubiza ati “abe ari mwe mubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati “none se tujye kugura imigati y’amadenariyo* magana abiri tuyihe abantu bayirye?”+ 38  Arababwira ati “mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati “ni itanu n’amafi abiri.”+ 39  Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara+ mu byatsi bibisi.+ 40  Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu ijana ijana, na mirongo itanu mirongo itanu.+ 41  Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura+ ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu; na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42  Nuko bose bararya barahaga,+ 43  batoragura ibice bisigaye buzuza ibitebo cumi na bibiri, udashyizemo amafi. 44  Abariye imigati bose hamwe bari abagabo ibihumbi bitanu.+ 45  Nuko ako kanya ahita ategeka abigishwa be kurira ubwato bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya aherekeye i Betsayida, mu gihe we yari agisezerera abantu.+ 46  Ariko amaze kubasezeraho, ajya ku musozi gusenga.+ 47  Ijoro ryari rimaze kugwa kandi ubwato bwari bugeze mu nyanja hagati, ariko we yari wenyine imusozi.+ 48  Nuko abonye ko bateraganwa+ kandi bakavugama bibagoye cyane kubera ko umuyaga wari ubaturutse imbere, aza abasanga hafi mu rukerera, agenda hejuru y’inyanja; ariko asa n’ushaka kubacaho. 49  Bamubonye agenda hejuru y’inyanja baratekereza bati “turabonekewe!” Nuko barataka cyane,+ 50  kuko bose bamubonye bagakuka umutima. Ariko ako kanya avugana na bo arababwira ati “nimuhumure ni jye, ntimugire ubwoba.”+ 51  Yurira ubwato abasangamo, maze umuyaga uratuza. Ibyo bituma batangara cyane,+ 52  kuko batari basobanukiwe ibya ya migati, ahubwo imitima yabo ikaba yari igikomeje kudasobanukirwa.+ 53  Nuko bomotse bagera i Genesareti, maze batsika ubwato hafi aho.+ 54  Ariko bakiva mu bwato abantu baramumenya, 55  biruka bajya hirya no hino muri ako karere baheka abarwayi mu ngobyi, babazana aho bumvise ko ari. 56  Aho yageraga hose, haba mu midugudu, mu migi cyangwa mu giturage,+ bashyiraga abarwayi mu masoko bakamwinginga ngo abareke gusa bakore+ ku ncunda+ z’umwitero we; kandi abazikoragaho bose barakiraga.+

Ibisobanuro ahagana hasi