Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Malaki 4:1-6

4  “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri.+ Uwo munsi ugiye kuza uzabakongora,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “ku buryo utazabasigira umuzi cyangwa ishami.+  Ariko mwebwe abatinya izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira+ rifite gukiza mu mirase*+ yaryo, kandi muzakinagira nk’inyana z’imishishe.”+  “Muzanyukanyuka ababi, bahinduke nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge byanyu, ku munsi nzabisohorezaho,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.  “Nimwibuke amategeko ya Mose, umugaragu wanjye, ayo namuhereye i Horebu agenewe Abisirayeli bose, ari yo mabwiriza n’amateka.+  “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya+ mbere y’uko umunsi wa Yehova, ukomeye kandi uteye ubwoba, uza.+  Azatuma imitima y’ababyeyi igarukira abana babo, kandi atume imitima y’abana igarukira ba se, kugira ngo ntazaza ngatera isi nkayirimbura.”+

Ibisobanuro ahagana hasi