Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Intangiriro 32:1-32

32  Yakobo na we akomeza urugendo maze ahura n’abamarayika b’Imana.+  Yakobo ababonye ahita avuga ati “aha hantu ni inkambi y’Imana!”+ Ni cyo cyatumye ahita Mahanayimu.+  Hanyuma Yakobo yohereza intumwa+ ngo zimubanzirize kugera kuri mukuru we Esawu mu gihugu cya Seyiri,+ ari cyo Edomu,+  arazitegeka ati “uku abe ari ko mubwira databuja+ Esawu muti ‘umugaragu wawe Yakobo aravuze ati “nabanye na Labani ndi umwimukira, ubu hari hashize igihe kirekire mbana na we.+  Naje kugira ibimasa n’indogobe n’intama n’abagaragu n’abaja,+ none databuja nishimiye kugutumaho ngo mbikumenyeshe, kugira ngo ntone mu maso yawe.”’”+  Nyuma y’igihe runaka za ntumwa zigaruka aho Yakobo ari ziramubwira ziti “twageze kwa mukuru wawe Esawu, kandi na we ari mu nzira aje kugusanganira, ari kumwe n’abantu magana ane.”+  Yakobo agira ubwoba bwinshi cyane kandi ahagarika umutima.+ Afata abantu bari kumwe na we n’ihene n’intama n’inka n’ingamiya abigabanyamo imitwe ibiri,+  aravuga ati “Esawu aramutse agabye igitero ku mutwe umwe, undi warokoka.”+  Hanyuma Yakobo arasenga ati “Yehova, Mana ya sogokuru Aburahamu, n’Imana ya data Isaka,+ wowe wambwiye uti ‘subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu kandi nzabana nawe,’+ 10  sinari nkwiriye ineza yuje urukundo yose n’ubudahemuka bwose wagaragarije umugaragu wawe,+ kuko nambutse Yorodani mfite inkoni nsa, none ubu nkaba narahindutse imitwe ibiri.+ 11  Ndakwinginze nkiza+ ukuboko kwa mukuru wanjye Esawu kuko ntinya cyane ko yaza akangabaho igitero,+ jye n’abana na ba nyina. 12  Kandi ni wowe wavuze uti ‘nzakugirira neza rwose kandi nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’umusenyi wo ku nyanja utabarika.’”+ 13  Nuko arara aho iryo joro. Afata ku byo yari afite maze yoherereza mukuru we Esawu impano.+ 14  Amwoherereza ihene magana abiri n’amapfizi y’ihene makumyabiri, intama magana abiri n’amapfizi y’intama makumyabiri, 15  ingamiya zonsa mirongo itatu n’izazo, inka mirongo ine n’amapfizi icumi, indogobe z’ingore makumyabiri n’indogobe z’ingabo icumi.+ 16  Nuko aziha abagaragu be, agenda asiga intera hagati y’umukumbi n’undi, abwira abagaragu be ati “mwambuke mumbanzirize imbere, kandi mugende musiga intera hagati y’umukumbi n’undi.”+ 17  Nanone abwira umugaragu wa mbere ati “nuhura na mukuru wanjye Esawu akakubaza ati ‘shobuja ni nde, urava he ukajya he kandi aya matungo ushoreye ni aya nde?’ 18  Umusubize uti ‘ni ay’umugaragu wawe Yakobo. Ni impano+ yoherereje databuja+ Esawu, kandi na we ari inyuma araje.’” 19  Nanone ategeka uwa kabiri n’uwa gatatu n’abandi bose bari bashoreye imikumbi ati “ayo ni yo magambo namwe muri bubwire Esawu, nimuhura na we.+ 20  Kandi mumubwire muti ‘dore umugaragu wawe Yakobo ari inyuma araje.’”+ Kuko yibwiraga ati “nshobora kumucururukisha impano zindangaje imbere+ hanyuma nkabona kumutunguka imbere. Wenda yanyakira neza.”+ 21  Nuko za mpano zambuka zimurangaje imbere, ariko iryo joro we arara aho bari bakambitse.+ 22  Muri iryo joro Yakobo arabyuka afata abagore be+ babiri n’abaja be+ babiri n’abahungu be+ cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.+ 23  Nuko arabafata abambutsa akagezi ko mu kibaya,+ yambutsa n’ibyo yari afite byose. 24  Hanyuma Yakobo asigara aho wenyine. Nuko haza umugabo atangira gukirana na we kugeza umuseke utambitse.+ 25  Uwo mugabo abonye ko atamunesheje,+ akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo; nuko itako rirakuka igihe Yakobo yakiranaga na we.+ 26  Uwo mugabo aramubwira ati “ndekura ngende kuko umuseke utambitse.” Yakobo aramusubiza ati “sinkurekura ngo ugende utarampa umugisha.”+ 27  Uwo mugabo aramubaza ati “witwa nde?” Aramusubiza ati “nitwa Yakobo.” 28  Uwo mugabo aramubwira ati “ntuzongera kwitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli+ kuko wakiranye+ n’Imana n’abantu ukanesha.” 29  Yakobo na we aramubaza ati “ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Ariko aramubwira ati “kuki umbajije izina ryanjye?”+ Nuko amuhera umugisha aho hantu. 30  Ni cyo cyatumye aho hantu Yakobo ahita Peniyeli,+ kuko yavuze ati “nabonye Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+ 31  Izuba ryarashe akimara kurenga i Penuweli, ariko yagendaga acumbagira bitewe n’itako rye.+ 32  Ni yo mpamvu kugeza n’ubu Abisirayeli batarya umutsi wo ku nyonga y’itako, kubera ko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako+ rya Yakobo.

Ibisobanuro ahagana hasi