Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Mariko 13:1-37

13  Asohotse mu rusengero, umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mwigisha, reba aya mabuye n’iyi myubakire!”+  Ariko Yesu aramubwira ati “ntureba aya mazu ahambaye?+ Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi+ ritajugunywe hasi.”+  Yicaye ku musozi w’Imyelayo yitegeye urusengero, Petero+ na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye+  bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko ibyo byose byenda kuba?”+  Nuko Yesu arababwira ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya.+  Benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ndi we,’ kandi bazayobya benshi.+  Nanone nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabakure umutima kuko ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.+  “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi,+ kandi hirya no hino hazabaho imitingito,+ hazabaho n’inzara.+ Ibyo bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.+  “Ariko mwebweho mwirinde. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko,+ bazabakubitira mu masinagogi+ kandi bazabajyana imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo.+ 10  Nanone, ubutumwa bwiza+ bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.+ 11  Ariko igihe bazaba babajyanye bagiye kubatanga, ntimuzahangayike mwibaza mbere y’igihe ibyo muzavuga,+ ahubwo icyo muzahabwa muri uwo mwanya azabe ari cyo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wera.+ 12  Byongeye kandi, umuvandimwe azatanga umuvandimwe we ngo yicwe, na se w’umwana atange umwana we,+ kandi abana bazahagurukira ababyeyi babo babicishe;+ 13  muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.+ Ariko uzihangana kugeza ku iherezo+ ni we uzakizwa.+ 14  “Icyakora nimubona igiteye ishozi+ kirimbura+ gihagaze aho kidakwiriye, (ubisoma akoreshe ubushishozi,)+ icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira ku misozi.+ 15  Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire icyo avanamo,+ 16  kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire ku bintu yasize inyuma ngo ajye gufata umwitero we.+ 17  Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!+ 18  Mukomeze gusenga kugira ngo ibyo bitazaba mu gihe cy’imbeho,+ 19  kuko icyo gihe kizaba ari igihe cy’umubabaro+ utarigeze kubaho uhereye ku ntangiriro y’ibyo Imana yaremye kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+ 20  Mu by’ukuri, iyo Yehova+ atagabanya iyo minsi, nta n’umwe wari kuzarokoka. Ariko ku bw’abo yitoranyirije,+ iyo minsi yarayigabanyije.+ 21  “Nanone icyo gihe nihagira ubabwira ati ‘dore Kristo ari hano!,’ cyangwa ati ‘dore ari hariya!,’+ ntimuzabyemere,+ 22  kuko hazaduka ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma,+ kandi bazakora ibimenyetso n’ibitangaza+ kugira ngo nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe.+ 23  Mwebweho rero, mube maso;+ dore mbabwiye ibyo byose mbere y’igihe.+ 24  “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzamurika, 25  inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru kandi imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.+ 26  Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro.+ 27  Hanyuma azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije+ babakuye mu birere bine, kuva ku mpera y’isi kugeza ku mpera y’ijuru.+ 28  “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+ 29  Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu bibaye, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi.+ 30  Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 31  Ijuru+ n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye+ ntazashira.+ 32  “Naho uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data.+ 33  Mwitonde, mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.+ 34  Bimeze nk’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ wavuye mu nzu ye akayisigira abagaragu be, buri wese akamuha umurimo agomba gukora, agategeka n’umurinzi w’irembo gukomeza kuba maso. 35  Nuko rero mukomeze kuba maso+ kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera;+ 36  kugira ngo naza atunguranye atazasanga musinziriye.+ 37  Ariko ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso.”+

Ibisobanuro ahagana hasi